IMIGANI

Urukwavu n'umuhari. 
Urukwavu rwuzuye n'umuhali. Bukeye rurawubwira ruti « ngwino twihingire umurima, tuwuteremo ibigori n'urutoke.» Umuhari uremera ariko ubwira urukwavu uti « ko ntazi.kurira insina, urutoke nirwera imineke nzayimanura nte ?

» Urukwavu ruti « ndi umuhanga wo kurira; ibitoke nibikomera nzajya mbimanura.» Nuko biherako bihinga umurima munini cyane, biwuteramo ibigori n'urutoke rwinshi. Urutoke rumaze kwera, urukwavu rubwira umuhari ruti « ngwino tujye kureba ibitoke byarakomeye, bimwe byanekeye hejuru. » Nuko biragenda, bigeze mu murima, urukwavu rwurira insina; ngo rugere hejuru, rwimanyurira imineke rwirira. Umuhari urarubaza uti « ko nduzi nta mineke unagira bite ? » Ruti « ba uretse gato, ndacyatoranya imyiza, kuko nduzi kino gitoke kitaraneka neza. » Rugumya kwirira imineke ngo rurumva ko ihishije. Rumaze kumva aho rugejeje, rubwira umuhari ruti « kuyimanura ubu ni ukuyangiza kuko itaraneka rwose, reka tuzagaruke ejo; ahubwo reka nze mbe nkwigisha gukorera urutoke.» Umuhali uti: « sinkwemereye, kereka ubanje kumanurira imineke, naho ubwenge ushaka kumpenda nabutahuye kare. Niwanga ndagutsinda aho. » Urukwavu rubonye ko umuhari urakaye, rwibuka ubundi bucakura, rwirebesha ku gitoke cyari hirya yarwo, ruherako rubwira umuhari ruti « Yooo, uzi ko twabaye abapfu kare iyo dushaka imineke myiza kuri iriya ntuntu, dore inyoni zirenda kuyitumarana. Reka manuke nduhuke gato kuko maze kunanirwa, maze nkugerere ku cyo wifuza, wumve uburyohe bw'imineke y'insina z' ino wajyaga ubarirwa ! » Umuhali uti. "ngaho manuka, ariko niwongera kundyarya ntumva imbere." Nuko urukwavu ruramanuka, rugeze hasi rugerageza kwiruka, umuhari uba warusingiriye. Ugiye kurwica, rurawubwira ruti:" uranyica ngiye kukumanurira imineke?» Ako kanya bigaruka kuri ya nsina, urukwavu rurongera rururira rumanura imineke ruhereza umuhari, na wo urarya urishima. Kuva icyo gihe urukwavu rucika ku ngeso z'ubusambo n'uburyarya. "  
Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na benshi." "
Utazi ubwenge ashima ubwe." 
Urumuri n'umwijima Umunsi umwe izuba ryahuye n'umwijima, riti « mbese nka we uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki, wahura n'izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza ni jye bicikira, ni jye bikunda. Ndatunguka byose bikampa impundu. Inka zikahuka, umugenzi agafata inzira, umuhinzi akajya mu murima, inyoni zikabyuka. Nka we se weguye ujya he?» Umwijima uti «shyuuuu! Ibyo uvuze Zuba ubitewe n'iki? Ugize ngo uranduta kandi ari jye waguhaye izina? Iyo ntaba umwijima ni nde wari kumenya yuko uri izuba? Ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ikinyoma ngo ukundwa n'ibintu byose! Jyewe ndakwanga, nanga abikuza, kandi n'ibintu byose birakwanga, kubera icyocyere cyawe cyabimaze kibibabura. Uretse n'ibyo nta kintu kigukunda wampaho umugabo. Niba utanyuzwe, cyo tujye kureba ikidukiranura umva ko wikuza ngo uranduta, undutisha iki? Ko ushaka abagenzi, ntabaho bacyurwa na nde mu icumbi, abahinzi baruhuka gihe ki? Si jye ubacanira indaro ngahemba abakozi, kandi nkabaruhurira bakaryama? Ngo tugende turebe icyatumara impaka.» Biragenda, umwijima ubona impyisi, ubwira izuba uti « ndaguha abagabo batatu, uwo mu nyamaswa ni uyu. Hasigaye uwo mu nyoni n'uwo mu bantu. Cyo wa mpyisi we ntubere, niba ukunda izuba bivuge, niba kandi ari jye ukunda ubivuge.» Impyisi iti «jye nikundira umwijima!» Umwijima uti «ntakubwira Zuba yuko ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ibinyoma! Uwo ni uwa mbere!» Izuba riti « hoshi va aha nta rubanza rwo gucibwa n'impyisi!» Biragenda bisanga igihunyira. Umwijima uti «cyo na we nyoni dukize kandi imanza zacu ntiziruhije, ni ukwihitiramo. Ari izuba ari jye, ukunda ikihe?» Igihunyira kiti «kera nari mfite amaso meza, ubwo muruzi yahindutse imituku ni izuba. Ryayarashemo impiru, iyo ntakugira riba ryarampuhuye!» Umwijima uti «ntiwumva kwikuza kubi! Hoshi dusange abantu noneho ugende ubwerabwera!» Biragenda bihura n'umujura ati «izuba ni umwanzi wanjye, ndubaka rigasenya. Naho wowe, ngukundira yuko ntunga ngatunganirwa.» Umwijima uti «ahooo! Sinakubwiye ko nta mukunzi ugira; ari wowe ubwawe wikunda, ukikuza. Reba rero aha amaboko make aterera imico myiza, none mba nkwivunnye. Shyuu, ukava iwanyu mu ijuru ngo uzanywe no kunyirataho!» Izuba riracemerwa. Rigiye kugenda, agacurama kati «umwijima waguhenze ubwenge, abagabo waguhaye ni inshuti zawo gusa, genda wange abo bagabo, uguhe abandi. Nukumpaho umugabo mu nyoni ntuzange, kuko nguruka; nukumpaho umugabo wo mu nyamaswa urashime, kuko nonsa abana nka zo. Umugabo wo mu bantu, ushime umukannyi ubarira impu n'inkanda, ni we wanga umwijima.» Izuba riragaruka ribwira umwijima riti «abagabo wampaye ndabanze, mpa ahubwo abandi. Nuramuka wanze, ntunsindira aha tuzagera ku Mana.» Umwijima uti « hoshi dusange Imana idukize, nta bandi bagabo nguhaye!» Biragenda no ku Mana, birapfukama biraramya biti « Nyagasani, dukiranure : utubwire urusha undi akamaro.» Imana iti « mwembi mugira akamaro, ntakitagira akamaro ndema! Ubwiza bw'umubiri bugaragazwa n'izuba, ariko umutima witonda ukagaragazwa n'umwijima ni cyo gituma bamwe barata ubwiza ku manywa, mu ijoro bagakora bupyisi, bakaba inyamaswa mu zindi. Nimugende muturane. Kandi nimugirirana izima, uzashobora kwimura undi azamwimure, nabinanirwa mubane.» Izuba rikura ubwatsi, riherako rigerageza kwirukana umwijima. Umwijima uhungira mu nsi. Izuba rituma ku muriro ngo ujye urifasha kwirukana umwijima. Nuko bacana, umwijima ugahunga, umuriro wahwama umwijima ukigarukira. Izuba rikirukira hejuru rigatuma imuri hose, ryahita umwijima ukarituruka inyuma. Ngaho aho byaturutse ko umwijima uhunga urumuri.
Ubunani bwasize inkuru.
I Kigali ni amahanga, inzara irashira igihemu ntigishira! Umugabo mu Muhima wa Kigali, yariye Ubunani abuhera ku rwara abugeza ku gutwi nka ya hene ya Nyirakaranena na Rukiramacumu, bitewe n'amafaranga yagombaga kurihwa inzu. Nyiri urupangu ati: "Urayabura ugasohoka hagapanga undi." Umugabo yiruka muri bagenzi be aguzaguza baramuhakanira, bati: "Reka ubunani bwarayamaze." Biramushobera, yatekerereza nyir' inzu umucumbikiye agasanga bitoroshye. Abuze amikoro, yibuka guteka umutwe, ariko awarura n' amazi yawutetsemo atarashyuha. (Umenya ahari yarabuze amafaranga yo kugura udukara two kuwuteka). Arakuzamukiye no mu Gitwa cya Kigali, hejuru kwa Musenyeri, akubise amarira hasi, ati: "Mubyeyi ntabara aho ubona ndagowe. Umugore n' umwana yari ahetse, bagiriye agisida mu nzira bava i Butare gutora, bahita bahwera nta wateye akageri! None ukampa amafaranga yo gukodesha imodoka yo kubazana n' ayo kugura amasanduku yo kubahambamo. Ibyago birantunguye kandi nta faranga nari nsigaranye; yashiriye muri iyi minsi mikuru ishize ya Noheli n' amakonji y' itora n' Ubunani." Umugabo abonye Musenyeri ababaye yirya icyara ati: "Umutwe urahiye." Kugira ngo aze kumuha menshi akubita amarira cyane, araboroga ati: "Umugore wanjye ukuntu namukundaga sinari kuzamusazana." Kugira ngo Musenyeri agire icyo amwemerera yabanje kumwigisha no kumurema agatima, amutekerereza ibyago bya Yobu, ko umunyabyago ari we Imana ikunda ati: "Komera!" Ahamagaza Shoferi ati: "Mujye kuzana imirambo; abwira umupadiri ati: "Mujye gukoresha amasanduku abiri, iy' umukuru n' iy' umwana." Umugabo abyumvise arababwa yumva nta mafaranga abonye; abonye imodoka imujyana, abonye amasanduku ataguze amafaranga, ibye yumva birapfuye. Ati: "Nimube mworoheje ndaje, ngiye kubwira bene wacu hirya hano mu mujyi." Aragenda ntiyagaruka. Ageze mu rugo abwira nyiri inzu ko amafaranga amurimo azayamuha bukeye. Burakeye agaruka kwa Musenyeri ageze yo arongera akubita amarira hasi. Ati: "Mubyeyi, burya nagiye kureba bene wacu, ni uko duhita tugenda tuzana imirambo, ni uko amasanduku barayakoresha. Ubu nari nje gusa ngo umpe amafaranga yo kugura amayoga yo guha abavuye guhamba. Urumva ko abo yatse amafaranga bibajije impamvu umuntu waraye apfushije, yaza kumwemerara ibyo asabye akagenda ntagaruke, bwacya akagaruka ashaka amafaranga yo kugura inzoga z' abavuye guhamba kandi ari bo bizaniye imirambo bakigurira amasanduku, bakananirwa kwigurira inzoga bavuye ku itabaro. Nuko barakenga. Yongeraho ko bamuha n' amafaranga yo gutangaza kuri Radiyo. Bamujyana mu modoka, bamuha n' amafaranga yo gutangaza. Turamukurikira kugira ngo tubikurikirire hafi. No kuri Radiyo aratangaza. Tuti: tukakugeza imuhira! Ati:"Hari abantu ngishaka hano mu mujyi!" Tuti: "Ni ukuhatwereka, tugasigarana n' abandi, imodoka ikakugarura." Ariko inkuru y' umwana isubira inyuma, mu gutangaza kuri Radiyo, ati: "Misa yo gusabira abitabye Imana ikazasomerwa mu Kiliziya y' Umuryango Mutagatifu saa tatu." Twongeraho ko natugeza mu rugo aza guhita abona amafaranga, aremera noneho! Turamanukana, ariko asa n' uwamenye ko twamutahuye. Amanuka akeka ko natugeza hafi y' iwe, aza guhagarara akavamo akadusigisha amaguru, akihina mu nzu, akihisha, yari yabonye ko ikinyoma cyahariwe uwakibeshye. Tugeze hafi y' iwe ati: "Nimuhagarare turahageze!" Imodoka itarahagarara neza aba yasohotse asimbuka umukingo ajya ruguru, tuba tumuriho! Avunja ibihuru n' inzitiro, tumuri inyuma! Ikinyoma kiramuremera kimubuza gutaruka ngo arebe nibura ko tumuri hafi, akatana mu nsi y' urugo ahinguka mu rugo yiroha mu nzu. Uko yakazanye impirita n' ingoga, tuhagera na twe duhura imirindi, umugore baturanye asohoka kureba tumubaza ko aho uwo mugabo yinjiye ari iwe arabitwemerera. Tuti:"Yapfushije umugore n' umwana yari ahetse?" Ati :“Reka da! Umugore uri mu nzu ni umugore we". Yumvise tuvuze arasohoka araturembuza. Ninjira mu nzu ariko undi twari kumwe ntiyinjira asigara abaza uwo mugore neza. Njya mu nzu anyereka aho nicara, umugore aba avuye mu cyumba, turaramukanya arasohoka. Umugabo ahita ambwira ati:“Uwo ni mushiki wanjye waje kubambikira.“ Nti: "Ese imirambo iri he?" Ati:"Iri haruguru kwa mukuru wanjye.” Nti:”Ngaho rero duherekeze ujye gufata amafaranga ku muhanda, Padiri ni we uyafite."Twagira ngo tumutonganyirize hamwe tugeze mu nzira. Tugeze hafi y' imodoka tuti:" Ariko uzi kubeshya!!!" Yumva twabimenye, ahita aturumbuka aravuduka tuyoberwa aho arengeye. Abahuruye bikanze imirindi n' umugore we azamo. Ati: "Ndi muzima n' umwana wanjye nguyu!" Turatangara tuti:”Imitwe ni myinshi!”; abandi bati: "Kigali ni amahanga". Henga rero dutinde muri iyo rwaserera tugere kuri Radiyo yabivuze. Mu gitondo abantu bateraniye ku Ki1iziya kuririmba. Umupadiri bahasanze w' umuzungu ati: "Mwari muje mu Misa y' abapfuye? Bazutse ni inzara!” Abantu baratangara barishima kuko abantu batapfuye kandi baranababara kuko ibyo mugenzi wabo yakoze atari iby' i Rwanda, barikubura barataha.
