Saturday, July 21, 2012

URWANYA


Ndarengana.


Umwarimu w'ibinyabuzima(BIOLOGY) umunsi umwe yigishije kubijyanye n'imyanya myibarukiro y'umubiri w'umuntu,kabaye mu karuhuko(RECREATION)umwana umwe yihererana abandi bana arababaza ati:ni ikihe igice cy'umubiri w'umugore kivubura amazi iyo yishimye cyangwe ababaye? Mwarimu abayamwumvise aramuhamagara amubaza ibyo yari arimo kuvuga noneho umwana aramusubiza ati:nabazaga ariko, nuko Umwana bamutuma Umubyeyi, Umubyeyi ahageze bamubwira ibyo bummvanye Umwana, noneho Umubyeyi ati:munzanire inkoni, Umwana nawe ati:ariko ko ndarengana,njyewe nabazaga igice cy'umubiri w'umugore kivubura amazi iyo yishimye cyangwa ababaye,baramubaza bati ni ikihe?nawe ati: NI IJISHO.