Sunday, September 11, 2011

BYENDAGUSETSA

 UMUGABO MUBWONGEREZA
Umugabo yagiye mu bwongereza ariko yibitseho akabazo k'ururimi. Ajya muri resto baramubaza ngo ''What can we serve you sir?'' nuko areba hiryo no hino abona abana bari kurya amagi abwira waiter ngo ''you see what those kids eat ?'' waiter ati ''eggs''? undi ati ''yes'' bring me their ''mother''!!!!




Umubyeyi!
Ejobundi aha abanyeshuli bafunze ku ishuli umubyeyi umwe utarize
yabajije abana be imyanya babonye nuko umwe ati:nabaye uwa mbere undi nawe ati:nabaye uwanyuma.
Umubyeyi: nuko se ati:
nuko nuko bana ba mujye mubatangatanga (mubagotagote)
bajyemo hagati maze aba arahembye bombi kandi kimwe.


Umusazi yari afite isaha 
 Umusazi yari afite isaha isona , isaha ishize irasona arayireka isubiramo kabiri yongeye ubwa gatatu aritotomba ati nta mpamvu yo gusubiramo numvise ko isaha yashize!!

 Umukozi yakundaga gutegura!
Umukozi yakundaga gutegura kacyayi mu gitondo akagashyira shebuja na nyirabuja bakibereye mu buriri,kandi akabikora batarabimusabye.Umunsi umwe arakomanga bakiryamiye,maze shebuja amubwira nabi ati "Ni ko sha wowe buri
gihe uza ukomanga wagiye ukirekera muri salon uzanze umuntu ahuze" Umukozi ati"Ariko boss mbere yo gukomanga mbanza guhengereza nkareba
ko mudahuze nta kibazo mba mbizi!

 URWENYA
Umukecuru yari atuye hafi y'ishyamba nuko hakaba hari impyisi ikaza ikamurira abana n'amatungo ni uko umusi umwe agiye gutashya asanga yampyisi iryamye mu ishyamba aravuga ati ubona iyi nyagwa yari yaramariye abanjye n'amatungo. Arihutta akuzanira icyuma arayibaga n'uko atahana inyama uraziteka mu gihe giteganyijwe ko imyama ziba zihiye afata ikanyama akojeje mu kanwa yumva irarura ati: "urabona ,kirya abandi kiryohewe bakirya kikishaririza"!



Umugore yagonze umugabo, ....
Umugore yubuye amaso abona umugabo imbere ye, ati:

- Uri umugabo nanjye nkaba umugore. Reba imodoka zacu zacwanyaguritse ariko turi bazima nta n'uwakomeretse. Ni ikimenyetso ko Imana yashatse ko duhura maze tukibera inshuti!
Umugabo yumva araryohewe ati:
- "nibyo koko ndemeranywa nawe iki ni ikimenyetso simusiga".
Nyamugore arakomeza:
- "Dore n'ikindi kimenyetso, imodoka yashwanyaguritse ariko icupa rya vino ryasigaye mu modoka ntiryanamenetse! Imana yifuhe ko turimwa twishimira kuba tukiri bazima!
Ahereza umugabo icupa. Undi araripfundura anywaho igice ahereza nyamugore. Umugore ararifata asubizaho agafuniko arapfundikira nawe arisubiza umugabo ariko arakaye cyane!
Umugabo aramubaza ati: "ase ntusomaho"?
Umugore ati: "reka da. Ubu ni aho gutegereza Police ikaba ariyo idukiranura, ungonze wananyweye, witwaje amacupa mu modoka none uracyananywa"!!!!

 Umusazi n'umusinzi
Kamari we ngo ni umuntu wifitiye uburwayi bwo mu mutwe (umusazi), ariko nta rwana, ntiyanduranya, uretse ko abamuzi ngo babizi, no ku isura ntasa n'abi. Ni uko umunsi umwe abonye umusinzi agenda adandabirana, aramwitegereza, uko azenguruka yandika umunani atahawe; ni uko Kamari ntiyapfana ijambo aramubwira ati:
- sha shishikara wowe ukibiharaya!

Umugore w'umusambanyi!


Uyu ni umudamu utagira uko usa, ari kuburiri hamwe n'ihabara rye, ariko telefone iba arasonnye. Ni uko avugana n'umuhamagaye akanya gato noneho ahindukirira uwo "mukunzi" ngo amuhe inkuru y'impamo k'umuhamagaye.
Undi ati ese yari nde?
Nyamugore ati ni Gérard (umugabo we)! Yammbwiraga ngo simpamngayike cg ngo mutegereze kuko uyu mugoroba muraza kuba mukina amakarita, arataha bwije.
Indaya!
Umunsi umwe umusore w'umunyecongo uvuga ururimi rw'ikinyarwanda yarakuzindukiye yimereye nabi yirirwa ashaka indaya bigeze ku kagoroba agwa kuyabwiriwe nayo ntiyamugora bajya mu biciro bumvukana umubare utazwi mu by'ukuri kuko yahise imukwepa imaze kuyakacira. Ni uko, bingwa abonye ko indaya imukwepye kandi yayishyuye, amanuka Nyabugogo yarakaye cyane agenda abwira abantu bose ati: "umutu uzobona indaya yitwa Carine, haba ku kuhanda cg ku isoko, azayingore irishuye"!

Inkumi zaraganiraga! 
nkumi yo muri Kigali yaganiriraga indi noneho baza kugera kubyerekeye permis.
Umwe abwira mugenzi we ati: "uzi n'ibindi"?
Undi ati: "kagire inkuru"
Ati: "nongeye tsindwa ikizame cya permi pe"!
Mugenzi we ati: "byagenze gute se kandi"?
Aramusubiza ati: "nageze muri rond point hamwe handinze 30 ku cyapa, nzunguruka rond point yose inshuro 30"!
Uwo baganiraga: "none se ntiwazujuje, wibeshyeho kangahe"?