Biraro Mutemangando. 
Habayeho umugabo akitwa Mwungeli, akagira abana mirongo urwenda n' icyenda. Umwana we w’ umuhererezi akitwa Biraro Mutemangando. Bari abatwa; umwuga wabo wari uwo kubumba inkono. Biraro Mutemangando we, yanga kubunba inkono, ahitamo guhiga. Yiga kurasa, akamenya kuboneza. Bukeye se aramubwira ati: "Ko abatwa batungwa no kubumba, nkabona utabyikoza wowe wibwira ko uzatungwa n' iki?" Biraro ati: "Nzitunga, nzitungisha umwuga wo guhiga, uwo kubumba ndawanze." Mwungeli ati: "Ndaguciye." Biraro asanga bakuru be ati: "Mwungeli yanciye none ndagiye." Abandi bati: "Tukajyana." Bahaguruka bose; ari mirongo itanu. Baragenda, ngo bagere mu ishyamba bica inyamaswa yitwa Isenge. Barayibaga. Biraro abwira umwe muri bo ati: "Jyana inyama uzishyire data, wenda yakwibwira, amenye ko nkiriho, nkimwibuka." Umuhungu muzima aragenda ageze kwa se atura inyama araramukanya. Mwungeli abwira umwana ati: "Wabaga he wa ngegera we!?" Umwana ati: "Ngiyo intashyo Biraro Mutemangando akoherereje." Se ati: "Genda umubwire uti garuka, wicika mu rugo rwa so ntawaguciye." Biraro aragaruka. Bukeye haza abanyarwankeri bari bagishishije inka zabo. Mutemangando ati: "Nimuze tubanyage ziriya nka zabo!" Bene nyina bati: "Tujya gupfa twaba tuzira iki?" Biraro Mutemangando, aratera; aratamika arekura umwambi, wica abantu batanu, uca hagati y' abandi uvuza ubuhuha; unyura munsi y' imfizi icura umuborogo; arongera yohereza yo undi mwambi bugi bukeba, wica abandi batanu, nanone umwambi uca mu nsi y' imfizi icura umuborogo, maze abantu arabahumba. Biraro aratabaruka, asanga se yagiye kubunza inkono. Inka bazibyagiza mu rugo. Mwungeli aje, ati: "Narabivuze, Biraro ni umusazi, izi nka z' abandi zaje hano zite ?" Mwungeli araza n' inyota yose, yenda umuheha awushinga mu mata, aranywa, ariruhutsa, noneho ati: "Navuze ko Biraro Mutemangando natankiza azanyica mo kimwe; none ngaho birabaye, erega azankize!" Bajya guca icyarire barazisasira. Biraro Mutemangando asasa mu muryango, atekera itabi aranywa. Inka iza gukorora. Mwungeli ayumvise ati: "Ni nde unkororeza inka?" Ati: "Ndabizi ni wa musazi Biraro nta wundi wabigira!" Ati: "Nongeye kuguca uranze ubaye ikivume." Biraro Mutemangando abyuka kare ajya kubwira bene se ati: "Data yongeye kunca aho kungororera." Barongera barahaguruka, baragenda, ari mirongo itanu, bagenda bajya guhakwa. Baragenda bajya kwa Gahaya bati: "Turashaka ubuhake." Gahaya ati: "Ntawakwanga guhaka abantu baza bashaka ubuhake." Bukeye Gahaya aza kubagira Mutemangando inka; inka ayoherereza se Mwungeli. Umunsi umwe kwa Gahaya haza kuvumbuka imbogo. Bati: "Uyica aragororerwa"; bati: "Kandi udatabara arabeho baramurimburana n’ abe." Biraro Mutemangando aragenda arayirukana, ayitera icumu, imbogo iriruka, arongera ayitikura icumu mu rubavu ayitura hasi, ayicara hejuru, maze atuma kuri bene se ngo nibajye kurimbura kwa Gahaya. Ntibahasiga n' uwo kubara inkuru. Ni uko Biraro Mutemangandg uko yakicaye kuri ya mbogo yitwaga Rubito, ararigita baramuheba. Bakuru ba Biraro bigarurira igihugu cyose cya Gahaya, baragitegeka. Ibintu ni ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka. Habayeho umukobwa, apfusha ababyeyi akiri muto, arerwa na Nyirasenge. Igihe amaze gukura baramusaba arashyingirwa. Umunsi ubukwe butaha, igihe ari mu nzu ye n' umugabo we, Imana iramuhamagara iti: "Inzu nakugeneye si iyi." Asohoka ubwo akurikira abakwe bari bamuherekeje. Ageze imuhira abatekerereza uko byagenze, bati: "Igumire aho, none se tugire dute?" Bukeye arongera arasabwa arashyingirwa. Na none bigenda kwa kundi. Igihe ageze mu nzu ye n' umugabo we, Imana irongera iramuhamagara iti: "Inzu nakugeneye si iyi." Umukobwa na none arongera asubira iwabo. Henga n' ubukwe bwa gatatu bugende kwa kundi. Bigeze aho, umugabo wa nyirasenge ajya guhakwa ibwami. Asiga avuze ko atazagaruka aho iyo nkunguzi y' umukobwa ikiri muri urwo rugo. Hashize iminsi wa mukobwa abwira nyirasenge ati: "Unshakire imyambaro, nzabone aho nerekera. Ni uko nyirasenge amuha imyambaro n' umuntu umuherekeza, bashyira yombi mu nzira. Bageze mu ishyamba, ijoro riragwa. Umukobwa asanga hari akaruri k' inzu, asezerera uwari amuherekeje. Yinjira muri ako karuri asanga katagituwe. Ati: "Nta kundi ndirarira ahangaha." Aragakubura, arangije ashyira inkono ku ziko arateka. Bumaze guhumana, agira atya abona umugenzi aragwa abyuka, ati: "Ntimwancumbikira bene urugo?" Undi ati: "Gumya uze mushyitsi muhire"! Uwo mushyitsi akitwa Mwungeli wa Nyankaka. Umukobwa amaze guhisha aragabura barasangira. Azana n' akayoga k' impamba barasangira. Baraganira, umunaniro urashira, bagubwa neza. Igihe cy' amaryama kigeze, Mwungeli asambira utwatsi ngo yisasire ukwe, umukobwa aramubwira ati: "Ibyo ugira ni ibiki?" Ati: "Uburiri bwanjye ni bugari turararana.'' Mwungeli ntiyarushya ahigima. N' ubundi kwari ukworosora uwabyukaga. Bari basangiye barebana mu maso, n' akayoga karimo, no kumenya ko bari bonyine muri iryo shyamba. Bajya ku buriri, ibitotsi ntibyatinda, bashyirwayo. Igihe cyo mu gicuku, Imana irahamagara, iti: "Mbe mukobwa nturanyurwa?" Iti: "Ngiyi inzu nakugeneye." Umukobwa akangukira hejuru, ati: "Iki gihuru ni yo nzu?" Igihe akibivuga, abona rya shyamba ryahindutse ingoro ngari. Abantu baduhira, abaja bacunda, ibisabo byikiranya, amashyo y' inka akinje, iz' imbyeyi zivumera. Mwungeli akangutse, umugore aramubwira, ati: "Imana yadukijije ntibigutonde." Mwungeli amaze gukanguka neza, bibanza kumuyobera, agira ngo ararota. Aratinda asanga ari ko biri. Abaza umugore ati: "Ibi bintu se tuzabihorana?" Undi ati: "Imana yambwiye ko tuzira ibintu bibiri : ko tutari abami, ko tugomba kuyoboka nyir' igihugu; ikindi kandi, ko tuzirinda guhemukirana." Mwungeli ati: "Niba ari ibyo gusa, umugisha uraduhamye. Ejo naje ngira nti bene urugo nimucanire; none dore abantu baranyirahira banyiyambaza. Ati: "Ubuhemu simburanganwa." Haciye kabiri Mwungeli ajya gukeza ibwami. Afata igihe aratinda. Umugore arategereza, ararambirwa. Bitinze areba umwe mu bagaragu ati: "Nategereje umugabo wanjye, none ngwino ujye undaza." Ijoro bararanye ubwa mbere ha hantu bari batuye harasama, bya bintu byose birarigita, hadendeza ikiyaga cy' amazi. Mwungeli amaze gucyura igihe, aratahuka. Ageze hakurya y' iwe, abona ikiyaga cy' amazi kidendeje. Ati: "Nta shiti, umugore wanjye yakoze icyo Imana yari yaratubujije. Yenda umuheto ashyira ku ivi arawuvuna, yiroha muri icyo kiyaga arasoma arapfa. Ubwo hakurya hakaba umugabo Mutumo wa Kinyoni, akaba yahuye inyana zisubiye iswa ku kazuba ka kiberinka. Abonye ibyabaye kwa Mwungeli, ati: "Ibi ni uguhata inzira ibirenge kandi amaherezo ari ariya. Ati: "Hinga niyanure ibiyaga bikiyaga." Nuko na we yicoka mu mazi arapfa. Abo bagabo bombi ni bwo bahindutse umugani ngo : "Ibintu ni ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka." Ni naho igitutsi cyacuye ngo naka arakagenda nka Mutumo wa Kinyoni, ari byo kuzira amaherere.
Nkuba na Sebwugugu. 
Nkuba yaraje ahiga na Sebwugugu. Sebwugugu ati: "Jyewe ndakurusha, nkurusha ibyinshi." Nkuba ati: "Reka ra! Ntabwo undusha ibyinshi," Ati: "Ni jye utegeka, ntegeka, ibiri muri iyi si byose; ibyo ureba byose. Iyo nahinze, uwo munsi isi iratekana. Sebwugugu ati: "Ni jye ukurusha." Nkuba ati: "Reka ra! ntabwo undusha, urandusha, urandusha ari jye ugusha imvura, mpinda abandi bose bagakangarana, wowe ukajya ahongaho ugaceceka?" Naho Sebwugugu akajya aho akagira ati: "Jyewe mfukuza amariba meza, ngira byiza nkabitunganya abantu bakuhira, bagakira." Nkuba ati: "Irorerere ni jye ubirangije byose, ndatigita ibintu bigahaguruka byose, ubwatsi bukaboneka, ibintu bikagwira mu gihugu, n' ibyari byababutse bigakira." Nkuba ati: "Tuzarebe." Sebwugugu ati: "Na njye nzarebe." Nyuma izuba riracana. Baza guhura. Sebwugugu yagenderaga ku busa Nkuba akagendera ku mvura. Abantu barashize, bagiye gushira, amazi yarakamye, Sebwugugu, inkuba iraritigisa nko muri Rwicanzige. Imvura irahungutse, ijuru riratumbye, imvura irahangutse. Inka zirakize, abantu barakize, barahinze; bari barashize barabuze amahahiro. Inkuba iti: "Sebwugugu ko ari jye ukurusha? Reba inyabutongo zameze; ibishyimbo barabibye bireze, imvura irahangutse ndakurusha. Henga nguhake umenye ko ari jye ugutwara. Wowe ujye ugendera ku busa, wibere aho uri igikuku hasi jye ndambura amahanga yose nkagera aho ibintu bigarukira, ngatunga abantu bose." Sebwugugu ati: "Genda wiyendere ibintu byawe ndabiguhaye niba ari igihe kigeze." Yemera gutsindwa rero. Inkuba iti: "Jyewe ni jye utegeka igihugu cyose, jye ukwira igihugu cyose, jye ukwira amahanga yose, ngakiza abantu bose aho bava bakagera. Sebwugugu wowe utunze bike mu ishyamba, ni jye bigenderaho." Bari barahiganiye ku nka yabo Kanyemera, ari yo bahiganiyeho. Wowe ureba aho zirisha mu ishyamba. Ziranywa amazi nizaniye, zirarisha ubwatsi niyororeye, narigwirije byinshi mu gihugu? Inkuba itsinda ityo rero, imvura iragwa, ibintu birasabana mu Rwanda, ni ko kugwira.  
