GUSOHORA K'UMUGORE
GUSOHORA K'UMUGORE
Iyi nyigisho ntabwo tuyishyiriyeho kwigisha ubusambanyi tuyishyiriyeho kugirango ingo nyarwanda zubakwe neza ntawe ubangamiye undi,kuko akenshi usanga abagabo bikemurira ibibazo bagasiga abagore babo mukirere kandi nabo baba bakeneye kumva ibyiza by'imibonano mpuzabitsina. Mwirinde SIDA n'izindi ndwara zandurira mumibonano mpuzabitsina.
IBYISHIMO KU MUGORE IGIHE CY'IMIBONANO MPUZABITSINA
Site
aufeminin.com, igaragaza ko igihe cy’imibonano, umugore ageza ibyishimo
bye ku ndunduro nyuma y’umunezero mwinshi aba yahawe n’igikorwa
cy’imibonano, ibyo byishimo bikamurenga kandi bikaza bifite ingufu
nyinshi cyane. Uko bigaragara, iyo umugore abashije kubigeraho, niho
hantu umugore ashobora kubonera ibyishimo byinshi bishobora kubaho mu
buzima. Iyo arangije rero, cyangwa se ibyo byishimo bye bigeze ku
ndunduro, bikurikirwa n’agahe k’ikiruhuko, cy’umunezero, mbese cyo
kuruhuka.
Ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore iyo yishimye aganisha ku kurangiza
Mu
gihe tuvuga ko umugabo wari ufite igitsina cyafashe umurego gitangira
gusohora, umugore we rugongo ye (clitoris) isa n’aho isubirayo cyane
cyane ko mu gihe cyo kubishaka iba yatumbye cyangwa se yahagurutse
nk’uko igitsina gabo kibigenza, noneho mu myanya y’igitsina gore iri
imbere ukinjira ikikanya ku buryo buhutiyeho, maze umugore akumva utuntu
tumuzamukamo.
Muri ako kanya umutima uratera cyane
, bityo
n’imitsi y’amaraso nayo ikabyimba. Ibi byose biterwa na bya byishimo
bidasanzwe umugore wese yifuza kugeraho. Kandi ibi si igitangaza kuko mu
gihe cy’ibi byishimo bikomeye, umubiri w’umuntu uvubura umusemburo
witwa endorphine, uyu musemburo ukaba n’ubusanzwe ariwo utera ibyishimo
by’umubiri no mu buzima bwa buri munsi, aho wumva unezerewe cyane ku
buryo nta wundi muntu mwaba muhuje kunezererwa muri ako kanya.
Aha rero, nibwo bamwe mu bagore bazana amazi. Cyangwa se banyara nk’uko mu Kinyarwanda tubyita.
Bamwe
mu bagore baherekeresha uku kwishima ibindi bimenyetso bimwe na bimwe
nko kuvuza induru, kurira, kuniha, kunosha uwo muri kumwe, kumufata
ukamukomeza, guceceka ntukome, kuvuga amagambo menshi ariko atari kuri
gahunda, n’ibindi byinshi bitandukanye bitewe na buri muntu uko
abyifatamo.
Iby’amazi abagore bamwe bazana mu gihe cy’imibonano
Dutangira
mu kuganira ku mazi umugore azana igihe cyo gukora imibonano
mpuzabitsina, nakubwira ko usanga akenshi mu mico itandukanye hirya no
hino ku isi, aya mazi batayabona neza, ndetse ugasanga batanashaka ko
umugore yayazana, uyazanye bakaba bamufata nabi. Ibingibi ngo bikaba ari
imico iri hirya no hino usanga yaragiye ibangamira ibyishimo
by’umugore, cyane cyane ko usanga ibyishimo umugore abonera mu mibonano
mpuzabitsina aribyo bimutera kuzana ayo mazi iyo ayagira, kuko
atabashije kwishima ubwo nyine n’ayo mazi ntiyayazana.
Amahirwe
tugira mu Rwanda, ni uko umuco utegeka abagabo gukora ku buryo abagore
bayazana, ubwo ngo nibwo baba babatereye urubariro neza. Ibyago birimo,
ni uko atari abagore bose bashobora kuzana ayo mazi akagaragara, kabone
naho baba baterewe urubariro uko bikwiriye ndetse nabo bakabyishimira.
Reka
twifashishe ibitabo bitandukanye birimo
A New View of a Woman’s Body.
