Kubabara mu gihe cy’imihango byaba biterwa ni iki?
Kubabara mu gihe cy’imihango byitwa dysmenorrhea mu rurimi rw’icyongereza bikaba bihangayikisha cyane kandi ntibibe ku bakobwa bose bari mu myaka y’uburumbuke ku rugero rumwe ndetse hari nabo bitabaho.Mu buganga uku kubabara kugabanyijemo ibice bibiri
IGICE CYA MBERE :kubabara bidatewe n’indwara
Biterwa n’imikorere y’umubiri isanzwe (physiology) yahungabanye gusa ibintu 2 by’ingenzi nibyo bitera ubwo bubabare:
- Imisemburo ya prostaglandin ituma imikaya(muscles) ya nyababyeyi yikaya(contracting)
- Icya kabiri ni uko utuyoboro tw’amaraso twa nyababyeyi tuziba hanyuma ibice byayo bikabura amaraso(ischemia)
Ubu bubabare burangwa no kuza bugenda,ntabwo ari bwa bubabare bugufata ngo bumare igihe kirekire.Bushobora kandi guherekezwa n’iseseme,kuruka,kubabara umutwe,cyangwa kugira umunaniro.
IGICE CYA KABIRI: kubabara biterwa n’indwara
Ubu bubabare mu gihe cy’imihango bufata abakobwa barengeje imyaka 20 bukagenda bubabaza uko imyaka yiyongera,bushobora kandi no kurangwa no kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina(dyspareunia),kuva bidasanzwe ndetse n’ubugumba.
Impamvu zitera ubu bubabare:
- Endometriosis(indwara ifata agace kagize nyababyeyi kitwa endometrium)
- Ovarian cyst(indwara ifata agasabo k’intanga)
- Fibroid(ibibyimba bifata nyababyeyi)
- IUD(agapira gashyirwa muri nyababyeyi karinda umubyeyi kusama)
- Umuti wa naproxen(uyu muti ubuza umubiri gukora ya misemburo ya prostaglandin,ufatwa mbere cyangwa mu gihe ububabare bwatangiye)
- Ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ushobora kwibaza mpamvu ki ibinini bkoreshwa mu koboneza urubyaro binakoreshwa mu guhagarika ububabare buza mugihe cy’imihango.Gusa igisabanuro kiroroshye, ibi binini bibuza irekurwa ry’intanga ngore bikanagabanya ingano y’amaraso umuntu atakaza.
- Kuvura impamvu zibitera cyane cyane ku gice cya kabiri