Urukwavu n' Impyisi. 
Impyisi yashakaga umugabo mwiza. Umunsi umwe irakugendera ibwira izindi nyamaswa byabanaga iti: "Ndashaka nanjye gusabwa." Izisaba no kuzayi shakira umusore uzayisaba. Bukeye Bakame irakuzira ibwira ya mpyisi iti: "Nakuboneye umusore mwiza cyane.", iti: "Ndetse ni umwami, ategeka ibihugu byinshi cyane." Impyisi iti: "Kagire inkuru Bakame iti: "Ese wazamungezaho ute?" Bakame iti: "Ngwino, uzankurikire gusa, nzakugeza kuri uwo mwami ushakaho umugabo". Nuko impyisi na Bakame bifata impamba, bishyira nzira bigera kwa wa mwami washakaga gusaba impyisi. Ubwo ariko Bakame ikaba yari yashatse guhenda impyisi ubwenge. Ikaba yari yayibwiriye mu nzira iti: "Nitugera yo, kuko uri umugeni, uzicishe bugufi, ugire isoni, mbese uzakore nk' abageni kugira ngo umwami nakubenguka azabone ko uri umukobwa mwiza." Iti: "Kandi ubwo ugiye kurongorwa, uri umugeni, naho jyewe ndi umushyitsi." Impyisi irabyemeza. Bigeze yo barabyakira, barabyinjiza, barabyicaza. Wa mwami yatambuka, Bakame ikoshya Impyisi ngo yubike amaso. Biratinda noneho umwami aravuga ati: "Nimushyire bariya bashyitsi amafunguro." Abanyenzu ni ko kuyazana bavuga bati: "Ngayo amafunguro y'abashyitsi." Bakame irarya kuko ibyo bari bazanye byari bigenewe abashyitsi. Ibwira Impyisi iti: "Ubwo wowe uri umugeni, ni ukuvuga ko bakugeneye ibindi, ahari uraza gusangira n' umugabo wawe, jyewe maze kwigendera. Bakame irarya ndetse irabisigaza. Bishyira kera bazana amazi bati: "Ngayo amazi y'abashyitsi, nimukarabe maze muryame." Bakame yoga yonyine kuko bari bavuze ko amazi ari ay'abashyitsi, irangije iryama aho bari bayisasiye yo n' impyisi. Ubwo impyisi iri aho itegereje ko na yo bayibuka. Ariko inzara iyimereye nabi, igasuma gukora ku biryo Bakame yasize, ikifata. Bakame igiye gusinzira ishaka inyenyeri izishyira ku maso, ku buryo impyisi yajyaga gukora kuri bya biryo ikibwira ko Bakame iyireba. N'ahanini uko kwihangana yaguterwaga na ya magambo Bakarne yari yayibwiye ko igomba kwifata nk' umugeni, ikagira ikinyabupfura. Buracya, Bakame n' impyisi barabisezerera. Babiha andi mafunguro bavuga bati: "Ngaya amafunguro y'abashyitsi." Bakame irongera irarya ntiyahaho impyisi. Impyisi na yo uko yakabaye n' inzara, n' ibitotsi, iragumya irihangana. Noneho bati: "Reka duherekeze abatugendereye." Bakame n' impyisi bijya imbere, abari babiherekeje babiha inka yo kubishimira. Aho basubiriye ibwami, impyisi ibwira Bakame iti: "Icyakora biriya wankoreye si byo!" Bakame iratanguranwa iti: "Nanjye nahoze ngira ngo umwami azakwemera. None ngo wabagiriye ikinyabupfura gike, ni cyo cyatumye atagukunda." Impyisi iti: "Iyo nza kubimenya!" Iti: "Mbese ntawasubirayo?" Bakame iti: "Ashwi da" Iti: "Icyakora iyi nka tuzayifatanya." Impyisi iti :"Ntibishoboka, ndakwica maze nitwarire iriya nka kubera ko wampenze ubwenge." Bakame iti: "Ngaho duhamagare, nibatatubwira ko iyi nka ari iyacu twembi ndayiguharira uzayirye wenyine." Nuko Bakame igahamagara imisozi igasubiza. Bakame iti: "Ntiwumva ko bitabye?" Ikongera iti: "Ese iyi nka si iyacu twese?" Imisozi igahorera. Bakame iti: "Ntiwumva se ko bikirije?" Impyisi ibura icyo yongeraho. Bakame ariko ikaba itashakaga gusangira iyo nka n' impyisi. Ni ko kuyibwira iti: "Wowe uzajye uragira iyi nka rimwe nanjye nyiragire irindi." Bigeze aho yisubiraho iti: "Ariko ibyiza ni uko ari jye wajya nyiragira, wowe ukajya uhinga kuko ufite imbaraga. Ugahinga uburo tuzarisha iyi nka". Impyisi irabyemera. Bakame irakugendera no kwa nyina, iyibaza uko izabigenza kugira ngo izarye ya nka yonyine. Nyina irayibwira iti: "Uzakure uburo mu kigega, ujye ubunzanira usigemo imishishi gusa. Hanyuma wice na ya nka, inyama uzizane hano, igihanga cyayo ugishinge mu gishanga, uhamagare impyisi, uyibwire ko inka yarigise, niyikurura umutwe uze wonyine igire ngo ni imbaraga zayo zitumye iyica umutwe." Bakame iragenda ibigenza nk' uko nyina yayibwiye, isahura ikigega igisigamo imishishi y' uburo, ubwo ari nako irunda uburo mu rutare nyina yabagamo. Bukeye ijya kuragira, ibagira ya nka mu gishanga, inyama izijyana kwa nyina, umutwe iwushinga mu isayo. Ihamagara impyisi iti: "Dore nari naragiye hariya none inka yacu yasaye. Wowe ubwo ufite imbaraga genda uyisayure." Iti: "Ariko wayisayura wagira, uramenye ntukurure cyane utayica umutwe." Impyisi iti: "Ndakurura buhoro da!" Ni bwo ikuruye igihanga kiza cyonyine. Bakame iti: "Yampaye inka!" Iti: "Sinakubwiye ko nukurura cyane amahembe acika inka igaheramo?" Iti: "Ahubwo nyihera ayo mahembe nyitwarire jye w' umunyambaraga nke, wowe ufite imbaraga nyinshi usigare wimba, igice kinini gisigaye ucyijyanire." Impyisi iti: "Iyo mana sinayibuza!" Nuko ijyaho iracukura, iracukura ihaca icyobo kinini cyane ngo ikurikiranye cya gihimba cy' inka cyasaye. Cyahe? Kirakajya! Imaze kwiyuha akuya, ibona cya cyobo yacukuye kiyitengukiyeho, kirayica. Aho Bakame iziye isanga igitengu cyayihitanye irishima, iti: "Ngiye kurya inka n' uburo bwanjye uko nshaka!" Kandi nyamara ubwo buro bwari bwarahinzwe n’ impyisi, na ya nka yari iyabyo byombi. Ni uko Bakame ikira ityo ikijijwe n' ubwenge bwayo. Si jye wahera hahera umugani
. Nyamutegerikizaza
Habayeho umugabo akitwa Nyamutegerikizaza, agatura ahantu hitwa i Gihinga cya Ruzege. Uwo mugabo arakwihorerera ashaka umugore, babyarana umwana ariko avuka se yarapfuye. Nyamutegerikizaza yabonye umugore we afite inda, aramubwira ati: "Uzabyara umwana w’ umuhungu narapfuye; ntuzagire izina umwita, bazajye bamwita mwene Nyamutegerikizaza." Umugore arikiriza. Nuko bukeye, Nyamutegerikizaza areba inka, ajya gukwa n' umugore we, ajyana n' intama n' amasaka, n' impu n' impuzu nyinshi. Mu nzira asanga ifuku yafashwe n' umutego; arayitegura, ayiha amasaka irahembuka. Ifuku iramubaza iti: "Wa mugabo we ko ungiriye neza, witwa nde?" Umugabo ayibwira izina rye. Ifuku iti: "Genda umugeni uzamubona." Yigiye imbere abona inkuba yaguye mu mutego, na yo arayitegura. Inkuba iti: "Wa mugabo we ungiriye neza, nzayikwitura iki?" Inkuba imubaza izina rye, arayibwira; inkuba iti: "Genda umugeni uzamubona." Arakomeza aragenda ahura n' imbeba, zimubaza izina rye, arazibwira. Imbeba ziti: "Dufungurire!" Aziha amasaka n' impu n' impuzu. Arakomeza agera mu ishyamba, ahura n' intare iti: "Mfungurira kandi unyibwire." Ayiha inka, arayibwira, ati: "Ndi Nyamutegerikizaza ntuye i Gihinga cya Ruzege, ngiye gukwerere inda, ngakwa indi."Yigiye imbere ahura n' isazi n' ishwima abiha inka, birayishitura birahaga. Akomeza urugendo, aza guhura n' umugabo uvuye mu rugo rwe, na we yari afite umugore utwite inda y' uburiza, Nyamutegerikizaza aramwibwira, amubwira n' ikimugenza. Umugabo ati: "Nta mukobwa mfite, icyakora umugore wanjye aratwite." Undi ati: "Yewe! Iyo nda ni yo nshaka, kuko n' uwanjye atwite atarabyara, maze abo bana bacu tuzabashyingirana." Umugabo ati: "Ibyo na byo ! Nyihera inka, inda ndayiguhaye." Nyamutegerikizaza arataha. Nyamutegerikizaza ageze imuhira, amara iminsi mike arapfa. Bitinze umugore wa Nyamutegerikizaza arabyara, ntiyita umwana izina. Umwana aba umugabo; umwana aza kubaza nyina ati: "Data yitwaga nde?" Ari hehe?" Nyina aramusubiza ati: "So yarapfuye yitwaga Nyamutegerikizaza. Yari yaragiye inyuma y' ishyamba, asiga agushakiye umugeni, avuye yo aherako arapfa." Umwana ati: "Nzajya kureba aho hantu data yajyanye inka yo kunkwerera." Bukeye umwana arakugendera, ahura n' ifuku. Ifuku ziti: "Witwa nde?" Ati: "Ndi mwene Nyamutegerikizaza." Ifuku ziti: "Wa mugabo ugira neza?" Ifuku ziti: "Genda ariko umenye ko aho ugiye bazakurushya, uzemere uruhe. Nibakohereza guhinga, uzajyeyo uzahadusanga." Yigiye imbere ahura n' imbeba ziti: "Uri nde?" Arazibwira. Imbeba zitema ishyamba arahita; ziti: "Bazakurushya;" ziti: "Bazagushyira mu nzu baguhambirize imigozi, maze imigozi uzayice wisohokere; numara kuvamo inzu bazayitwika bagira ngo urimo maze uzayote, nibaza bazahagusanga." Nuka imbeba ziramukurikira zimwereka aho ajya, ahageze bati: "Uri nde?" Ati: "Ndi mwene Nyamutegerikizaza wari utuye i Gihinga cya Ruzege, waje gukwa inda." Nuko bamushyira mu nzu yo mu rugo bamugenzereza uko imbeba zari zamubwiye, na we akurikiza inama yazo. Inzu koko barayitwika, mu gitondo babyutse basanga arota baratangara. Bayoberwa uko babigenza, kuko umukobwa se yari yaramukoye, bari baramushyingiye, ndetse yari amaze no kuhabyarira kane kose. Nuko imvura irashoka, intare zivugira mu ishyamba, inka zari zarashize zirataha! Batumira umugore n' abana uko ari bane. Babwira mwene Nyamutegerikizaza bati: "Dore hariya hari abagore barimo nyokobukwe; genda ubaramutse bose usibe kuramutsa nyokobukwe, kuko n' ubundi kizira. Numumenya ukamucaho utamuramukije, umukobwa we araba umugore wawe." Isazi imujya mu gutwi iti: "Uwo ngwaho ntumuramutse." Umuhungu muzima aramutsa abagore bose, ageze kuri nyirabukwe aramumenya ntiyamuramutsa. Ishwima na yo ibwira mwene Nyamutegerikizaza iti: "Nibaza kukubaza inka so yasize akoye; inka ngwaho izaba ari iyawe." Bazana abana umugore yari yarabyariye mu nzu yashatsemo, baborosa ikirago, bati: "Ngaho borosore ukuremo umugore wawe n' abana bawe." Imbeba iraza ica hejuru y’ ikirago iriruka. Mwene Nyamutegerikizaza amenya ko ikirago kirimo abana be, araborosora ati: "Uyu mugore n’ aba bana ni abanjye." Nuko babuze uko bamugira bamushakira inzoga n' inka bamuha abamuherekeza ajyana umugore we n’ abana be arataha. Si jye wahera hahera umugani. Nzikurinda na Nzikwiba.
