Ejo bundi aha abanyeshuri bagiye mu biruhuko
by’iminsi mikuru. Umubyeyi umwe utaragize amahirwe yo kwiga aza kubaza
abana be babiri biganaga mu ishuri amanota n’imyanya bagize nk’abandi
babyeyi bose. Umuto avuga ko yabaye uwa mbere agira amanota 75.
Mukuru we nawe ati : "Nabaye uwa nyuma ngira amanota 32". Umubyeyi nawe
ati : "Nuko nuko bana banjye, mujye mubatangatanga mubagotagote bajyemo
hagati, mube inkingi z’ishuri, arangije abahemba kimwe.