Monday, September 12, 2011

IBISAKUZO

IBISAKUZO

IBISAKUZO

Abakobwa banjye babyina bose Imirya y'inanga Abana banjye barara bahagaze bakirirwa bahagaze Inkingi Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama Imyugariro Abagwabiro bashinze inteko Umucaca Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga Insina; amateke. Abakobwa banjye baranaga amajosi Urugoyi rw'ibishyimbo Abakobwa banjye baraturanye aliko ntibaramukanya Inkombe z'uruzi Abakobwa banjye bose bikwije impindu Imirizo y'imbeba Abakobwa beza baranaga amajosi Urugoyi rw'ibishyimbo Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse Imirizo y'inka Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu Imigozi y'ibijumba; inkwana z'amateke Abana b'abarundi barasana bakiri bato Ifurwe Abana ba mukeba bambaye imigoma bose Ibigori Abana banjye bangana bose Ifundi Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya Akatsi ko ku nzu Abana banjye bicaye bose Ibirundiro Abana banjye ndabasasira ntibaryame Ikawa Abarebare baje ubu Imihanda, uruzi, inzira Abasore b'i Gisaka barasana bakiri bato Isusa Abazungu bazanye byinshi n'ibizatuzura Ifaranga Abazungu b'i Bujumbura baca urubanza bicaye Imigomdoro yibishyimbo Agacwende kanjye kambaye kure mba ngukoreyemo Ukwezi Agakecuru kananutse i Nyarushurushuru kiteye imirwa munani Intete zibigori Aho Mutara na Mutaga barasaniraga n'ubu haracyatorwa inkurwe Uruhara rw'umusaza Aho Mutara na Mutaga barwaniye ntiharamera utwatsi Agatsinsino Aho Mutara na Mutaga barasaniraga hacitse ubukumba Urwogerezo Aho wabereye wari waterera Muhangiro Ikirunga Aho wakabona kagutera guseka Ikigori Aka kayira kasiba twashira Akayira kajya mu kigega Akababaje umugabo kamurenza impinga Ifaranga Akabindi ka Mbindigiti gatetse amara y'inkuba Umwobo w'impiri Aka kagabo kahina so Icyanzu, ubunyereri Aka kariza so Akanyarirajisho Aka katega so agacaca Aka Manimbanimba aka Macikakingoma zo kwa Makombe Inyundo mu ruganda Akamarimari kamanutse i Burayi kaje kamara abantu Ifaranga Amasaka y'i Burundi atukura ateze Amaguru y'inkware Akana kanjye ni maguru ya Sarwaya Ibaruwa Akamatana k'amatanage kiyereka mu mpinga ya Bwanakweri Akanyugunyugu Akariba rwamidende kasibwe n'imicaca inzonnyo z'umusaza Akavumu k'iwacu ni imbungiramuhigo Agakono k'amanywa Akayuriyuri kwa Ntibazirikana inshuti y'urupfu Ibitotsi Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora Ukwezi n'inyenyeri Amaherere yamennye Bukungu umutwe Igihepfu ku mugina Ayii Umukecuru wataye ikijigo cye Ayiiii, icyampa nkagera iwacu Umukecuru wurira ikigega Ayi mama hiya Inuma ku rukoma Bacuye dutanguranwe Ifaranga Bagatake bagasamaze bakabihise ubwiza bwako Imanzi mu maribori Bagiteye icumu gicumba umwotsi Ikinyugunyugu Baguhaga akabando urwaye iki? Igikoro Bakobwa ntimukanseke nabuze aho mpisha Innyo y'ihene Banterere anyuze aha Umugore utwite Baragata bakagatanaga ubwiza bwako Igitiritiri Barugerageze imigozi barushyire hagati y'abagabo Umutsima Basenye ibikingi by'amarembo Rutamu yanze gukwirwamo Nyiramaningiri Bateze ibisage bose Imisatsi y'ibigori Bicinyira bya bikangaga bikonda byacuzwe n'abantu Ibirago Bihindira ikuzimu Inkono y'amapfa Bikumburanye bibana Amabere Birafora ntibirase Ingoto y'umugabo Biratinyana Umwijima n'urumuri Bisa bidasa Ikawa n'umumenamabuye Ca bugufi uce nyokobukwe indiba y'innyo igikoro, igihaza Cyakora hirya cyakora hino cya muganga wa nzovu Ikibya cy'umusaza  Cya matambatamba cya maguru munani Uruyuzi Cyamatimbatimba cyamaguru umunani umwana w'umushoferi akandagiye iburayi. Igitagangurirwa. Cyasamye cyitaryana Ikiryango cy'inzu Fata agafuni nanjye