Habayeho abagabo babiri, umwe akamenya kwiba undi akamenya kurinda. Umunsi umwe, banywa inzoga baza guhiga. Nzikwiba ati: "Ufite inka yawe Gitare nzayiba kandi tuzayisangira." Undi ati: "Nzi kurinda, ntabwo tuzayisangira." Nzikwiba aza nimugoroba batabizi, maze yiyicarira mu mfuruka. Nzikurinda abwira umugore we ati: "Mpa intebe nicare hano mu muryango, Nzikwiba atantwarira inka." Umugore amaze guhisha, ahereza umugabo we amazi yo gukaraba aragabura amuha n' inzoga mu gacuma. Nzikurinda amaze gukaraba, Nzikwiba na we arakaraba barasangira. ( Ni ibyo mu mwijima wawe!... Nzikurinda ntiyamenya ko asangira na Nzikwiba) Babimaze umugore yongera umugabo we ariko atangara, ati: "Ko umugabo wanjye ataryaga atya, yabaye iki ?" Nzikwiba abonye ko atagishoboye kwiba Gitare arataha. Bukeye aragaruka, biba kwa kundi; abigira gatatu, ariko muri ako gatatu kose basangira inzoga n' ibiryo. Ku munsi wa kane, Nzikwiba na none yiyicarira mu mfuruka, umugore ajya kwiryamira, Nzikurinda na we yicara mu muryango. Ariko kuko yari amaze gatatu ataryama; ibitotsi biramutwara; Nzikwiba yumvise umugore atangiye kugona, ajya ku buriri atwara inkanda ye, arayitwikira, maze aza mu muryango yigana ijwi ry' umugore wa Nzikurinda : "Igire ku buriri, jye ndaba ndi ahangaha cya gikenya kitadutwarira inka." Nzikurinda akigera ku buriri arasinzira. Nzikwiba yicaza inkanda ku ntebe, inka ayikubita inkoni, arayishorera, ayigejeje iwe ayikubita intorezo arayibaga. Nzikurinda amaze gukanguka ajya kurora, ageze mu muryango, akorakora inkanda agira ngo ni umugore we, aramuhamagara ati: "Wa mugore we si wowe wambwiye ngo mbe ngiye ku buriri, ngo nawe uraba uri ahangaha ?" Umugore yitabira ku buriri, ati: "Ashwi da !... nabikubwiriye hehe?" Nzikurinda ati: "Cya cyago Nzikwiba cyayitwaye!" Mu gitondo Nzikwiba ashyira inyama mu nkangara n' inzoga mu gicuma, abihereza umukobwa we aramubwira, ngo nagera kwa Nzikurinda abaramutse, agende atereke mu nzu, maze yiyizire. Umwana aragenda no kwa Nzikurinda ati: "Mwaramutseho!" Bati: "Nta muramuko badutwariye inka." Umukobwa atereka inkangara mu nzu aritahira. Nzikurinda bucya ajya gushaka inka ye. Ageze kwa Nzikwiba, ati: "Mwaramutseho!" Bati: "Yego" Ati: "Ese muzi ko batwaye ya nka yanjye?" Nzikwiba ati: "Igira hino umbarire uko bayitwaye!" Amuhereza intebe aricara, amuha inzoga mu gicuma, abwira umugore ngo nashyushye basamure, bajye gushaka iyo nka yibwe. Babaha amazi, barakaraba bararya. Barangije Nzikwiba ati: "Izi nyama turiye ni iza ya nka yawe Gitare dusangiye; nari nakubwiye ko nzayitwara kandi tukazayisangira!" Nzikurinda arumirwa. Nzikwiba na Nzikurinda baranywana, baratura baratuza. Nuko Nzikwiba yigisha Nzikurinda kwiba. Nzikurinda abwira Nzikwiba ati: "Uranyigishe kwiba." Nzikwiba ati: "Uraze." Ati: "Ariko nzajya ntwara umusaya." Baragenda biba ikimasa. barakirya. Nzikurinda akura umusaya awuha Nzikwiba. Bukeye bajya kwiba mu rugo bari bahishijemo inzoga y' ubuki. Nzikwiba yurira inzu, yurira afite intara, naho Nzikurinda ajya ku rusenge n' umuheha muremure, aratobora ahereza Nzikwiba baranywa, bamaze guhaga barabyina. Umwe ati: "Zahiye, zahiye !" Undi ati: "Zahiye !” Bene urugo babumvise baratabaza bati: "Batwibye !" Bageze hanze, Nzikwiba ajugunya intara, biruka bayigana bagira ngo ni umujura ubacitse. Intara ihorera igana epfo, bayihurizaho amacumu n' ibibando. Nzikwiba na Nzikurinda biba ibyo bashoboye n' inzoga, barikorera baragenda. Hashize iminsi itatu, barongera bajya kwiba ikimasa. Na none Nzikwiba akukana umusaya wacyo. Bakomeza kwiba, bigera igihe Nzikurinda abwira Nzikwiba ati: "Maze kumenya kwiba sinzongera kugukurira umusaya." Nzikwiba ati: "Koko munywanyi wanjye umaze kumenya kwiba ? Ahaaa!.. ngaho daweya urawureke !" Bukeye bajya kwiba mu rugo bahishijemo inzoga. Baterura ikibindi, bagitereka mu kirambi, baranywa maze berabyina, ngo "Zahiye! zahiye!.." Bene urugo baza kurora. Nzikwiba aba yashinze ku irembo, Nzikurinda bamuta muri yombi,baramuboha, baramukubita, biracika. Mu gitondo Nzikwiba aba yahageze ati: "Mwaramutseho aba hano?" Bati: "Nta kuramuka n' abajura!" Bati: "Ariko twafashe umwe, dore n' aho twamuboheye, jya kureba." Ahageze Nzikwiba akubita urushyi Nzikurinda, amwongeza urundi, ati: "Reka nkubohe wo gapfa we!" Naho ubwo aramubohora, avuga ngo ntibazi kuboha. Arangije arigendera. Nzikurinda na we asesera mu rugo, arabacika, bahurira mu rugo rwa Nzikwiba! Abandi bagiye kureba, basanga umujura yagiye. Nzikwiba ati: "Ntubonye ukuntu ngukijije?" Nzikurinda ati: "Ni koko munywanyi wanjye, nzajya ngukurira umusaya." Barongera bajya kwiba, ikimasa, Nzikurinda amukurira umusaya. Bukeye bajya kwiba ibishyimbo by' inkorere mu murima ku manywa, bari bajyanye ikirago kinini, babihambiramo. Abababonye bati: "Nimuture mwa bisambo mwe!" Nzikwiba na Nzikurinda baranga. Umusore umwe aranyaruka akubita umwe urushyi, yongera urundi. Nzikwiba ati: "Muradukubise kandi twikoreye!" Abandi bati:"Nimuture." Bati: "Duture ibintu by' umwami ?" Barabakubita, bageze aho bacinya hasi. Bagiye guhambura, basanga ibishyimbo byahindutse umwana w'uruhinja wapfuye, barumirwa!. Nzikwiba ati: "Ngaho rero nababwiye ko twikoreye ubwome bw' umwami, ngaho nimubitegeke cyangwa tubajyane ibwami." Babaha inyana ebyiri, bati: "Nuko izo ni inshyi mwakubiswe. Bati: "Nimuze tujye ibwami turanze." Babongeza inka ebyiri, bati: "Izo ni uko twabaturishije." Bati: "Oya, turanze nimuze tugende." Baraboneza n' ibwami. Bageze ibwami, batura ikirago, Nzikwiba akoma yombi ati: "Gahorane Imana n' ingoma Nyagasani." Twari twikoreye ubwome bw' umwami, duhura na Rwasangabo n' abantu be, baraduturisha, tubanza kwanga baradukubita; none Nyagasani wabatubariza icyatumye bahubanganya ubwome bw' umwami." Umwami arababwira ati: "Icyatumye mutinyuka guhungabanya ubwome bw' umwami ni iki ?" Bati: "Ni wowe wadutegeka Nyagasani." Ati: "Ni ukubohwa kandi mugatanga inka enye." Barababoha, batanga na za nka uko ari enye, zisanga izindi enye, zose ziba umunani. Nzikwiba na Nzikurinda barongora inka uko ari umunani. Bageze imuhira rwa ruhinja ruhinduka ibishyimbo barabihura. Inka na zo barazigabanya, umwe ajyana enye undi enye. Nzikwiba abwira Nzikurinda ati: "Munywanyi wanjye, sinakubwiye nti inka yawe nzayitwara kandi tuyisangire!" Si jye wahera hahera umugani. Ruhinyuza. Ngiye kubacira umugani wa
Ruhinyuza rwahinyuje Imana. 
Umugabo yarihoreye ajya kwiba, asanga umugore nyir 'urugo yabyaye, baryamye, basinziriye. Asanga Imana iri mu gutuka umwana, imubwira iti: "Mwana wanjye uravutse, ariko uzicwa n'ihembe ry' inzovu." Umugabo nyiri ukwiba arumva, ati: "Imana iribeshya." Umugabo araza, aratambuka , ajya ku buriri. Noneho ntiyaba akibye, afata icyuma, agicisha mu bura bwa wa mwana wavutse uwo munsi. Umugabo arigendera, ntiyaba akigize icyo yiba. Bene urugo bararyama, barasinzira ngo bakanguke, nyina ngo ajye kureba umwana, asanga amaraso aruzuye ku buriri. Abwira umugabo ati "Byuka, ati: "Umwana yapfuye." Umugabo arabyuka, amatara yari ataraza, acana mu ziko. Baterura umwana basanga umwana ni intumbi. Umwana rero bamushyira ku ziko. Bazana ikiremo cy'impuzu, bakubita muri bwa bura babusubiza mu nda barahwanya. Bamurekera aho, umwana baramuvura, umwana aba ahongaho; umwana arasohoka, umwana agera iyo agera kwicara, umwana agera iyo akambakamba, umwana agera iyo ahaguruka; wa mugabo kandi akajya aza kumuneka, kuko yumvise Imana ivuga ngo "Mwana wanjye ndagututse uzicwa n' ihembe ry' inzovu." Na we ariko ati "Nzahinyuza". Umwana aba aho, amaze gupfundura amabere, wa mugabo agira inzoga aragenda ajya gusaba wa mukobwa. Baramwemerera bati: "Tuzamugushyingira." Umugabo arakwa, amaze gukwa, cyakora ati: "Ndashaka gushyingirwa." Umugabo arashyingirwa. Amaze gushyingirwa ati: "Umva rero bagaragu banjye, nk ' uko nshyingiwe, uyu mwana w' umukobwa ntakigenze, umwana w' umukobwa ntakagire ubwo ajya mu muryango w' inzu, ntakagire ubwo ajya mu rugo, azajya mu rugo mumuhetse, azajya mu gikari mumuhetse, kandi ntazahinga ntabitegekewe." Umugore yibera ahongaho, aratinya, aratinyuka, yasohoka agahekwa, yajya kwituma agahekwa, yasubira mu nzu agahekwa. Umugore arabyara. Amaze kubyara yibera ahongaho, bukeye abahigi barahiga. Ngo bamare guhiga nyamugore yumva umuhigo. Abwira abagaragu ati: "Ihi, nimumpeke njye kureba." Abagaragu bati: "Hama ahongaho ntibishoboka, kugira ngo ujye kureba umuhigo hama ahongaho, ntabwo bigushishikaje. Abagenda baraza kukubwira." Umugore ati: "Oya nimumpeke munshyire mu gikari." Umugore baramuheka, no mu gikari, umugore areba umuhigo, abahigi bahetse impyisi. Umugore arareba, bimwanga mu nda, umugore ashingura ukuguru mu ngobyi, agushinga ku rugo. Agushinze ku rugo, agushinga ihembe ry'inzovu. Umugore arongera ashingura ukuguru ati: "Nimunjyane imuhira, sinzi ikintu kinyishe mu kirenge." Bamusubiza mu nzu, umugore ahera ko abyimba ikirenge, umugabo ngo aze barabimubwira, umugabo ati: "Ese ye, byagenze bite? Uyu mugore mwamujyaniraga iki mu gikari ?" Abandi bati: "Uyu mugore yari yatubwiye, turamuhakanira aranga. Noneho rero nta ko dufite kubigenza." Cyakora igihe cya nijoro arapfa, amaze gupfa baramuhamba, cyakora bibera ahongaho barabasura, kwa sebukwe bazana amayoga. Bavuye mu kirirarira cy’urupfu, na none benga inzoga, Ruhinyuza atumira kwa sebukwe, atumira bene wabo bo kwa sebukwe na ba nyirarume b' umugore, arabatekerereza, ukuntu yagiye kwiba, ukuntu yasanze Imana iri mu kumutuka amaze kuvuka, ukuntu na we yaketse uwo mwana mu nda, agasiga ubura hasi, ukuntu Imana nanone yamusannye, kandi nk' icyo yamututse ari ihembe ry' inzovu akaba ari cyo yazize, ubundi ngo arabashimira ati: "Ni uko ni uko, kandi rero nshimiye Imana, abantu mwese mwemera Imana, Imana ni yo iriho cyane, ni yo ishobora byose." Si jye wahera hahera Ruhinyuza. 