Ubundi kunyara ku mugore, cyangwa se kuzana amazi igihe cy’imibonano
mpuzabitsina, biba ku mugore igihe ari hafi y’ibyishimo bye nyamukuru,
cyangwa se igihe ageze kuri ibyo byishimo bye. Ayo mazi aza ntangana ku
bagore bose, kandi ngo ku bagore benshi aza ari makeya. Ariko nanone,
ibi ntibibuza ko ku bandi bagore noneho ngo bwo aza ari menshi cyane.
Kuri aba bagore bazana aya mazi ku bwinshi, nibo mu gifaransa bita
femmes fontaines.
Abashakashatsi bagerageje kubikoraho kugirango
bamenye aho aya mazi yaba aturuka. Bavuga ko ngo aya mazi atandukanye
cyane n’andi matembabuzi yose cyangwa se ururenda rwaba ruvuburwa
n’igitsina gore kugirango imibonano igende neza. Muri ayo asanzwe
avuburwa n’igitsina gore, hakaba harimo aza ameze nk’amavuta aturuka
muri glandes de Bartholin. Ayangaya yo tuvuga, mu kinyarwanda bita
kunyara ku mugore, ngo yo yaba avuburwa na glandes de Skene, kandi akaza
umugore atabitekerejeho mu gihe yishimye cyane.
Ese aya mazi yaba ari inkari ?
Icyo
nakubwira muri aka kanya ni uko ubushakashatsi butarahuriza ku kintu
kimwe. Urugero, nk’umugabo witwa
Gary Schybach, yakoreye ubushakashatsi
bwe kuri bene abo bagore bazana amazi menshi rwose mu gihe bishimiye
imibonano. Ngo rero uyu mugabo, yaba yarasanze amenshi muri ayo mazi ava
mu ruhago rw’inkari, mu gihe aza aturutse muri glandes de skene ngo
yaba ari make cyane !
Hari n’abandi bavuga ngo izo glandes de
Skenes ku mugore zigereranywa na prostate y’umugabo. Prostate ku mugabo
akaba ari umwe mu myanya myibarukiro ye, ivubura igice kimwe mu
matembabuzi agize amasohoro. Abangaba bakaba bemeza ko izo glandes de
Skenes, n’ubwo ari ntoya, ariko ngo zifite ubushobozi bwo kuvubura ayo
mazi menshi igihe umugore agize ibyishimo mu mibonano.
Glandes de Skene ni iki ?
Izi
mvubura za Skene, zavumbuwe n’umugabo witwa Alexender Skene mbere
y’1900. Agasaho zibamo ngo kaba gakoze nk’aka prostaste ku mugabo. Amazi
glandes de Skene zivubura, ngo asohokera ku twobo tubiri turi ku mpande
zombi hafi y’umwinjiriro w’igitsina gore.
Aya mazi akorwa na
glandes de Skene igihe cy’imibonano mpuzabitsina gusa, agakorwa ari uko
umugore anyuzwe n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ari gukorerwa,
n’ubwo bwose ashobora kuba yasohoka ibyishimo by’uyu mugore bitaragera
ku ndunduro, ndetse akaba yanasohoka inshuro zirenze imwe ku bagore
bamwe.
Aya mazi ashobora kuvuburwa ariko ntagaragare
Kuba
rero utabonye umugore azana aya mazi, ntabwo bivuga ko atigeze
avuburwa. Ngo ku bagore bamwe, kandi ni na benshi, aya mazi aravuburwa
ariko akaza ari make cyane ku buryo utamenya ko yahabaye. Mu gihe hari
abandi bazana menshi cyane ku buryo ngo ujya kubona ukabona arirashe ku
buryo bufatika.
Glandes de Skene na Point G
Akamaro
ka glandes de Skene kagereranywa n’aka Point G. Gusa, n’ubwo basa
n’ababihuza, Point G yo ngo yaba itavubura amazi, ahubwo ngo iyo
ikorakowe, cyangwa se umugabo abashije kuyigeraho, ngo niyo ituma
ibyishimo by’umugore bizamuka bikagera ahantu hakomeye. Iyi Point G yo,
ngo ikaba ikomora izina ryayo kuri Ernest Grafenberg, ari we wabaye uwa
mbere mu gukora ubushakashatsi ku byishimo by’umugore, hari mu 1950. Mu
1982, nyuma y’uko ibisobanuro kuri iyi point G byari bimaze gusohoka mu
gitabo cyakunzwe cyane cyavugaga kuri sexualité, nibwo abantu bose
batangiye kwemera ko umugore koko ashobora kuba afite aha hantu hamutera
ibyishimo bikomeye ndetse hakanamufasha kuba yazana ya mazi igihe
ayagira.
