Nujya uhura n’ikibazo ukumva
ufite uburakari cyangwa se
ukagira umubabaro n’agahinda,
ntukemere ko umubabaro
cyangwa agahinda ufite
kagukoresha ibindi bitari ngombwa kandi ujye iteka
wirinda gufata umwanzuro
uwo ariwo wose umeze uko
kuko wabyicuza. Jya wiha igihe
uruhuke, ufata akanya usubize
ubwenge ku gihe hanyuma numara gutuza uze kubasha
gushaka umuti n’ingamba
z’ibyari byabaye. Aha ni hamwe usanga abantu
bakoreshwa n’uburakari
bakaba banakwicana nyamara
nyuma yo kubikora akaza
kugarura ubwenge akabyicuza.
Reka ubwonko bwawe bubanze bucayuke nk’uko
amazi yatobamye urayareka
imyanda ikajya hasi amazi
y’urubogobogo atagira uko asa
akajya hejuru, nibwo uzabasha
gukoresha ubwo bwonko bwawe neza uko bukwiriye
ugakora ibyo utazigera wicuza.