Sebwugugu 
Habayeho umugabo akitwa Sebwugugu. Bukeye amapfa aratera, Sebwugugu asuhukana n' umugore. Baragenda maze bageze mu ishyamba, bahasanga uruyuzi rweze ibihaza byinshi. Baracumbika, batungwa n' ibyo bihaza. Hashize iminsi, umugabo abwira umugore we ati "ngiye gutemera uru ruyuzi rwoye kurengerwa n' ibyatsi." Umugore aramusubiza ati: "Ahaaa!... wa mugabo we ko utazi uwateye uru ruyuzi none warwangiza; iyo urwihoreye rugutwaye iki ?" Umugabo ati: "Vuga uvuye aho." Sebwugugu yenda umuhoro we arawutyaza, atangira gutema, igicamunsi kigeze arataha. Hashize iminsi itatu, uruyuzi ruruma; yari yatemye aho rwari rushingiye imizi. Umugore arukubise amaso arumirwa, arajunjama, maze abwira umugabo, we ati: "Ni uko wakoze!" Bakomeza kurya ibihaza bari bahunitse kugeza igihe bishiriye. Bimaze gushira Sebwugugu abwira umugore we ati "Mbese Nyiramama ko biducikiyeho, ntiwagerageza kujya gusoroma udususasusa." Umugore ati: "Sinakubwiye ukansuzugura, none se kandi urambwira iki?" Ni uko barara bipfunditse imyeko mu nda. Bukeye umugore yenda inkoni ye, umugabo we ati: "Ko ndeba ufashe inkoni ugiye hehe ?” Umugore ati: "Ngiye gushaka udukwi two gucana." Ni uko umugore aragenda. Bigeze nimugoroba umugore ashaka uko abigenza biramuherera! Akebutse iruhande rwe, abona ubuvumo abwinjiramo havamo igishyimbo kimwe kimwe undi munsi hakavamo ishaka rimwe rimwe, undi munsi ishaza, bityo bityo imbuto zose zuzura mu buvumo. Umugore abibonye ati: "Ni jye ugira Imana !" Arateka ararya . Ku munsi wa gatatu, Sebwugugu ati: "Nta byanjye, umugore wanjye yarigendeye nzamukura he ko ntazi inzira yaciyemo!" Sebwugugu arahaguruka ati: "Mare n' umwaka nzerera ariko nzabone aho impanga y' umugore wanjye yaguye." Sebwugugu aragenda; bugiye kwira agira amahirwe agera aho umugore we ari. Nyiramama amukubise amaso aratangara, ati: "Wa mugabo we aha hantu wahayobowe na nde ?" Undi ati: "Imana igira ukwayo ni yo ingejeje aha." Ni uko umugore aramugaburira, arishima kuko yari amaze iminsi adakora ku munwa. Sebwugugu abaza umugore ati: "Ko nduzi inzara yateye hose, wowe uhahira hehe ?" Umugore ajya kumwereka akobo kavamo ibimutunga. Sebwugugu aratutira yubaka ibigega, kuko bwacyaga. bajya kuyora imyaka. Bahunika ibigega byinshi, bakira batyo. Sebwugugu aratinda aza kurengwa. Bukeye abwira umugore we ati: "Kariya kobo ni gato, ngiye kukagura, nkagire kanini, kajye kazana byinshi, kareke kuzana kamwe kamwe birarambiranye." Umugore ati: "Abaaa !.. Wa mugabo we ibyo bigutwaye iki? Ko uruzi duhunitse!" Sebwugugu ati: "Vuga uvuye aho nta jambo ry' umugore." Nuko afata umuhunda w' icumu arawucanira uratukura maze awushinga muri ka kobo, imyaka yose irakeka irashira. Ngo bucye bajya kureba ntihagira ikiza na gito! Umugore ati: "Warikoze." Barya ibyo bahunitse birashira; inzara iranga ica ibintu. Umugabo amaze iminsi adakoza intoki ku munwa, abwira umugore we ati: "Nyabuneka gerageza jya gukukumba mu kigega ndarembye." Umugore ntiyagira icyo amusubiza, yari yumiwe; arareba kiramuherera, ashaka aho yerekeza amaso arahabura. Bukeye umugore afata agakoni n' ikibindi arikorera; ageze ku irembo Sebwugugu aramubaza ati: "Ugiye hehe ?" Umugore ati: "Niba mbuze ibyo kurya se n' amazi ndayazira ?" Umugore yaramushukaga kuko yari agiye agiye. Agenda yihuta, akeka ko umugabo ari bumukurikire. Bugiye kwira araranganya amaso, maze abona inzu mu mpinga y' umusozi araboneza ajya kuhacumbika. Ahageze ahasanga urugo rwubatse koko, ariko rwuzuye impanga z' abantu. Umugore arumirwa agira ubwoba, ariko aratwaza yinjira mu nzu, asanga impanga z' abantu n' ibintu byinshi ndetse, n' iminoga y' amavuta, kuko urwo rugo rwari urw' umwami wari warahunze inyamaswa y' inkazi yari yarateye muri icyo gihugu; ahungana abantu be bose. Inyamaswa yiberaga muri urwo rugo rw' umwami, ariko iryo joro ntiyari ihari, yari yagiye guhiga abantu; yatungwaga n' abantu gusa. Nuko umugore ashyira inkono ku ziko arateka, ararya, arangije yenda inkoni ye, arurira ajya ku rusenge araryama. Inyamaswa iza gutaha yikoreye umupfu; igeze ku muryango yumva umwuka w' umuntu muzima iti: "Hano haranuka urunturuntu! Ese yemwe uru runturuntu rwaturutse hehe ?" Iti: "Yemwe abari mu nzu ntawantura ?" Umugore aricecekera. Inyamaswa iti: "Urururuuuu, ese ndaturwa na nde ?" Nuko icinya hasi, intumbi yari yikoreye irayahuka, ihirika impanga ye aho iraryama. Inkoko ya mbere ibitse igikoko kirabyuka kijya guhiga. Kimaze kugenda umugore na we abyuka rnu bunyoni, ashyushya ibyo yari yaraje ararya. Akazuba karashe, yenda ikirago ahirika impanga, arakirambura aricara yota izuba. Nimugoroba umugore asubira ku rusenge ariryamira arasinzira, ntiyari agifite ubwoba. Igisimba gitashye kiti:"Hano haranuka urunturuntu, kiti:"Yemwe ntawantura, nimunture yemwe !" Nuko kiratanyaguza kirarya, gihirika impanga, kirasinzira. Inkoko ikubise ibaba, kirabaduka kijya guhiga. Bukeye umugore arabyuka, igihe yota akazuba nta cyo yikenga, abona umugabo we aragushije. Umugore amukubise amaso arumirwa ati: "Sebwugugu, Kanyabutindi ahanga waharangiwe n' iki? Dore noneho ndore uko ubigenza; nawe irebere izi mpanga zose uko zingana, impanga yawe na yo ntizira kugwa ahangaha". Umugore bimwanga mu nda, amwinjiza mu nzu aramugaburira; amaze guhaga, Sebwugugu abaririza nyiri urugo, ati: "Urugo ruzabe urw' uburyoko burya abantu." Umugore aramusubiza ati: "Uru rugo ni urw' inyamaswa y' inkazi, uri buze kuyumva muri iri joro." Bumaze kwira bajya ku rusenge; igisimba kiraza cyivugira amagambo yacyo gisanganywe ngo kirumva urunturuntu gicinya umupfu hasi kirarya. Hashize icyumweru, Sebwugugu abwira umugore we ati: "Igisimba nigihinguka kikavuga ko bagitura, ndamanuka ngiture, maze ngitere icumu." Umugore aramusubiza ati: "Sebuhanya butindi, wa mugabo we mbwira ntiwumve, ugiye gupfa. Iyo uretse tukibera hano bigutwaye iki? Uzi ko wanduhije unkura amata mu munwa, none ugiye gutuma ndibwa n' inyamaswa?" Sebwugugu ati: "Abagore muhorana ubwoba! Iyo tumaze kwica igikoko, aho ntitwaba tugize amahirwe, tukiturira muri uru rugo?" Nuko umugabo afata icumu n' umuhoro arabityaza, umugore nawe afata intorezo arayityaza. Nimugoroba, bigira ku rusenge uko bisanzwe. Igisimba kiraza, kiti: "Yemwe bene urugo ntawantura ?" Sebwugugu ati: "Hinga nze nguture mugabo wa mama !" Igisimba gicinya umupfu hasi, Sebwugugu amanuka ku rusenge , igisimba kirasama kiramumira, kiti: "Urunturuntu rwabaga ahangaha nararuvuze!" Uyu ndiye ni umugabo, hasigaye umugore !" Ni uko kirurira kigiye gushakira umugore ku rusenge ngo kimurye, umugore agikubita intorezo ku gakanu kirahanuka kikubita hasi, kiti: "Orororo! nariye inyama nyinshi none iyi ndayizize." Nuko umugore amanuka vuba aragicocagura, arangije ajya kuryama. Mu gitondo umugore areba ingoma, ajya ku gasozi karekare, arayivuza ati: "Uwahabye wese natahe, umubisha namwishe!" Abari mu buvumo bose barayumva bati: "Twumvise ikivuga nk' ingoma, nimuze tujye hanze twumve." Nuko barahurura, ndetse n' umwami nyir' urugo abazamo. Bageze mu rugo, bahasanga umugore wa Sebwugugu n' intumbi y' igisimba iryamye aho. Umugore abatekerereza uko byagenze, nuko umwami aramugororera ndetse aramutunga, aratura aratunganirwa. Si jye wahera hahera Sebwugugu Sebuhanya-butindi n' igisimba.