Abahanga rero ntibarabasha kugaragaza niba Point G ari
agace runaka, gateye ukwako ngo berekane n’uko gateye, cyangwa se niba
ari ibintu runaka byishyira hamwe bikabyara aho hantu hatuma umugore
agira sensibilité cyangwa se ubwumvumve bumusunikira kugera ku byishimo
by’agatangaza.
Ese umugabo ashobora kubasha gushimisha umugore we igihe afite igitsina kigufi ?
Dufatiye
kuri Point G, birashoboka. Kuko niba koko aha hantu habaho, kandi
umugabo n’umugore we bakaba bashobora kuhashakisha bakahabona,
ikigaragara ni uko kuhagera bitasaba umugabo kugira igitsina kirekire,
kuko ngo aho hantu hashakirwa kuva kuri cm1 kugera muri cm 4 ugana
imbere. Ahubwo aha byatwereka ko kumenya kutihutira kwinjira gusa,
ahubwo ukamenya no gushakira aho hafi, nabyo byagufasha kugerera umugore
wawe aho yifuza ko umugerera.
Bavuga ko rero ngo aha hantu
nyamurukuru ngo hakoze nk’akabumba gatoya, cyangwa se akabuye, kandi ngo
uko umugabo agakorakora n’igistina cye, cyangwa se wenda n’intoki, ngo
niko kagenda karushaho kubyimba. Ibi ariko ntibitangaje kuko n’igitsina
gore ubusanzwe iyo gishatse gukora imibonano gihita cyiyongera mu
bunini.
Aha ngo birasaba ubwitonzi kugirango umugabo amenye aho iyi
Point G iherereye, kubera ko ngo usanga ku bagore benshi uriya mubiri
wabo uba mu gitsina imbere igihe wamaze kwinjira, ngo wose ugira
ubwumvumve budasanzwe butuma agera ku byishimo runaka, ariko ngo ntibiba
bingana n’ibyo yagira uramutse umugereye aho hantu.
Abagore bazana amazi, naho bitagaragara, ngo ni benshi
Dukurikije
ibyo docteur Cabello Santa Maria avuga rero, twasanga abagore benshi
bazana amazi igihe barimo bakora imibonano kandi banyuzwe, kuko yerekana
ko 75% by’abo yasuzumye bayagira. Aha ariko tuba twirengagije ibyo
kuvuga ngo hari abazana menshi, ngo hari n’abazana makeya.
Noneho
rero uretse kuvuga ngo abagore bagira amazi, abandi 39% bo bemeje ko
rwose uretse no kuyagira, naho bayazana ntagaragare, ariko ngo bumva
umubiri wabo, cyangwa se imyanya myibarukiro yabo iyarekura.
Aya
mazi rero hari abagore bayarekura ari menshi ku buryo ngo hari ushobora
kuzana angana na litiro yose, ikindi kandi ni uko ngo umugore ashobora
kuyazana inshuro zirenze imwe mu gihe cy’umubonano umwe.
Abagore batazana amazi hari imyitozo bashobora gukora
Nk’uko
rero n’umugabo urangiza vuba akora imyitozo yo kugirango azajye
abitinza nibura ho gato, n’abagore batarabasha kuzana amazi no kugera ku
ndunduro y’ibyishimo, ngo hari imyitozo bashobora gukora noneho
ikazatuma bajya bayazana ndetse n’igihe bashatse kubitinza nabwo
bakabishobora.
Icy’ingenzi rero gikomeye cyane, gishobora gufasha
umugore kugera ku byishimo, ni ukuba yiteguye mu mutwe, kandi nta bindi
bintu na bike atekerezaho, byaba ibimushimishije cyangwa se
ibimuhangayikishije. Uretse mu mutwe kandi, umubiri w’umugore nawo ngo
wakagombye kuba witeguye, cyane cyane inyama zifata ku magufa y’ikibero,
kuko ngo kwirekura muri zo bidafasha gusa umugore kugera kuri bya
byishimo bituma ya mazi aza, ahubwo ngo binafasha umugore kumva neza
ukwinyeganyeza kw’igitsina gabo mu cye
ubutaha nzabagezaho post ivuga uburyo wanyaza neza umugore.
No comments:
Post a Comment