Friday, October 28, 2011

UBUZIMA

Inzoka y’ubwoko bwa python birman ihanzwe amaso n’abashakashatsi ku ndwara y’umutima
Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bizeye kuzabona umuti mwiza wo kuvura zimwe mu ndwara z’umutima bahereye ku nzoka yo mu bwoko bwa python birman (Python molurus bivittatus
).
Iyi nzoka ya python birman ni kimwe mu bwoko bw’ibikururanda binini kuko ishobora kureshya na metero icyenda ndetse ikaba ishobora kugira ibiro mirongo icyenda ; ubu yafashwe nk’urufunguzo rukomeye mu gushaka imiti ndetse n’inkingo za zimwe mu ndwara zinyuranye zifata umutima w’umuntu.



Aba bashakashatsi basanze iyo iyi nzoka iyo imaze kurya, umutima wayo wiyongeraho impuzandengo igera kuri 40% by’uko wanganaga mbere yaho, ubu bwiyongere ikaba ibugira hagati y’amasaha 24 na 72.
Abahanga muri siyansi bo muri Kaminuza ya Colorado i Boulder basanze iyi nzoka ifite ikinyabutabire cya triglycérides kigizwe n’ibinure ndetse n’ibinyamavuta karemano (des graisses et huiles naturelles) ku bwinshi cyane, hagaragayemo kandi ubwiyongere bw’ikinyabutabire kigaragara mu ngirangingo z’ibinyabutabire cyo mu bwoko bwa enzyme cyitwa superoxide dismutase kigira uruhare rukomeye mu kurinda imikaya (muscles) y’umutima irimo n’umutima w’umuntu.
Nyuma yo gusuzuma neza ibinyabutabire bigize amazi yo mu maraso (plasma) y’iyo nzoka, bafashe python imaze kurya umuhigo wayo, bayivomamo ayo mazi bayatera mu mbeba. Nyuma yo kubikora basanze aya magerageza yaratanze ibisubizo byiza ku mikorere y’umutima w’izo mbeba, kuko wongereye ingano n’ububasha bwo kohereza amaraso mu mubiri.
Mu bantu, abakora imikino ngororamubiri nibo bamenyereweho ubwo bushobozi kuko umutima wabo ushobora kubyimba ukakira amaraso menshi kandi ukanagira ububasha bwo kuyayungurura vuba no kuyasubiza mu mubiri.
Cecilia Riquelme, umwe mu bayoboye ikorwa ry’ubu bushakashatsi yatangaje ko byagaragaye ko python itanga icyizere cyo kuzabona imiti ya nyinshi mu ndwara zinyuranye zajyaga zifata umutima w’umuntu.

Indwara ya Typhoide ifate ite, ivurwa ite ? Wayirinda ute ? 
Iyi ndwara yavumbuwe mu mwaka w’1818 n’uwitwa Pierre Bretonneau, yandurira mu kurya ibiribwa bifite umwanda cyangwa amazi yanduye irabanza ikazengereza amara mbere y’uko igera mu maraso, ikunda kugaragara cyane ahantu hataba isuku ihagije ikaba iterwa n’agakoko kitwa Salmonella enterica .
Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko umubare w’abantu bandura iyi ndwara ubarirwa hagati ya miliyoni 16 na 33 ku isi, igahitana abasaga 200000 mu mwaka.
Iyi ndwara iterwa no kurya ibiribwa byandujwe n’imyanda y’abantu banduye muri ibyo biribwa higanjemo imbuto ndetse n’imboga. Iyi ndwara ntikunze kuboneka cyane mu bihugu byateye imbere, yibasiye kugeza ubu ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nko mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Aziya, Aziya yo hagati, ndetse no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Amasaha 48 nyuma y’uko umuntu yandura iyi ndwara, atangira gucibwamo mu gihe kiri hagati y’iminsi 8 na 15 hagakurikiraho no kuremba, mu gihe umuntu atagiye kwa muganga iyi ndwara ihita yinjira mu cyiciro gikaze cyo kwinjira mu maraso.
Iyo umuntu acyandura iyi ndwara agira ibimenyetso bikurikira :
- Kuribwa umutwe
- Kugira ibitotsi buri kanya
- Kugira umuriro mwinshi ushobora no kugera kuri dogere serisiyusi 40
- Ashobora kandi kuva imyuna
- Kugira ururimi rwerurutse
- Kubabara mu mu gice cyo hasi cy’inda
- Gucibwamo cyangwa impatwe
Ibimenyetso by’iyi ndwara bigenda byiyongera uko igenda imara iminsi itavuwe ariko na none ishobora kuvurwa hifashishijwe imiti nka chloramphénicol, co-trimoxazole ndeste na amoxicilline nubwo byagaragaye ko iyi miti yaje kunanirwa iyi ndwara ubu abahanga bakaba barabonye indi miti ishobora kuyivura.
Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ni ukwihatira kugira isuku cyane cyane ku biribwa ndetse n’ibinyobwa kandi umuntu akanagira isuku y’ibikoresho uretse ko hari n’urukingo rw’iyi ndwara rukoreshwa cyane.
Iyi ndwara yagiye ishyirwa kuri lisiti y’indwara zandura mu bihugu bigiye bitandukanye. Mu Rwanda abantu bakangurirwa kugira isuku, hakaba haragiyeho n’uburyo bwa kandagira ukarabe ahantu hahurira abantu benshi nko ku mashuri, ku masoko, ku nsengero ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.