Nkuba na Gikeli  
Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeli akaba mu nsi. Gikeli yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hilya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeli yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye.. Nkuba abaza Gikeli ati:”ese Gikeli, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he ? Ubutemesha iki ? » Gikeli ati «mfite umuhoro wanjye ngomba gusakara inzu yanjye simvirwe.. » Nkuba ati « nanjye rero ndi umukene, untize uwo muhoro wawe nitemere ubwatsi njyane ku ijuru, njye kwisakarira inzu. Umugore n'abana ntibagira aho bicara.» Cyakora Gikeli abyumva vuba, abaza Nkuba ati: “ese Nkuba ndaguha umuhoro wahjye nzawushyikirizwe n'iki, ko ureba ntagira amaguru ?.” Nkuba ati « nzawuzana vuba. » Gikeli ahereza Nkuba umuhoro, aragenda atema ubwatsi. Aliko ubwo Nkuba yatemaga ubwatsi, Gikeli yaribwiraga ati « ndabizi, Nkuba ni umuntu ugira amahane, kandi ntazongera kugera ino ubwo ashyikiriye umuhoro wanjye.» Gikeli aranyaruka yigira mu kiba cy'ubwatsi. Nkuba akubita ubwatsi abugeza mu ijuru, abutura ku kibero cy'inzu iwe. Umugore ati « ese noneho ubu bwatsi ubukuye he ? » Undi ati « wa mugore we ceceka. Ibintu mbonye ntibigira uko bisa. Nahuye n'umugabo Gikeli ampereza uyu muhoro, ariko nzarebe aka Gikeli na Nkuba. Ntabwo rwose uyu muhoro nzawumusubiza. Reka njye nitemera ubwatsi, nisakarize inzu, ntabwo Gikeli azagera ino». Umugore ati « uzaba umuhemukiye cyane. » Undi ati « reka da, Ntabwo namuhemukira. » Nkuba akajya aca ubwatsi, arasakara, amererwa neza. Gikeli aranyaruka yitura mu kibero cy'inzu, noneho Nkuba akibwira ngo ntabwo ibyo avuga Gikeli abyumva. Gikeli yibera ahongaho, iminsi munani basezeranye igeze, Gikeli aranyaruka ajya mu irembo kwa Nkuba. Arakorora. Yemwe abo kwa Nkuba ? Nkuba ati « yee! Nimwumve abo bantu ! » Ati « sinzi umpamagaye. » Gikeli arakorora. « Erega ni jye Gikeli. Umuhoro wanjye warawutindanye, none nali nje kuwureba.». Undi ati « koko iminsi ibaye miremire. Ariko utahe usubire imuhira, nanone iminsi ni umunani, uwa cyenda, nkakuzanira umuhoro wawe » Gikeli yisubirira mu kibero cy'inzu. Nkuba yibera aho. Atarisha ibitoki birashya, barenga. Inzoga imaze gushya, abwira umugaragu we ati « genda ujye guca ibihunda, uzane n'urutete utekere inzoga tugende, nshyire Gikeli umuhorowe ataziyahura. » Ubwo Gikeli aramwumva. Umugaragu aragenda azana ibihunda n'urutete araza atekera inzoga. Uko atekera Gikeli yiterera muri rwa rutete. Noneho umugaragu arikorera, Nkuba arakubita, umugaragu na shebuja bitura ku isi. Umugaragu aragenda atura inzoga mu nzu. Gikeli ava muri rwa rutete ajya ku buriri. Umugaragu asubira ku irembo asanga shebuja. Shebuja ati:” ese wahamagaye ?” Umugaragu ati:” nahamagaye databuja, ariko nta muntu wanyitabye. » Ngo agere ku irembo arongera arahamagara ati ” yemwe kwa Gikeli ?” Gikeli ati :” yee! Arakorora. Nta muntu umpamagave ? ” Bati :”'arahamagaye. Ni Nkuba waje kugutarurira umuhoro. » Gikeli abyuka vuba vuba, ati « ni uko, ni uko. Ibitotsi ni umwana w'undi ga ! Nari nsinziriye ». Aherako arabyuka, ajya mu kirambi. Arakorora. « Mbega mwanzaniye inzoga ? » Bati :” twakuzaniye inzoga y'ishimwe kandi twakuzaniye n'umuhoro wawe. » Banywa inzoga. Barangije bamubwira imisango yayo. Birangiye Nkuba n'umugaragu we bisubirira mu ijuru, Gikeli asigara iwe n'umuhoro we. Si jye wahera hahera Nkuba na Gikeli. Posted byMUDAKENESHAat 9:34 AM 0 comments  
Ngoma ya Sacyega 
Sacyega yari umuhannyi w'ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w'umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we uzikenura. Umunsi umwe, umwami atuma kuri Sacyega ati «uzanshakire imvi zitari ku mutwe, unshakire kimwa kimwa imisozi, unshakire ibumbabumba igarikabiganza. Uzanshakire ingongo ikeba amazi ajya ruguru n'ingongo iyakeba iyatandukanya. Uramutse ubibuze nkakunyaga kandi nkagutanga bakakwica.» Abagaragu b'umwami bajya kwa Sacyega gusohoza ubutumwa. Sacyega arumirwa ayoberwa aho azakura ibyo bintu. Umuhungu we aza kubyumva, ariko aramwihorera ntiyagira icyo avuga. Mu gitondo, Sacyega atuma umukobwa we ku bakwe be bose ngo baze basangire ikimasa yari asigaranye cyonyine, ngo agikoreho impamba. Nuko abakwe baraza, basanga Ngoma yahuye ikimasa, barakimucyuza, barakibaga, Sacyega n'umugore we n'abakwe be baririra, Ngoma na nyina ntibamenya amarengero yacyo. Ngoma ariko araza ashikuza ukuguru kwari gusigaye ariruka, ashyira nyina. Se abibonye abaka icumu amwirukaho, agira ngo arimutere. Abandi bati: “sigaho wikwiteranya na Sakabaka ! “ Bukeye abakwe baherekeza Sacyega bajya ibwami. Ngoma na we yenda amasaka yari yameze uwo munsi, yenda imiheha, yenda intorezo n'uruho, arahambira, akurikira se, se agenda amucyaha inzira yose ngo nasubire imuhira; umwana akanga gusubirayo, bagira aho bagera bakicara bakarya, ntibamuhe. Baragenda bagera ibwami. Sacyega akoma yombi, ati «Nyagasani ibyo mwantumyeho narabibuze, ahasigaye nimukore icyo mushaka.» Nuko umwami atumiza Ruhuga ye, ati «nimumwicaze.» Bajishura umuheto, bashaka ingoyi yo kubohesha Sacyega, baramuboha. Igihe amaze kuremba, Ngoma aba arahageze, akoma yombi. Ati «Nyagasani, kiza uriya muntu ni data. ” Nuko umwami ategeka ko bamubohora. Ngoma ati «'Data uyu yandiye ndi umwana we, andyana na mama, ariko singiye kumera nka we, dore ibyo mwari mwamutumyeho: imvi zitari ku mutwe w'umuntu, ngizi, ni amasaka basereka akamera, ikimwa kimwa imisozi, ni isuka bahingisha, ibumbabumba igarikabiganza ni iyi nshabiti bashisha, ingongo ikeba amazi ikayatandukanya ni uruho umuntu adahisha amazi.» Nuko umwami ati « uyu ni we mwana wa Sacyega wereweho n'umusatsi ungana utya?» Bati «ni we.» Umwami agororera Ngoma ishyo ry'inka, amuha n'abagaragu, aba n'umuhannyi mu kigwi cya se, ati «Sacyega ntazongere kumbera umuhannyi ukundi.” Ari Sacyega n'abo bari bazanye, ari Ngoma n'abagaragu yari agabanye, bose barikubura barataha. Mu nzira baza kubona umugezi unyuze mu kuzimu, ugeze hirya uruburuka. Sacyega ati « mbe Ngoma mwana wanjye, ibi ni ibiki? ” Umwana ati: “simbizi.” Barakomeza, bigiye imbere bahura n'ikinyabwoya intozi zagitonzeho, ati « Ngoma mwana wanjye ibi ni ibiki?» Umwana ati «ubure kubimbwira wowe mukuru!» Baragenda bigiye imbere nanone babona inkware iri hagati y'abana bayo. Sacyega, ati« mbe mwana wanjye ibi ni ibiki?» Undi ati « simbizi.» Barakomeza, babona igiti gihagaze cyumye. Sacyega ati «mwana wanjye ibi noneho ni ibiki?» Umwana ati «mbare na mbariro wambarije, simbizi ! » Nuko bageze imuhira, abantu umwami yari yahaye Ngoma baramwubakira. Sacyega ajya iwe, yitereka inzoga z'amuki, aranywa arasinda. Amaze gusinda, arihwereza, abwira umugore ngo arapfuye, ngo kandi azize Ngoma umuhungu we. Nyina wa Ngoma agenda yiruka aramuhamagara, ati «mwana wanjye ko wari unshyize heza, umpaye amata, none so akaba apfuye, kandi ngo ari wowe azize, ni bite?» Nuko Ngoma agenda yiruka, ariko azi neza ko se abeshya, yipfushije agira ngo aze amubwire ibyo yari yamuhishe. Ngoma araza ati «yemwe bahungu mwe! Ngoma naruha! Igihe tugiye ibwami, muzi ibyo data yankoreye n'abakwe be, muzi n'uko dutaha yabonaga ibintu akambaza ngo ni ibiki, nkamwihorera. Noneho reka mbibabwire abe yabaho! Umugezi wibiye ukuburuka ni ugukamira umugore w'ingumba, wamara gupfa ibyawe bikajyanwa n'abandi. Ikinyabwoya cyari ikinege, cyari!cyonyine mu bandi bafite umulyango, bakirya kitagira kirengera. Inkware mwabonye iri hagati y'abana bayo, ni umubyeyi wizihiwe mu bana be bamushagaye. Igiti cyumiwe mwabonye ni umugore wapfushije umugabo we n'abana be bagashira, agasigara yikunga wenyine atagira kirengera.» Nuko se amaze kumva ibyo byose, agira atya aritsamura, arinanura ngo arazutse! Nuko ashima umuhungu we Ngoma. Si jye wahera hahera umugani. Posted byMUDAKENESHA at 9:32 AM 0 comments  
Ngarama na Saruhara. 
Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n'umugaragu w'umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya. Umwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo zizacyice. Ingabo zirahaguruka, zijya kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara imanuka hejuru izica zose. Umwami arongera ayiteza ingabo, Saruhara na zo irazitsemba, ntihasigara n'umwe wo kubara inkuru. Amayira arasiba, ntihagira usubira kugera ibwami. Bose batinyaga Saruhara. Bukeye Ngarama abwira umwami ati « ndashaka kwica Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w'ibishwi n'ibisiga!» Umwami aramusubiza ati «Ngarama urabeshya ntiwakwica Saruhara! Nayiteje ingabo nyinshi irazinesha zose, imbuza guturwa; none inzira zabaye ibisibe. None Ngarama wimbeshya, ntiwashobora Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w'ibishwi n'ibisiga. Nzi ko uri umugabo, ariko rero ubugabo ntuburusha abandi bose. Saruhara yishe n'intwari nyinshi! » Ngarama abwira umwami ati « ninica Saruhara uzangororera iki? Umwami ararnusubiza ati « niwica Saruhara, nzaguha uruhande rw'igihugu cyanjye.. » Ngarama acurisha ubuhiri bw'icyuma, kandi abwira umwami ati « umbagire inka. » Umwami arayibagisha. Ngarama yenda uruhu, yenda n'amaraso. Uruhu araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri wose. Uruhu ararwifureba. Ajya aho Saruhara icira ibintu, arambarara hasi mu nzira, akinjika itako, n'impiri ye mu ntoki. Inkona iraza iramurora, iravuga iti « uyu mupfu wapfuye agapfana agahiri n'agahinda sindamurya ! » Muri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n'umwami wabyo Saruhara. Biraterana, birora aho Ngarama agaramye. Biramwitegereza… Saruhara ibwira Sakabaka iti «naherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.» Sakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti «uriya mupfu wapfanye agahiri n'agahinda, simbashije kumurya.Kumurya ni ukwigerezaho !» Saruhara ibwira ingurusu iti «jya kurya uriya mupfu.» Ingurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti «uriya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye. None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n'agahinda! » Ibisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga. Saruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n'igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti «murasara. Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuliye. Namuriye mu Mutara w'i Ndorwa, namuriye i Bunyabungo, namuriye i Buryasazi, namuriye i Bunyabuntu, kandi mpora murya iminsi yose. None ndabagaye mwese. Ntimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo! Ndetse ndabatsemba mwese.» Ibisiga birasubiza biti «Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.» Saruhara iti «muri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma ntamurya.» Iramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho, Ngarama ayikoza ubuhiri mu mashanya. Saruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana. Ngarama na we yungamo. Saruhara igondeka ibaba. Ishaka kumuturuka hepfo. Ngarama aribirindura, ayikubita ubuhiri ku kinwa kirapyinagara. Saruhara irisimbiza kumukubita urwara. Ngarama ayikonja amaguru… Abonye ko ayicogoje, asohoroka muri cya gihu, abaka umuheto we, ayikubita umwambi mu ibaba, urayahuranya. Aritaza, arayikubita, ayivuza amahiri cyane, arayica. Ibisiga byose birahunga. Amaze kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyiheka. Baraza, barayitwara, bayereka umwami. Bose batangarira ubugabo bwa Ngarama. Umwami aramugororera cyane. amugabira n'inka nyinshi. Ngarama aratunga, aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa haragendwa. ” Si jye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo.” Posted by MUDAKENESHA at 9:31 AM 0 comments
Mutimamuke wo mu mutiba
