UBUZIMA

Waba uzi indwara ya Emoroyide (Hemoroide) Ibibyimba biza mu kibuno



Emoroyide ni ibibyimba biza mu kibuno aho imyanda isohokera. Ushobora kwibaza icyaba gitera ibyo bibyimba. Hari imitsi ishinzwe gukura amaraso mu mwoyo, rimwe na rimwe rero hari igihe iyo mitsi iba itagikora neza bitewe n’impamvu turi buvuge nyuma noneho ikabyimba, amaraso akipakiramo.
Ese gukora nabi kw’iyi mitsi kwaba guterwa n’iki ?



Nkuko tubikesha oxford textbook of surgery, second edition, 2002, impamvu nyayo itera kubyimba ntabwo izwi, ariko hari bimwe na bimwe byagaragaje ko bishobora kuba bifitanye isano. Bimwe muri ibyo akaba ari ibi bikurikira:

• Kutituma neza kenshi dukunda kwita konsitipasiyo : Kwikanira umuntu agiye ku musarani mu gihe yagize konsitipasiyo bibuza amaraso kuzamuka noneho akigumira muri ya mitsi yo mu kibuno.
• Gutwita: Iyo umuntu atwite , umwana uri mu nda ni nkaho aba atsikamiye ya mitsi izamura amaraso ibi rero bigatuma amaraso yigumira muri ya mitsi yo mu kibuno. Ariko nanone igihe umuntu atwite hari imisemburo umubiri we ukora bigatuma imitsi ye iba minini, ibi bikaba bigabanya umuvuduko amaraso atemberana bityo akigumira mu bice byo hasi harimo n’ikibuno.
• Ubusaza : Nabyo ni impamvu yagaragaye ko ishobora gutera emoroyide
• Iyi ndwara kandi hari imiryango imwe n’imwe yibasira kandi nta mpamvu nimwe muzo twavuze haruguru ihari (hereditaire).
Ushobora kwibaza ibimenyetso biranga iyi ndwara:
• Ibimenyetso biratandukanye ariko ikimenyetso abantu bose bahuriraho ni ukuva amaraso nyuma yo kwituma, akenshi umuntu ayabona kucyo yihanaguje.
• Hari igihe umuntu azana ibintu bisa n’ururenda mu kibuno.
• Rimwe na rimwe hari igihe emoroyide ziryana ndetse umuntu akaba ashobora no kwishima.
• Kumara kwituma nyamara ukumva mu kibuno hakirimo imyanda.

Emoroyide ivurwa ite ?

• Kwirinda konsitipasiyo kuko ituma umuntu yikanira : mu kurwanya konsitipasiyo gerageza urye cyane cyane imbuto ndetse n’ imboga, nywa amazi menshi : umuntu mukuru agomba kunywa byibura litiro ebyiri ku munsi
• Jya ku musarani vuba bishoboka igihe wumva ubishatse : gutinda kujya ku musarani bituma imyanda ikomera noneho igihe ugiye ku musarani bigatuma wikanira. Ibi tumaze kuvuga bigabanya ibimenyetso nko kuva amaraso ndetse niyo emoroyide zitari zagera kure, mbese zitaragera mu kiciro cya gatatu n’icya kane nkuko tugiye kubibona mu kanya.

Ibyiciro bya emoroyide ni ibi bikurikira :

• Ikiciro cya mbere: kirangwa no kuva amaraso nyuma yo kwituma gusa
• Ikiciro cya kabiri: kirangwa no kuva amaraso nyuma yo kwituma ndetse n’ ibibyimba bisohoka hanze nyuma yo kwituma nyamara nyuma ya kanya gato bigahita bisubira imbere.
• Ikiciro cya gatatu: kugira ngo ibibyimba bisubire imbere bisaba ko, umurwayi abisubirishamo intoki ze
• Ikiciro cya kane: ibibyimba birasohoka maze kubisubizayo ntibishoboke
Iyo rero emoroyide iri mu kiciro cya gatatu n’icya kane ivurwa ku buryo bukurikira:
• Gushiririza bya bibyimba bakoresheje imirasire ya razeri.
• Kubishiririza bakoresheje umuti ukozwe muri azote.
• Kubibaga.

