Wednesday, August 07, 2013

IBYIZA BYO KURANGIZA KU BAGORE

Usibye umunezero umugore agira igihe agize amahirwe yo kurangiza (mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina), burya ni n'umuti ku bibazo byinshi (stress, indwara zimwe na zimwe, no kwibagirwa). Dore ibindi byiza 5 umugore ashobora gukesha kurangiza.

1. Kurangiza ni byiza ku mabere y'umwari/mutegarugori. Ibi biterwa n'umusemburo witwa Ocytocyne uvuburwa muri iki gihe. Uyu musemburo unagabanya ibyago byo kwandura kanseri y'amabere.
2. Kurangiza birwanya ububabare. Bwaba uburibwe bw'umutwe, imbwa, cyangwa igisebe runaka, uriya musemburo nanone utuma habaho igihe kitari hasi y'iminota 7 ubu buribwe busa n'ubwashize, abahanga kandi bemeza ko igihe cyose umuntu atekereje ku mibonano mpuzabitsina uburibwe bunyonyomba.
3. Uburyo bwo guhagarika isepfu. Ni impamo. Ibi byagaragajwe n'umunyasiyansi uzwi cyane wigeze no guhabwa igihembo kitiriwe Nobeli. Yakoze ubushakashatsi ku bantu bari barwaye isepfu mu gihe cy'amasaha 72 yose. Yasanze kurangiza bigira ingaruka ku mutsi uba mu ijosi witwa nerf vague mu gifaransa, ariyo ntandaro yo kurangira kw'isepfu ikomeye. Ubusanzwe isepfu imarwa no kunywa ikirahuri cy'amazi umuntu adahumeka.
4. Kurangiza bigereranywa n'inzoga ya vino ! Niba utari ubizi ubimenye, inzoga ya vino igenda iryoha uko igenda imara igihe kinini ibitse. Nk'ubu inzoga zo mu bwoko bwa vin ziri kunyobwa muri 2011 inyinshi zatazwe mbere y'i 1900. Kurangiza nabyo ngo bigenda byiyongera kandi binyura umugore uko agenda akura.
5. Kurangiza bifitanye isano n'uruhererekane mu muryango ! Niba uri umugore cyangwa umukobwa ukaba urangiza nta ngorane, uzashimire so na nyoko. Aha ntitwabura kuvuga ko izindi mpamvu zigira uruhare rufatika mu mpinduka ku mubiri w'umugore bikaba byaba intandaro yo kurangiza cyangwa kutarangiza: umuco, imibereho myiza y'umugore mu muryango mugari, idini, n'ubwumvikane n'umutware we.