Reka
tubyoroshye. Niba utari umuntu kabuhariwe mu gukina imikino yo kuri
mudasobwa cyangwa se udateganya kuzakoresha software zihambaye cyane
nk'izikora za films n'ibindi, hano urahabona ibyo wakenera kureba
kugirango ugure mudasobwa ikubereye kandi itaguhenze cyane.
Uba
wibaza uti ese ndagura iyihe: Mac cyangwa PC ? Desktop cyangwa Laptop ?
AMD processor cyangwa INTEL ? Wigira ubwoba, reba ibi bikurikira
biragufasha guhitamo.
1. CPU (Processor - Processeur):
Reka duhere ahakomeye, CPU niyo ituma mudasobwa yawe yihuta kuko niyo
ikora akazi koze mudasobwa isabwa. Hariho amoko abiri ya CPU, Intel na
AMD, zikagiramo modeli zirenze 50 zo guhitamo. Buri gihe Intel Processor
niyo nziza kandi byaba byiza uhisemo iri Intel Core 2 Duo nizindi
nshyashya nka i3, i5, i7 niba ukenera gukoresha ziriya software zikora
amashusho namajwi. Akenshi Intel Core 2 Duo yagukorera ibyo ukeneye.
2. RAM (Internal Memory) -
Iyi ni umubare (amount) w'ibintu Processeur ishobora gufata vuba iyo
ibisabwe. Niho Mudasobwa ibika ibyo iri gukora byose, twa tuntu uba
wafunguye twose tuba tubitse muri RAM. Iyo ari nto rero bituma mudasobwa
igenda gahoro cyane cyane iyo wafunguye amadirishya menshi. RAM ya 1GB
irahagije ku muntu ukoresha mudasobwa ye nko kwandika emails, words,
excel nibindi nk'ibyo. RAM ya 2GB irahagije muri rusange. Ibaye 4GB
byaba ari agahebuzo.
3. Hard Disk (Disk):
Aha niho mudasobwa ibika ibintu byose biyirimo. Documents, amafoto,
films, n'ibindi byose biba bibitse hano. Igihe cyose iba ari nini kuruta
RAM. Niba udateganya kubikaho ibintu byinshi nka za Film zitwara
umwanya munini kuri Hard Disk, 160GB irahagije. Ibaye nini birutaho kuba
byiza. Nagusaba kugura nakandi gato ko hanze uzajya ubikaho ibintu
byawe kugirango umunsi mudasobwa yagize ikibazo ntuzatakaze ibintu
byose.
4. Screen (ecran - Flat Screen) :
Nubwo ntacyo bitwaye, ariko mudasobwa yagombye kuba ifite ecran -
screen nini ituma ubasha gusoma neza udashishoza, kandi yagombye kuba
ifite na Keyboard igufasha kwandika neza. Screen ya 13 inch kuri Laptop
cyangwa 19inch kuri Desktop birahagije.
5. Operating System (OS):
Hariho amoko atatu akomeye ya Operating System - Mac OS (Igezweho ubu
ni Mac OS Lion), Microsoft Windows (Windows 7 na WIndows 8) na Linux
(ifite ubwoko bwinshi bita Distribution, imenyerewe cyane ni Ubuntu).
Mac OS ikora muri mudasobwa zabugenewe zitwa Macntosh cyangwa Mac
zikorwa na Apple.inc. Windows na Linux zikora kuri PC, ordinateur
zisanzwe. Niba rero utaguze Mac, byaba byiza ujyanjye nigihe,
ukagerageza kugura mudasobwa ikoresha OS ya nyuma (Windows 8 cyangwa windows 7). Hari
abakunda XP ariko ibyiza ni ukujyana n'igihe cyane ko ubu software
nyinshi zigenda zanga gukorana na OS zishaje.
6. Izindi software:
Reba neza ko Mudasobwa ugiye kugura baguhayemo Microsoft Office (Word,
excel, powerpoint, access...). Niba hari nizindi software uzakenera mu
buzima bwa buri munsi, nka Adobe PDF reader, Yahoo Messenger, Skype...
saba ko bazigushyiriramo.
7. Ubunini:
Mudasobwa igendanwa irengeje 2.2kg iba yatangiye kuremera. Niba
udashaka ibintu biremereye cyangwa se ukunda utuntu dusa neza, wagura
Macbook ya Apple. Na PC zirahari zisa neza kandi ntoya zitaremereye.
Urebe ikubereye, hanyuma ubaze ibyo twavuze haruguru niba ibyujuje ubone
kugura.
8. Battery -
Batiri ni ikintu kingenzi cyane. Niba ushaka bateri itinda cyane,
wagura Macbook ya Apple (amasaha hagati ya 7 na 11 bitewe nicyo iri
gukora). Ariko mu buzima busanzwe, mudasobwa ikora amasaha 5 aba ari
ayo. Baza wumve igihe batiri imara iyo mudasobwa idacometse.
9. Ibindi: Nibura mudasobwa yose yagombye kuba ifite ibi bikurikira:
- Wireless Card: Ushobora gukoresha interneti utagombeye gucomeka umugozi.
- DVD Writer: Ishobora gusoma no kwandika DVD
- USB Port - Nibura 2
- NIC - aho bacomeka umugozi wa Internet
- Audio Jack: Aho gucomeka ecouteurs
- Card reader
- NVDIA cyangwa ATI Graphic Card ku bantu bateganya kujya bakina imikino ikomeye
10. N.B:
Numara gufata umugambi wa mudasobwa ugiye kugura, mumaze guciririkanya,
wibuke kubasaba CD cyangwa DVD iriyo ama drivers - les Pilotes - za
mudazobwa ugiye kugura. Ibi birafasha cyane igihe mudasobwa yagize
ikibazo cyangwa ushaka guhindura OS. Niba batayafite, bakwereke address
ya internet aho ushobora kuyakururira kuri mudasobwa yawe.
No comments:
Post a Comment