Ushobora kwibaza impamvu uku gushiririza ibibyimba cyangwa kubibaga bidahita bikorwa kandi bisa naho byoroshye kurusha kwirinda konsitipasiyo urya indyo yabugenewe. Impamvu ntayindi ni uko kubaga cyangwa gushiririza emoroyide bishobora rimwe na rimwe kugira izindi ngaruka mbi nko gufungana kw’ikibuno, guhora utakaza imyanda ndetse no kudashobora kumenya igihe ushaka kwituma.

Niyo mpamvu rero niba ufite iki kibazo cya emoroyide, bakaba baraguhaye indyo ugomba gukurikiza, yikurikize aho kwihutira gusaba ko bakubaga.

 UBURYO BWO KUMENYA BIABETE

Diyabete ni indwara igenda yongera umubare wabo ifata mu gihugu cyacu, ikaba ifata ikigero cy’imyaka yose. Ni indwara igabanyijemo ibice bibiri; ku buryo bworoshye ubwoko bwa mbere bufata abari munsi y’imyaka 30, naho ubwoko bwa 2 bugafata abari hejuru yayo. Mu nkuru zitaha tuzarebera hamwe ibizitandukanya.Gusa muri iyi nkuru tugiye kureba ibimenyetso byakuburira ko uri hafi gufatwa nayo.

Kugira inyota: Uku gushaka ibyo kunywa biherekezwa no gushaka kwihagarika,gusonza,kuma iminwa,kugabanuka ibiro cyangwa bikiyongera cyane.

- Kurwara umutwe: Kurwara umutwe bya hato na hato byaba ari ikimenyetso cya Diabetes. Kurwara umutwe udafite ikiwutera ndetse no kugira ibirorirori mu maso n’umunaniro biri muri bimwe mu bimenyetso bya diabete.

- Indwara z’uruhu: Hari n’igihe bigera ko umenye ko ufite diyabete waratangiye kuzahazwa n’indwara zitandukanye

- Kunanirwa no gutera akabariro: Kunanirwa gutera akabariro nacyo ni ikimenyetso

- Kunanirwa gutera akabariro nacyo ni ikimenyetso: Ubundi iki ni ingaruka ya diyabete yageze mu mubiri ariko nkuko twabivuze hari abaza kwa muganga yaratangiye kubazahaza. Ushobora kwibaza se diyabete no gutera akabariro bihurirahe?

Ubundi diyabete irangwa nuko mu mubiri isukali yiyongera hanyuma ya sukali ikangiza udutsi tw’igitsina(blood vessels and nerves endings of penis).

Hari ingamba wafata kugirango ugabanye ibyago byo gufatwa nayo:

   1. kugabanya umubyibuho cyangwa ukabyirinda
   2. kutanywa inzoga n’itabi
   3. Gukora imyitozo ngororamubiri
   4. Kutarya ibinyamasukari byinshi

Gusa hari nibyo utakirinda kandi bifasha diyabete gufata umurwayi:

   1. gutwita: iyi diyabete iza ku cyumweru cya 24 utwise,igafata 3% by’abagore batwite. Impamvu nuko imisemburo(hormones) ikorwa n’ingobyi y’umwana (placenta) ituma agira ubudahangarwa ku musemburo wa insulin.