Umunsi umwe imbwa yarakugendeye ijya gushaka ubuhake ku ngwe. Ingwe irayibwira iti «ko imbwa mukunda amagufwa, naho twe tukayazira, naguhaka nte?» Imbwa irayisubiza iti « impamvu duhekenya amagufwa, ni uko tutabona inyama; mbonye inyama, amagufwa se kandi nayashakaho iki'?» Ingwe iti « genda ujye wirinda amagufwa, inyama nzajya 'nziguhahira! Nuko iremera birabana. Bukeye ingwe ibwira imbwa iti « umuja ni cyo akora, abana banjye ngaba, ujya ubanderera, nimpiguka ubanzanire bonke; ninjya guhiga usigare ubarinze, ubakinisha boye kugira irungu. Kandi nongere nkwibutse, uramenye ntuzagire igufwa uhekenya, ritazanyicira abana.» Imbwa iti « nzagenza neza uko ubishaka. » Ingwe iramukana umuhigo iragenda. Imbwa irya inyama nyirabuja yayisigiye, inakinisha ibibwana. Ingwe ihigutse, iha imbwa umuhigo, iranayibwira ngo izane abana bonke. Imbwa izana ikibwana kimwe kirabwagaguza, gihaze igisubizayo izana icya kabiri, kirangije izana icya gatatu, ingwe irishima cyane.. Imbwa ikarya inyama, amagufwa ikayata ku gasozi. Hahita iminsi ibigenza ityo. Hanyuma ingwe ikajya itaha ubusa, inyama zirabura, imbwa irasonza. Umunsi umwe, ingwe ijya guhiga kure. Imbwa inzara iyirembeje, ijya aho yajugunye amagufwa. Yegura igufwa rimwe, irahekenya: kogoco, kogoco, kogoco! Igiye kurimara, akabaru karataruka ngo «duuu !» Kikubita mu jisho ry'ikibwana cy'ingwe. Imbwa na yo iza irikulikiye, isanga icyana cy'ingwe ijisho ryaturumbutsemo, kirasambagurika. Ntiyarushya ibaza igica umutwe, irawuzika, agahimba irakivonora, yiyicarira aho. Ingwe ihigutse, ihamagara abana ngo bonke. Imbwa izana icyana cya mbere, kirangije izana icya kabiri, hanyuma isubizayo icya mbere; ku mubare bishyika bitatu. Ingwe irishima ngo umuja wayo arera neza. Isubiye guhiga, imbwa irasonza, maze iribwira iti ” igufwa rijya kwica umwana w'ingwe ni uko narihekenyeye hafi; noneho reka njye kure ndihekenyereyo !» Irarijata, iriruka, ijya hirya y'umusozi, iraryahuka. Igiye kurangiza, yumva ngo «duuu !» Imenya ko ari ikibaru cy'igufwa kigiye kwica ikibwana cy'ingwe! Yirukira kubura hasi no hejuru, igeze aho ikibwana kiri isanga kirasamba. Igica umutwe irawutabika, agahimba irakamira maze yiyicarira hasi. Ingwe iza guhiguka ihamagaza abana ngo bonke. Imbwa izana icyana gisigaye, kironka, kirangije irakijyana; igeze hirya irakigarura, kironka, igisubizayo, iragikanda kiraruka, irongera ikigarura ubwa gatatu, kironka; igisubiza mu ndiri yacyo. Ingwe irishima ngo abana bayo barabyibushye. Bukeye, ingwe ijya guhiga. Imbwa ibonye amagufwa ayagirana ku zuba, iribwira iti « icyica abana b' ingwe ni uko nyahekenyera hafi; ndenze imisozi ibiri, nayahekenya ntibigire icyo bitwara.» Ibatura igutwa, igenda yiruka irenga imisozi ibiri. Ibona umwobo w'inyaga yinjizamo ikinwa, irahekenya, irahekenya. Igiye kurangiza yumva akabango karatarutse kayitsibura ku murizo, gahorera gasanga icyana cy' ingwe. Imbwa ivumbuka mu mwobo, itumva itabona, kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru! Ngo igere ku ndiri, isanga icyana cy' ingwe kirasamba, ijisho ryanobotsemo! Iti “bite se kandi? Ko ari iki cyari gisigaye, ingwe niza ndayikika nte?” Imbwa iragihuhura irakirya, itaburura n'uduhanga yatabye twose iraduhekenya Irangije ifashamo yiruka igana mu bantu. Ingwe ihigutse ihamagara imbwa ngo iyizanire abana bonke… Iraheba. Ijya kureba mu ndiri isanga hayihamagara iti « imbwa yampekuye.» Ikubita izuru aha imbwa yaciye, irashogoshera. Imbwa igiye gukandagira munsi y'urugo rwa mbere yumva ingwe yayisatiriye. Ikaza amaguru yitura mu rugo. Isanga umupfumu wicaye imbere y'umuryango afite impinga, iti «nyabuna wa mugabo we mpisha ndaptuye!» Umupfumu ati «tambuka ujye mu mbere!» Imbwa yinjira mu nzu. Irabukwa umutiba munini cyane mu mfuruka ya ruguru. Ibwira umupfumu iti « nterura unjugunye muri uyu mutiba!» Umupfumu ayijugunyamo. Arangije yigarukira mu irebe ry' umuryango n'impinga ye. Ako kanya ingwe ihashinga amajanja. Ibaza umupfumu iti «ntiwamenyera aho imbwa nari nkurikiye yerekeye ko yamariye abana?» Umupfumu ati « simbizi » Ingwe iti « ubanza ntakiyibonye! Ndagurira menye uko nzayica.» Umupfumu yegura imbehe ye, inzuzi arazikabukira ati « urayishe ntibihagaze. Urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!» Ingwe iti « nzayitsinda he? Umupfumu akaba azi ko bazamara urubanza vuba ati « uzayitsinda ku mayezi babaze inka… Aho urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba !» Ingwe iti «ariko Mutimamuke wo mu rutiba uvuga ni nde?» Umupfumu ati «ni izi nzuzi mbwira» Ingwe irikubura iragenda. Ijya mu bihuru byo hafi y'urwo rugo. Bukeye babaga inka, bayitsinda mu rutoke. Imbwa yumvise akuka k'amayezi biyanga mu nda, ibwira wa mupfumu ngo ayikure mu mutiba ihumeke gatoya, umupfumu arayisubiza ati « nta matwi wari ufite igihe baragurizaga kukwica?» Imbwa iti «sinzarenga irembo, nkura muri uyu mutiba!» Umupfumu ayikuramo. Imbwa irinanura, ituma izuru hanze, agatima kararehareha. Ihagarara mu muryango ireba hanze, yumva irashishwe; isubira mu nzu. Umutima uyanga mu nda, iratirimuka igera mu rugo, iramoka iti « ni ingwe, ni ingwe y'ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!» Isubira mu nzu yiruka. Naho ingwe yabunze mu rutoke hafi y'amayezi; ntiyakoma. Imbwa agatima karanga kararehareha, iraturumbira, iragenda igeze mu bikingi by'amarembo irashishwa. Isubira mu nzu ivuga kwakundi ngo « ni ingwe, ni ingwe y'ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!» Ihubukamo iragenda igera mu ibagiro, yinukiriza amayezi. Ibonye ihavuye amahoro, iti « nta cyago kigihari.» Isubirayo igira ngo yitonde ihunahune aho babagiye. Ingwe iritunatuna, iyisimbukira ku gakanu irayica. Si jye wahera hahera Mutimamuke wo mu rutiba. ” Umutima muhanano ntiwuzura igituza. “ Posted byMUDAKENESHA at 9:30 AM 0 comments Mugaburutabandi na Mugaburushabandakamaro.  
Mugaburutabandi yibereye aho, maze ashaka umugore babyarana abana b’abahungu, umwe amwita Mugaburushabandakamaro. Baba aho ,bukeye umugore arapfa. Umugabo we yigira inama yo kudashaka undi mugore, ngo ejo atazamufatira abana nabi. Abana barakura baba abasore. Bukeye se ababagira inka, arababwira ati: “Bana banjye, muzi ko nyoko yapfuye mukiri bato, nanga gushaka undi mugore ngira ngo atazabafata nabi, nemera kwitekera kandi ndi umugabo, ibyo byose mbyemera ngira ngo mukure, kandi ngo muzangirire akamaro. Cyo ngaho namwe nimumbwire icyo muzamalira”. Bose bamubwira ko na bo bazamukiza. Mugaburushabandakamaro we, araceceka. Abandi bamubaza impamvu itumye aceceka. Arabihorera; na bo bamwima inyama ngo nta kamaro ke. Bukeye se yongera kubagira abana be. Noneho ababaza uko bazamukiza. Bongera kumubwira ko bazamukiza, umwe ku buryo bwe undi ku buryo bwe, bose barahetura, Mugaburushabandakamaro araceceka nka mbere. Noneho begura ibibando baramukubita, baramwirukana, ashikuza ibiti by' inyama bari bokeje, arabyirukankana, arabasiga. Aragenda, urugo agezemo agatanga igiti cy’ inyama bakamuha umutsima akarisha. Ajya kwihakirwa. Umugabo yari ahatsweho aramubaza ati: “Witwa nde?” Ati: “Nitwa Mugaburushabandakamaro. Ati: Wampaka wagira ute, umurimo nshoboye ni uwo kujya ngutwaza inkono y' itabi aho ugiye hose tukajyana”. Umugabo ati:”Igendere sinahaka umuntu wo gutwara inkono y’ itabi gusa.” Aragenda ajya gukeza ahandi, ababwira kwa kundi, aho ageze hose bakamuhakanira. Mugaburushabandakamaro aruta abantu bose. Akeza ubuhake ku mugabo w' aho yangariraga, aza kumubaza, ati:”Harya witwa Mugaburushabandakamaro? Koko se uranduta? Uruta abandi ute? Ese n' umwami uramuruta?” Undi ati: “Ndamuruta na we.” Shebuja ati: “Ngwino ngushyire umwami uvuge uburyo umuruta.” Mugaburushabandakamaro ati: “Tugende.” Ubwo yari afite umugaragu we akitwa Mpatswenumugabo, barajyana. Bageze ibwami shebuja amurega ku mwami ati: “Uyu mugaragu wanjye yiyise Mugaburushabandakamaro ngo aruta abantu bose, ngo ndetse na we arakuruta!” Umwami ati: “Ni koko?” Mugaburushabandakamaro ati: “Ni koko ntabeshya ndabaruta bose.” Umwami ati: “Sinkwica, guma ahangaha nzitonda menye ko uri umugabo uruta abandi koko.” Mugaborushabandakamaro ashimwa n' umwami. Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati:”Genda ujye gufukura ririya riba ryasibye, urifukure neza.” Iryo riba ryari ryararenzweho n' ibiti, harabaye ishyamba ry' inyamaswa zose. Nuko Mugaburushabandakamaro aragenda ari kumwe n’umugaragu we Mpatswenumugabo. Ibiti barabitutira, inyamaswa barazica, barazibaga impu zazo barazibamba, iriba barigeraho, bararifukura, barangije batuma ku mwami ngo naze arebe ndetse azane n’ inka ze zishoke. Umwami abwira abashumba, bashora inka ku iriba Mugaburushabandakamaro yari yafukuye. Mugaburushabandakamaro n’ umugaragu we batahana n’ inka zikutse, bazana n' impu z' inyamaswa bishe, bazimurikira umwami barazimutura. Umwami arabashima abaha inka. Mugaburushabandakamaro arongora Nyirantare. Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati: “Ushigaje kunkorera umurimo umwe, ati: Hariya hari umukobwa witwa Nyirantare, iwe nta muntu uhagera, uzajyeyo umunzanire.” Mugaburushabandakamaro aragenda n' umugaragu we Mpatswenumugabo. Bagera ku mugezi barambuka, ntihagira umuntu ubatangira; baragenda no munsi y’urugo rwa Nyirantare, bahasanga umugore w'agakecuru. Mugaburushabandakamaro arakabwira ati: “Genda umbwirire Nyirantare uti: Mufungurire, ari akayoga ari agatabi, mbese icyo ubona cyose, uti: kandi nibumara kwira urabona umuraza.” Agakecuru karagenda no kwa Nyirantare karabimubwira, karangije wa mukobwa ati: “Urambeshya, umuntu yagera hano aturutse hehe? Ati: Ahari umenya hari ikintu ushaka kunsaba.” Agakecuru karagenda kabwira Mugaburushabandakamaro kati: “Arampakaniye kandi asa n' ugira ngo ndamubeshya” Mugaburushabandakamaro noneho yoherezayo umugaragu we Mpatswenumugabo, amutuma uko yari yatumye umukecuru. Mpatswenumugabo aragenda asohoza ubutumwa. Umukobwa amuha amafunguro yo gushyira shebuja, na we baramufungurira aragenda. Nyirantare yungamo ati: “Naza azasanga namuteze imishito y' impindu iturutse mu bikingi by' amarembo ikagera ku gitabo; ati: Nayikandagiramo ikamushita akayishinguza, nzamurora mubenge. Nzamutega abakobwa bari mu nkike y'epfo nabacaho nzamubenga.” Nuko Mpatswenumugabo aragenda abwira Mugaburushabandakamaro ngo naze. Araza no mu bikingi by'amarembo kwa Nyirantare, ahasanga imishito y' impindu arayikandagira arayivuna ntiyayishinguza; aratwaza aca hagati y'abakobwa ntiyabarora, araza ahoberana na Nyirantare, amutera umwishywa, aramurongora. Umugaragu we Mpatswenumugabo na we arongora umuja wa Nyirantare, na we wari warigometse hamwe na nyirabuja. Abagaragu ba Nyirantare baza kumenya ko Nyirantare yarongowe. Hashize iminsi Mugaburushabandakamaro agaruka ibwami, umwami amubaza uko byagenze, amubwira ko yarongoye Nyirantare. Umwami akaba yaramubwiye ko naramuka arongoye Nyirantare azamugororera akamuha inka. Nuko Mugaburushabandakamaro aratunga aratunganirwa. Mugaburushabandakamaro akiza ababyeyi n'abavandimwe be. Biratinda Mugaburushabandakamaro ahura n'agasimba ati: “Witwa agaki wa gasimba we?” Kati: “Nitwa Gatimbataka, maze ngashobora byose, nta kintu kinanira kibaho.” Mugaburushabandakamaro agaha inka ati: “Ngaho genda unterurire uriya musozi ntuyeho, maze uwunterekere iwacu aho mvuka, ntahe nsange abacu. Bukeye Mugaburushabandakamaro asanga agasozi yari atuyeho karagiye iwabo. Nuko Mugaburushabandakamaro arahaguruka asanga se na bene nyina, asanga barabaye abatindi babi, ubuheri bwarabishe, inzara yarabarembeje, baramuyoberwa, arababanira, arabakiza, bo bakibwira ko,ari umugiraneza wabagobotse batazi ko ari umuvandimwe wabo. Bamaze gukira ababwira ko ari umuvandimwe wabo, uwo bigeze kwirukana ngo ntiyavuze icyo azamarira se. Si jye wahera hahera umugani. Posted by MUDAKENESHA at 9:29 AM 0 comments Mugaburushabandumuruho.
