NI UKUBERA IKI ABAGABO BAJYA MU NDAYA
Umuntu
ashobora kwibaza ibanga indaya zifite mu kureshya abagabo zikageza
n’aho zibatwara burundu bagata ingo zabo. Mu buzima busanzwe, uburaya ni
umwuga ndetse abawukora bemeza ko ari umwuga ufite ingaruka mbi nko
gupfa,kwanduriramo uburwayi butandukanye nka VIH/SIDA, imitezi n’izindi.
Kwikoraho no kurimba cyane ni bimwe mu bituma indaya zitwara abagabo b’abandi.
Mu bihugu byitwa ko byateye imbere ho usanga indaya zifite
amashyirahamwe akomeye yinjiza amafaranga akanatanga n’imisoro.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’Abanyamerika bwerekanye ko 50%
by’aba gabo na 26% by’abagore bacanya inyuma abo bashakanye nibura
incuro imwe mu gihe cy’ubuzima bwabo kuri iyi si.
Uburaya rero bufite amateka maremare, na mbere y’ivuka rya Yesu uyu
mwuga wabagaho. Bibiliya itubwira iby’indaya yitwaga Rahabu yacumbikiye
abatasi b’Abaheburayo ubwo bajyaga gutata i Yeriko ”Nuko baragenda
binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.” Yosuwa 2:1. Uyu mwuga
rero waje gukomeza kugeza uyu munsi aho usanga abawujyamo biyongera
cyane.
Indaya zitandukaniye he n’abandi bagore?
Ubundi
ikibazo si uburaya ahubwo ikibazo nabasanga izo ndaya. Abata ingo zabo
bakajya kumarirayo amafaranga baba babuze iki? Mu bushakashatsi nakoze
nasanze indaya nta kintu gishya zifite uretse gusa uburyo zifata mu gihe
zigiye kwakira umukiriya wazo.
Umuntu rero ashobora kwibaza
impamvu abagabo n’abasore bajyayo kugeza ubwo abasore bamwe bahitamo
kureka kurushinga ahubwo bakajya bagura ku kiro (nk’uko bamwe babivuga).
Uko byagenda kose kwa Maraya nta kiza gihari. Nta muntu wagiyeyo ngo
yunguke ahubwo ni igihombo gusa .
Wa munyabwenge w’ikirangirire
akaba n’umutunzi uruta bose ababayeho n’abazabaho ari we Salomo hari
icyo yavuze ku ndaya muri aya magambo ”kuko iminwa y’umugore w’inzaduka
itonyanga ubuki, kandi akanwa ke karusha amavuta koroha ariko hanyuma
asharira nk’umuravumba, agira ubugi nk’ubw’inkota ityaye. Ibirenge bye
bimanuka bijya ku rupfu, intabwe ze ziherera ikuzimu.” Imigani5:3-5.
Mu mpamvu abagabo bamwe bata ingo zabo bakajya kwa maraya harimo izi zikurikira:
1. Guhora ku nkeke y’umugore umubwira ibibazo gusa
Uretse n’umugabo, nta muntu muzima ugomba guhora atura ibibazo uwo
bashakanye kubera ko baba barabaye umwe kuva bakirushinga. Ariko usanga
abagore bamwe bavuga ibibazo bahuye nabyo batari banabaza abagabo babo
amakuru yo kwirirwa.
Banza ureke umugabo atuze umuyambire,
umubaze uko yiriwe niba yahuye n’ibibazo byo muri ubu buzima, uze
kumuganiriza mugeze mu cyumba cyanyu ahiherereye mbere yo gusinzira.
Bityo umugabo azakumva kandi muzashakira hamwe ibisubizo birambye.
Ugomba kumenya uko umugabo wawe yiriwe ku kazi ushobora gukoresha
terefoni ukamuhamagara ukamubaza uko ameze cyangwa ukamwoherereza
ubutumwa bugufi burimo amagambo meza amushimisha.
Naho rero
niba muhura nijoro cyangwa ku manywa akanya gato agomba guhita asubira
ku kazi ntubyiteho azagucika kuko hanze aha abamukeneye ni benshi. Nta
mpamvu yo guhora umutura ibibazo gusa kuko na we ni umuntu nka we.
2. Kugira agasuzuguro
Urukundo bavuga ko rwirengagiza amafuti menshi ariko ntirushobora
kwihanganira agasuzuguro gatewe n’umwe mu bashakanye. Indaya ikintu
zikorera abakiriya ni ukubereka ko zibitayeho rwose, zibasekera,
zibateze amatwi ariko ikiba kigenderewe ni ukubona amaramuko. Nyamara
umugore utazi ibyo arimo ashobora guha agaciro gake ibyo umugabo avuga
maze bikamuviramo kumutakaza.
Hari abagabo benshi bahisemo
kwikorera imirimo yose mu rugo kuko abagore babo badakoreka. Gukora iyo
mirimo si ikibazo ariko abantu baberaho kuzuzanya. Umugabo rero niko
yaremwe yanga agasuzuguro kandi umuntu wese akwiye kukanga.
3. Kugira umwanda
Umwanda nshaka kuvuga aha ni isuku nkeya ku mubiri, mu rugo n’ahandi.
Kuba umuntu asa neza ntibisobanuye ko ari umunyesuku. Nubwo umuntu yaba
umukene gute ariko akagira isuku agaragara nk’umukire. Mu by’ukuri
indaya zizi neza ko abagabo bakunda isuku kandi isuku ni isoko
y’ubuzima.
Hari idini imwe itoza abayoboke bayo kwambara
imyenda y’imbere imeshe buri gihe, ni ukuvuga nta kuwambara kabiri. Ibi
rero ni byiza cyane, ni umuco mwiza abantu bagomba kumenyera. Ni ubwo
umugabo yakihangana gute ntabwo yakihanganira umwanda. Indaya zizi
gusasa neza zikanatera imibavu ihumura neza, zikanateka neza n’ibindi
ubwo rero umu
Salomo yabivuze neza ubwo yandikaga imigani mu
gice cya 7:16-18 aho umusore utagira ubwenge yajyaga kwa Maraya maze
Maraya akabwira uwo musore ati ”Uburiri bwange nabushasheho ibidarafu
byoroshye, bidozweho amabara y’ubudodo bwo muri Egiputa(Misiri), uburiri
bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, ishangi n’umusagavu na
mudarasini(ubwoko bw’imibavu), ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu
gitondo, twinezeze mu by’urukundo”.
Impamvu imwe idasabonutse
ishobora gutuma urugo rusenyukira kwa Maraya ariko iyo umugabo n’umugore
bicaye bakaganira ku bintu bitagenda neza ibisubizo biraboneka. Umuti
si uguhunga ibibazo ahubwo ni ugushaka ibisubizo biciye mu
kwihanganirana no gusenga Imana. Nusenga ntukabwire Imana ibibazo byawe
ahubwo ujye ubwira ibibazo uti “Mfite Imana”. via Umuseke