TUBAGEZAHO UDUKORYO MW'IKORANABUHANGA,URWENYA N'IBINDI BYEREKERANYE N'UMUCO NYARWANDA IBINDI BISOBANURO TWANDIKIRE banjenje@gmail.com
Friday, May 10, 2013
Kora wireless yawe na laptop yawe ukoresheje modem!!!
Uno munsi tugiye kwiga ukuntu ushobora kwikorera reseau murugo, niba murugo mufite modem imwe ya Tigo, Mtn, Rwandatel ariko mufite ama laptop menshi, mushobora gukora reseau imwe
noneho mugakoresha modem imwe izindi zikajya zifatira Internet kuri iyo machine imwe.
Ibyiza byiyi reseau:
1.Biroroshye kuyi installer:ntacyindi kintu ukenera cyangwa ugura
2.Muri ino minsi, ama mudasobwa aza afite ibyuma karemano twifashisha kugirango dukore ino reseau.
3.Biroroshye kuyitwaza no kuyitwara.
4.Nta rusinga cyangwa ikindi kintu cy’inyongera ukenera
Ikibi cyayo
Niyo ino reseau uyikoresha kugirango ujye kuri internet cyangwa usangire amakuru nabandi muri kuri reseau imwe, bisaba ngo computer cg mudasobwa iri gutanga ino reseau igume yaka.
Aho igera
Ama machine cyangwa ibindi bintu biri kuri ino reseau bigomba kuba biri muri metero 50 kugirango bigire reseau nziza.
Nigute ukora ino reseau(AD HOC) ?
Niba ukoresha Vista
1) Jya kuri Start ukande kuri Control Panel.
2) Ukomeze ukanda kuri View network status and tasks muri Control Panel.
3) Akadirishya ka Network and Sharing Center kazaza, ukomeze ukanda kuri Set up a new connection or network.
4) Idirishya rya Set Up a Connection cg Network rirafunguka, hitamo Set up a wireless ad hoc (computer-to-computer) network ukande kuri Next.
5) urabona ibisobyanuro bitandukanye kuri ino reseau ya wireless ad hoc network. Aha tubamenyeshe ko ama mudasobwa agomba kuba ari muri feet 30 hagati yazo kugirango zibashe kwi connecta neza ntakibazo! ukande Next.
6) Hano ucyekeneye gushyiramo ama information amwe nk’izina rya reseau, uhitemo ubwoko bwumutekano wa reseau yawe, ubundi wandikemo urufunguzo rwa reseau yawe(password) niba bicyanewe. kanda Save this network kugirango ube wabasha kuza kugira icyo uyihinduraho nyuma. Ukande Next.
Icyitonderwa: ushobora guhitamo No authentication (open), WEP and WPA2-Personal nkubwoko bw’umutekano wawe, ariko nakugira inama yo gukoresha WPA2-Personal kuko ariyo ifite umutekano ukaze kurusha izindi.
7) I dirishya riraza gufunguka rikwereka ko urimo gukora reseau.birarangira bakubwira ko wabashije gukora iyo reseau banakwereke bimwe mu biyiranga,kandi bino biyiranga bicyenerwa nizindi ordinateur kugirango zibashe kujya kuri ino reseau!huguka! Urabikoze!
niba ufite internet uzabona idirishya rimeze gutya nukanda kuri turn on internet connection sharing izindi mudasobwa zizajya zibona internet ziciye kuri ino reseau.
nusubira kuri ‘Manage wireless networks’ noneho ushobora kubona ino reseau tumaze gukora hejuru.
Icyitonderwa: Ushobora kujya kuri network and sharing center ugakanda kuri manage wireless networks ukaba wayihindura.
8) Reka noneho tujye kuyindi computer dushakishe wireless zihari, uzabonamo yayindi tumaze gukora.
9) Nurangiza kwi connecta, hazahita hafunguka akadirishya kagusaba guhitamo ubwoko bywa reseau.select network location type. I Ngewe buri gihe nzahitamo Home network nka reseau yaho ndi . ntacyo ariko bitwaye niba udashaka gukora ino reseau
Ugeze hano ushobora kujya kuri internet cyangwa ugakoresha ibindi byo kuri reseau.
Niba hari icyo wize turagusaba ngo usangire nabandi kuri facebook, twitter nahandi kandi ugire icyo uyivugaho.