2.Ubwoko: Abantu bafite inkomoko ya hisipaniya,kavukire k’amerika,abanyafurika,ndetse n’aziya bafite ibyago byo gufatwa na diyabete

3.Umuryango: Kuba ufite umuvandimwe cyangwa ababyeyi bafite diyabete byongera nabyo ibyago



Ubuzima:Umujinya ni intandaro y'indwara z'umutima



Umujinya kimwe n'amarangamutima (emotions) bituma habaho itera ry'umutima ridasanzwe, bikaba bishobora kuba nyirabayazana w'imfu zitunguranye ku bantu basanganywe uburwayi bw'umutima.Ibi bikaba byarashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri n'abashakashatsi bo muri kaminuza ya Yale iherereye i New Haven muri Leta ya Connecticut mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ubu buhakashatsi bwayobowe na Doctor Rachel Lampert ku barwayi b?umutima bagera kuri 62 hakoreshejwe icyuma gipima ibibazo bituruka ku mihindagurikire y'itera ry?umutima .
Abo bashakashatsi ku ndwara z'umutima bakomeje gukurikira abo barwayi mu gihe kigera ku myaka itatu kugira ngo bashobore gutahura nyirabayazana w?uburwayi bw'umutima.
Nk'uko babitangaje mu kinyamakuru "Journal of the American College of cardiology" abafite uburwayi bw'umutima batewe n'umujinya w'umurandaranzuzi bakubye inshuro 18,8 abafite indwara z'umutima zaturutse ku zindi mpamvu
Ibi byagezweho bikaba bituma abo bashakatsi banemeza ko iyo ari nayo mpamvu y'imfu zitunguranye za hato na hato ku barwayi b?indwara z'umutima
Na none ariko abo bashakashatsi bakaba bavuga ko ubushakashatsi bugikomeje kuko ngo hakiri benshi bitarasobanuka neza bityo ngo bikazanatuma hashobora kuboneka umutima wahangana n?ubwo burwayi.
Mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika indwara y'umutima ngo ikaba idahwema kugarika ingogo.

URUKINGO KU NDWARA YA MALARIYA MU RWANDA RUGIYE KUHAGERA


Abana b’Abanyarwanda bagiye kuba abambere muri Afurika mu kugezwaho urukingo rushya rwo kurinda indwara ya malariya iza ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu benshi muri Afurika, nyuma y’ubushakashatsi rwakoreweho rukagaragaza ubuziranenge. Ibi bizangira gukorwa nyuma y’umwaka w’2014
Uru rukingo rwemejwe ko rushobora kurinda umubiri w’umuntu indwara ya malariya, nyuma y’ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko rushobora no gukomeza gusubirwamo.
Umuyobozi w’ikigo cya Trac Plus kirwanya malariya, Dr Corine Karema, yatangaje ati : “Ubwoko bw’uru rukingo nirwo rwa mbere rwemeje ko rutanga icyizere. Ruri mu cyiciro cya gatatu.”
TRAC Plus itangaza ko uru rukingo ruri kuri 55% mu gutanga ubudahangarwa mu mubiri w’umuntu ku gakoko ka “Plasmodium falciparum” kaza ku isonga na 98%, mu gutera icyorezo cya malariya mu Rwanda. Uru rukingo rwiswe RTS rugomba kuba rwemejwe ko ruzarangira muri 2014.
Dr Corine Karema akomeza agira ati : “Uru rukingo n’ubwo akazi karwo ari ukurinda malariya, ariko siwo muti wonyine dufite mu Rwanda. Twafashe n’izindi ngamba zirimo gukoresha inzitiramibu.”
Aha yatangaje ko indwara ya malariya yagabanutseho 70% mu gihugu, mu gihe uburwayi n’impfu zituruka kuri yo zaragabanutseho 60% muri iyi myaka itanu ishize.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryo ritangaza ko uru rukingo ruzatangira gukoreshwa neza guhera mu 2014.
N’ubwo u Rwanda rwishimiye uru rukingo, Dr Karema yatangaje ko hari impungenge zishobora kuvuka, nk’igihe uru rukingo ruzamara, nko mu Rwanda aho icyorezo cya malariya cyagabanyutse.
Uru rukingo rutuma umubiri w’umuntu ushobora kugira ubudahangarwa bwo kurwanya agakoko ka Plasmodium falciparum, mu gihe kinjiye mu mubiri.
Abashakashatsi bavuga ko rukoze mu buryo rubuza agakoko kwanduza, gukurira no kororokera mu mwijima, ndetse no gukwirakwira mu maraso kanduza uturemangingo tw’amaraso (globules rouges).