mfate akandi tujye gushaka icyabuze Umuzi w'urutare Fata akebo nanjye mfate akandi tujye kwahira intagwira Ubwoya bw'inka Fata rutendera ntagwe mu mazi Amabya Fata so nkunkumure nyoko Urwiri Gakore bakwice Umuvugirizo wa ninjoro Hakurya mu gihuku Inzu itagira abantu Hano ngo shi na hano ngo shi Igisheke Hepfo aha hanyuze akabindi gasenze amatito Umugore utwite Hepfo ngo pi, hirya ngo pi Imvura Ibuye ry'umusozi ryimuye umugabo Ifaranga Icwende ryanjye rimbaye kure mba ngukoreyemo Ukwezi Imbehe za Nyirabangana zingana zose Isi n'ijuru Inka yanjye nyikama igaramye Umuvure Ino karahari n'i Kongo karahari Ifaranga Inyabutatu yagiye kwenda inyabutanu kwa mirongo itanu Igitagangurirwa Inyama y'urusaku mu rugo rw'imiseke imbere nyamagana. Ururimi n'amenyo Kaba gato kaba kanini kataye umugabo inyuma y'inzira Ifaranga Kamanutse ijuru kaza gukora ishyano mu Rwanda Ifaranga Kamanutse kibaranga kati: nkazasubirayo mba ndoga data Akababi k'umuvumu Karadundaraye Akabyindi k'umushumba Karakurizaga karakurutaga wa duri we? Akanyarirajisho Karihuta Igare Karuhura mukuru w'urupfu Ibitotsi Kati hii kati huu Agakecuru kocyejwe n'igikoma Kati papari kati pa! Akarere ku nsina Kirabyataraye ku ntebe y'ikinyarwanda Ikibya cy'umusaza Kiva kivitse Imboro mu gituba Ko undeba ndaguha Imyenge y'inzu Kuba ahirengeye siko kwumva Agasongero k'inzu Kubita ibitoki bya so byo kunsaba inyama Ibibabi by'ikibonobono Kujya mu bajiji wari umujiji Mama arusha nyoko amabuno manini Igisabo Mama nanjye nararushye Akarago ko mu irebe Mama nshuti Ikirago Mfite igihugu cy'abagabo Imisatsi y'ibigori Mfite umugabo unganza Ibitotsi Mfite umukobwa wanjye uje wese adumbamo Isekuru Mpagaze ku gasozi nsama ifuro ry'amata Uruyange rw'amashaza Mugongo mugari mpekera abana Urusenge, uburiri Mutumbagira wa Rujugira Umwumba w'insina Mvuye aha nshyutswe ngera iyo nshaka Amabere y'inkumi Mvuye ikuzimu bampa akabando Igikoro Mvuye guhamba nyogokuru aza ankurikiye Ivu Nabyaye abakobwa benshi uwapfuye ijisho muri bo abatanga gusabwa Inopfu Nagutera akabaribari kamanutse mu ijuru kaje gushashura abagabo Ifaranga Nagutera icyatumye umugabo ataryama Ifaranga Nagutera icyo utazi utabonye Ubukumi (ubuto, ubukwe) bwa so na nyoko Nagutera ikibyutsa umugabo mu gicuku Ifaranga Nahinze mu mpinga nsarura mu gapfunsi Umusatsi Ndimugufi nahinaso Icyanzu Ni nde watanze umuzungu kwicara mu ifoteyi? Ivunja Njugunye akabuye ku karubanda baragatanguranwa Ifaranga Nkandagiye itafari rimena itegura risakaza inkuru i Burayi Radiyo Nkubise ikimuga mbura urujyo Umusuzi Nkubise umupira ugera i Ngozi Ibaruwa Nkubise urushyi rurumira Ibara ry'inka Nkuruye umugozi ishyamba rirahubangana Umusore wishwe n'inzara Nturutse hanze mbona umuntu ninjiye ndamubure Agasongero k'inzu Nyirabugenge n'ubugenge bwayo - Inka kuba umukara igakamwa ayera, - Inzoka mu kugenda nta maguru, - Inkoko mu gucutsa nta mabere Nyirakaruhura intumwa y'urupfu Ibitotsi Nyiramakangaza ngo mutahe Imbeho ku rugi Nyiramutarataje abagabo Ifaranga Nyirabyuma ndashya umugongo Urusenge Nyirandarindari Inda mu ruhara Sakuza n'uwo muri kumwe Ururimi rwawe So na Nyoko bapfaga iki? Akayuzi mu rubibi, udukoni tw'abana Sogokuru aryoha aboze Umuneke Tuvuye mo umwe ntitwarya Amashyiga (y'inyuma) Ubwo twicaye hano haraza umuntu aduhamagare Ibitotsi Umugezi wanjye utemba uzamuka Inzoga m'umuheha(umukenke) Umusaza Sacyoya agendera ku kabando kamwe igikoro Zana akebo nzane akandi tujye gutara intagwira Ubwoya bw' inka Zigaritse amahembe zose ntiwamenya iyo nyoko yakowe Ingara z'iminyinya Ziraca inyabikangaga Inshya z' umutwakazi

September 12, 2011
IBISAKUZO