NI GUTE WAKWISHIMANA NUWAWE MU GIHE UTWITE
Kuva kera hari imyumvire abantu bagenderaho ijyanye n’imibonano mpuzabistina kubashakanye igihe batwite ngo: kubonana n’umugabo wawe utwite ni bibi, birababaza kandi bihungabanya umwana uri munda. cyangwa bigatuma inda ivamo mu rurimi rwi cyonegereza ni miscarriage ( Fausse couche), cyangwa ngo umwana aba yumva ibyo barigukora n’ibindi byinshi…..
Ariko igihari nuko igihe Umuganga wawe atakubujije ku bonana n’umugabo wawe ntacyo bitwaye kuko umwana nta gitekerezo na kimwe aba afite kibijyanye nibyo Papa na Mama we barimo, ku bwiyo mpamvu mwishimane uko mushoboye, kuko kubonana n’umugabo wawe ntacyo bitwara umwana uri munda., kubera ko aba akikijwe n’amazi amurinda bita mu rurimi rw’icyongereza( amniotic fluid) muri nyababyeyi kuburyo kwifungura kwa nyababyeyi biba bitoroshye. Gushimishanya igihe mu gihe utwite byongera ubuhehere mu gitsina cy’umugore.
Ni ryari utabonana n’umugabo wawe igihe utwite
- Igihe muganga wawe yabikubujije
- Igihe wigeze gukuramo inda cg kuba ushobora kuyikuramo
- Kubura amazi arinze umwana yitwa amniotic fluid
- Kuva amaraso mu gitsina (kuba gore )
- Igihe ingobyi idatwikiriye nyababyeyi neza
- Igihe utwite impanga
- Igihe umwe mu bashakanye arwaye zimwe mu ndwara zandurira mumibonano mpuzabitsina cg virusi itera agakoko ka SIDA
Abagore benshi iyo batwite bumva babishaka cyane, ibyo biterwa no guhinduka kw’ imisemburo yo mu mubiri, ugushaka kubonana n’umugabo cyane biterwa ni gihembwe cyo gutwita urimo, kugira isesemi,umunaniro biba mu gihembwe cya mbere bigabanyiriza umugore umuhate wo kumva ashaka kubonana n’umugabo we, none ho mu gihembwe cya kabiri niho umugore y’umva ashaka kubonana n’umugabo we kurusha mbere bikagabanuka kandi mu gihembwe cya gatatu
Niyihe position nziza igihe utwite?
Ugushakisha(creativity) pozisiyo kw’abashakanye mu gihe cyo kubonana ni imwe mu nkingi ya mwamba ishimisha abashakanye mugihe pozisiyo za gakondo ziba zitanjyanye n’ibyifuzo byanyu ariko hari zimwe zishobora kongera umunezero ku bagore batwite:
1. Umugore ashobora kujya hejuru y’umugabo we
2. Umugabo ashobora guturuka inyuma y’umugore we (spooning)
3. Amaboko na knees
Niki wakora warabujijwe kubonana n’umugabo wawe kubera utwite?
Igihe muganga wawe yakubujije kubonana n’umgabo kubera zimwe mu mpamvu twavuze haruguru ntibivuze ko mutashimishanya hagati yanyu urugero:
1. Gusomana
2. Kubwirana amagambo meza kandi y’urukundo hagati yanyu
3. Gusangira amafunguro yuje urugwiro mu rugo rwanyu
4. Kujyana mu bwiyuhagiriro muri kumwe
5. Kumuterura cg kumufata akaboko mwa tembereye ahantu cyangwa mu rugo
ICYITONDERWA: Mu gomba kwirinda kohereza umwuka mu gitsina cy’umugore kuko byatera icyo bita air embolism itari nziza kuri wowe (umugore utwite) ndetse no k’umwana utwite
Understanding, empathy, creativity and humor are of the essence for love making during pregnancy.