Thursday, May 09, 2013

GUFATA IFOTO UKORESHEJE SCREEN YAWE


Guhera ubu ngiye kujya mbagezaho n'udukoryo ku bijyanye na Science, Technology,...

Uyu munsi nshaka kubagezaho akantu nkeka ko bamwe mukazi ariko nzi neza ko hari n'abandi bashobora kuba batakazi. Ni gute ushobora gufata ifoto y'ibiri kuri computer yawe ukaba wabibika nk'ifoto?

Niba uri kuri internet cg ahandi, wowe icyo usabwa mu gihe ukeneye gufata ifoto ya page uriho ibyo waba urimo byose, ureba kuri keyboard ya computer yawe ugakora icyo bita print screen. Wowe icyo ukora ujya kuri ya page ukareba ahanditse "PRTSC" cyangwa se "Prnt Scrn" bitewe na keyboard.



Iyo umaze kuhakanda ubwo uba ufashe ifoto warebaga imbere yawe (Ibyo warebaga kuri screen). Ifoto ubwo ihita yibika muri memory ya Computer yitwa "clipboard" kuburyo iyo uhise ujya nko muri Word ugakanda "Paste" wahita uyibona.

Uramutse ukeneye nko kuyibika cg se kuyikoresha mu bundi buryo, wafungura nka Microsoft Office Picture Manager wageramo ugakora "Paste" ubundi ugakora "Save"

Ibi bishobora kugufasha kandi no kuba wafotora nka album y'amafoto yawe mo ifoto imwe!

NB: Kuri Screen zimwe na zimwe ukanda bouton yanditseho "Fn" na "Prnt Scrn" icyarimwe kugirango ufate ifoto, kandi ibi ntibigombera kuba computer ifite webcam.