IBYIKIGIHE
Umusore
umwe aherutse guhamagara umukobwa w'inshuti ye ahantu mu kabari ngo
basangire, umukobwa agiye kuza azana n'abandi bakobwa babiri umuhungu
biramucanga ariko yihagararaho araceceka buri wese yaka icyo kurya
n'icyo kunywa barasangira biratinda!
Hashize akanya umusore
ajya kwihagarika, agarutse yumva bari kumuvuga ahita ahagarara atega
amatwi batazi ko yagarutse maze nabo si ukuvuga yee!! Wa mukobwa witwa
ngo ni umukunzi we yari ari kubwira bagenzi be ngo nibarye banywe nta
kibazo! Ngo nanjye rwose nta kindi mba mukurikiyeho kitari cash kuko
kumukunda byo naba mbiraririyeho ninayo mpamvu nanze kuza ndi njyenyine
ngo kitambwira ibintu byinshi!
Mu gihe bakivuga umutype
abyumvise biramurenga, yibaza ukuntu akunda iyo nkumi, yibaza ukuntu
facture aza kwishyura iremereye, yibaza n'amagambo iyo ngirwanshuti ye
imuvuzeho ahita anyonyomba yisubirira inyuma arasohoka abata aho ngo
byose birwarize!
Ku bwawe urumva uwo mutype yaragize nabi? Uri umuha amanota wamuha angahe?