Mugaburushabandumuruho yarakwihorereye, yibaza ikizamutunga, arakibura, maze yiyemeza gutera urutoke, yibwira ngo yenda rwazamukiza akava mu butindi. Umuhungu muzima abatura isuka ajya mu murima guhinga aho azatera urutoke. Arangije ajya gusaba imibyare atera urutoke. Nuko urutoke amaze kurutera haza abagabo bamubwira ko ibitoke bye inyoni zabimaze zibirya. Mugaburushabandumuruho arabatwama ati: “Urutoke nteye ejobundi ruracyari n' imibyare ndetse itarafata, none ngo ibitoke biraribwa n' inyoni!” Agiye kureba, asanga ibitoke byaranetse, arabica arabitara, atararenga umutaru, yumva biramunukiye aragaruka, arabyenga. Amaze gukaraba agize ngo reka ajye kubwira abandi ibintu abonye, yumva inzoga iramunukiye arayarura. Mugaburushabandumuruho yicara hasi ati: “Ibi bintu birankungurira si gusa!, ati: Singituye kuri uyu musozi.” Aragenda; aho ageze ahaca ikiraro. Yenda umuhoro ajya gututira, ibiti arabitura; atangiye gusiza abona inzu iruzuye, arumirwa. Bukeye arahaguruka ajya guca ubwatsi bwo gusakara inzu. Agiye kwikorera ubwatsi abona umugina wuzuyeho ibihepfu, arabyica, abipfunyika mu bwatsi arataha. Aza guhura n' abantu babiri, baramubwira ngo nature; aranga, baramufata atura yanze akunze. Baroye basangamo ibihepfu byahindutse inyama, baramufata ngo ni umushimusi, bamujyana ibwami, baramurega aratsindwa. Mugaburushabandumuruho ati: “Nimundeke njye kuzana ikiba cy' ubwa tsi nari nikoreye.” Aragenda arakizana. Barahambura basangamo ibihepfu. Nuko umwami amucira urubanza rwiza aramukiza. Mugaburushabandumuruho yirukanka ajya guca imivumu yo gukura ubwatsi ashikuje ibibabi by' imivumu bishigukana n' igikingi cy' irembo. Bati: “Akoze ishyano!” Umwami ati: “Nimumwihorere yagize ubwoba.” Mugaburushabandumuruho araza apfukama imbere y' umwami, ngo yajya gukoma yombi agakora umwami mu jisho. Abari bateraniye aho bavuza induru, bati: “Aracumuye.” Mugaburushabandumuruho ariruka, aruhuka ageze kwa nyirasenge, ahagera yananiwe cyane. Nyirasenge amubonye arihuta ajya kumufungurira. Mugaburushabandumuruho amaze kuruhuka neza nyirasenge amusiga ku rugo, yari yanitse amasaka menshi, ajya gutira isekuru yo kuyasekura. Inyoni zije kuyarya arazitera, inyoni zigurukana amasaka yose. Mugaburushabandumuruho abibonye arahaguruka arahunga ngo nyirasenge ataza kumusanga aho akamutonganya. Nyirasenge agarutse asanga yagiye kera ayoberwa icyamujyanye, kuko nyirasenge yaje agasanga amasaka yagarutse. Sijye wahera hahera umugani. Posted by MUDAKENESHAat 9:29 AM 0 comments  
Kibogo na Rutegaminsi. 
Umugabo Kibogo yari atuye ku ijuru, agategeka ibihari byose n' imvura. Umwami w' u Rwanda Mutara wa Yuhi, akagira umugaragu witwa Rutegaminsi. Bukeye imvura irabura, amapfa aratera, ibintu byose biruma. Umunsi umwe Mutara agenda mu Rwanda rwe ahura na Kibogo, aramubaza ati: “Kibogo igituma imvura itagwa ni iki?” Ati: “Aho si wowe utuma itagwa, wowe utuye ku ijuru ?” Mutara ageze iwe, ahamagara Rutegaminsi, amutuma kwa Kibogo ngo ajye kumubaza impamvu ituma imvura itagwa. Rutegaminsi aragenda, maze igitagangurirwa kiboha urudodo rukomeye, Rutegaminsi arugenderaho agera ku ijuru. Ahageze ijuru ryanga gukinguka; inkuba irakubita, ijuru rirakinguka Rutegaminsi arinjira. Ageze kwa Kibogo ati: “Ndashaka ubuhake.” Bati: “Ngwino utwasirize inkwi.” Rutegaminsi ati: “Ariko nazasa nagira, mbasabye umugeni hakiri kare” . Baramwemerera. Rutegaminsi yemera umurimo wo kwasa inkwi. Buracya bamuha intorezo ngo najye kwasa urutare baza kumwereka. Rutegaminsi aragenda no ku rutare bamweretse, urutare arukubita intorezo, icyuma gisubira ku mutwe. Nuko inkuba iraza irarukubita ishyira imyase aho. Rutegaminsi abura imigozi yo guhambira imyase y' urutare. Agiye kubona, abona inzoka n' abana bayo biramubwira ngo birarambarara hasi maze abihambirize, agende nagera ku kibero cy' inzu kwa Kibogo, ashyire hasi zirukire mu nzu. Rutegaminsi arahambira arangije arikorera, aragenda; babona azanye imyase y' urutare. Bukeye baramubwira ngo najye guhinga ishyamba kandi arimare; Rutegaminsi aragenda na none atazi uko ari bubigenze. Ahageze, ifuku ziraza ziti: “Reka tukwereke.” Zirahayogoza. Baje basanga intabire hose, barumirwa ! Rutegaminsi ati: “Nimumpe umugeni.” Bati: “Tuzamuguha ejo.” Bajya inama yo gutwikira mu nzu Rutegaminsi ngo apfe. Inzoka zirabyumva, ziragenda zibwira Rutegaminsi ngo yigire mu gikari, naho ubundi baramutwikira mu nzu. Rutegaminsi abonye bumaze kwira yigira mu gikari, inzu barayishumika bibwira ko aza guhiramo. Mu gitondo basanga yashashe mu muryango ariho aryamye, baratangara. Barongera bajya indi nama, bati: “Noneho dukoranye abakobwa benshi turebe ko azamenya umukobwa twamugeneye uwo ari we, namuyoberwa tumumwime.” Isazi ibyumva nk' ejo, ibarira Rutegaminsi, iti: “Maze uze kureba uwo ngwaho akanyiyama, ni we uza kuba ari uwawe, uze kumufata, uti: “Ndakurongoye.”Bazana abakobwa, isazi igwa k’ uwa Rutegaminsi, aramufata aramujyana aramurongora. Rutegaminsi amaranye n' umugore we iminsi itandatu aramubaza ati: “Ntiwandusha kumenya igituma imvura itakigwa?” Umugore aramusubiza ati “Ni Kibogo wayibitse, mu nzu ye hamanitse ingoma, maze iyo ngoma uwayikubitaho umurishyo imvura yagwa.” Rutegaminsi ahamagara umugaragu wa Kibogo aramubwira ati: “Genda unzanire ingoma ya Kibogo ndaguhemba”. Umugaragu aragenda, asanga kwa Kibogo bose basinziriye, aratambuka azana ingoma buhoro, ayiha Rutegaminsi, maze ingoma ayikomaho umurishyo, ako kanya imvura iragwa. Rutegaminsi aragenda ajya kubwira umwami Mutara wa Yuhi ko avuye kumanura imvura ku ijuru. Umwami aramushima, amugororera inka nyinshi amuha n' imisozi arayitwara. Si jye wahera hahera umugani. Posted by MUDAKENESHA at 9:28 AM 0 comments  
Kavuna ka Ryaziga  
Umwami Gahima yaraze ingoma ye Ndahiro Gyamatare. Bene se baramuhagurukira baramurwanya, bageza n' igihe batabaza abanyamahanga “Nzira na Nsibura”. Ndahiro Cyamatare yari yasigaranye ibihugu by' i Nduga n' iby' Inkiga. Ubuganza, Ubwanacyambwe byari byigaruriwe na bene se. Baza no kumutera n'aho yari asigaranye. Ndahiro ati: “Sinshaka ko bansanga mu Rwanda hagati, ati: “Ngiye mu nkiga abe ari ho bazansanga, nibazansinda nzagwe hakurya y' umugezi (Nyabarongo). Ati: “Ariko umwana wanjye Ndoli ntibazamubona, azava mu Rwanda, batamurikiza ndamutse mfuye.” Basubira mu bwiru, baraguriza aho bazamuhungishiriza, bemeza ko bamwohereza kwa nyirarume Karemera i Karagwe, bashaka n' umuntu wazajya ajya ya akabwira Ndoli uko u Rwanda rumeze. Umugabo Kavuna akaba yicaye mu muryango yumva ibyo bavuga byase. Bamurabutswe bati: “Tumwice yumvise ubwiru bwacu kandi yazamena ibanga.” Umwami Ndahiro ati: “Nimumureke, ubwo yabyumvise byose ni we ubaye intumwa yacu, muzajye mumutuma kuri Ndoli, na we amutume, agaruke ababwire uko ameze n' imihigo afite.” Bazana umuhoro w' umwami, bawumuremesha uruguma ku gahanga kandi barawumuha, ngo bizabe urwibutso kwa Ndoli. Ndoli bamuhungishiriza kwa Karemera, ari we nyirarume. Nibwo Ndahiro ahungiye mu Nkiga n' ingabo ze bambuka Nyabarongo. Bene se n' abanyamahanga bari batabaje barahamusanga, baraharwanira biracika. Ingabo z' umwami Ndahiro zirahashirira, asigara arwana wenyine, agwa mu myambi y'Abakongoro ba Nzira. Yaguye hafi ya Kibirira. Uwo mugezi wari wabaye urugina rw' amaraso. Kuva icyo gihe biba umuziro mu Rwanda, nta mwami w' i Rwanda wongeye kwambuka uwo mugezi kuko wari wanyoye amaraso y' umwami. Umurambo wa Ndahiro abanzi be barawubambye, bawubamba ahantu hitwa i Rubi rw' i Nyundo hafi yo ku Muhororo. Bashinze igiti aho Ndahiro yari yahambwe, bamwerekeza mu mahanga bagira ngo umuzimu we utazoreka u Rwanda. Abagore be barimo nyina wa Ndoli (ari we Ruganzu) babahambye ahitwa mu Miko y' abakobwa. Icyo gihe cyose Ndoli yari yibereye i Karagwe, Kavuna akajya kumubwira aho ibintu bigeze, u Rwanda rutwarwa n' abanyamahanga bari bagwiriyemo Abashi n' abo bari batabaje, bararutegeka, rugwa mu cyunamo, banga kuva mu Rwanda. Kavuna akomeza kujya asohoreza Ndoli ubutumwa bw' abiru, amubwira ko u Rwanda rugeze kure, kandi rwifuza cyane umwami, ngo icyamuha hakaba haracitse ku icumu umwana wa Ndahiro. Ni bwo Kavuna aje kubwira Ndoli ati: “Ngwino, u Rwanda rurakwifuza.” Ndoli arahaguruka ava i Karagwe kwa nyirarume Karemera, aza ashagawe n' abantu benshi n' inka nyinshi. Bageze ku cyambu cy’ Akagera, Ndoli abwira umusare ati: “Wambutse abandi bose, ariko uriya mugabo witwa Kavuna uramenye ntumwambutse.” Kavuna arahagarara, areka abandi barambuka, yibwira ko aza kubaheruka nta kintu cya shebuja gisigaye hakurya. Yegera ubwato abwira umusare ati: “Nanjye nturira nomoke.” Umusare ati: “Reka da!” ati: “Shobuja yambujije kukwambutsa, ngo uragume iyongiyo.” Kavuna acika intege arababara cyane, aruzi ko u Rwanda rugiye gusubirana kandi atarurimo atekereza n' umuruho wose yagize. Agira icumu rye n' umuheto we abivunira ku ivi, abijugunya mu ruzi, na we arabikurikira agenda avuga ati: “Uzaruha mu Rwanda wese azajye aruha uwa Kavuna.” Kuruha uwa Kavuna, ni ukuruhira undi, ntibigire akamaro, umuntu ntabishimirwe, ndetse akiturwa inabi aho kugororerwa. Ndoli ajya guheza Kavuna hakurya y' uruzi, yangaga ko yazongera kujya yumviriza, akazamumenera ibanga. Yari azi ko agira inda nyango, ariko Ndoli ntiyari azi ko Kavuna aziheba bigeze aho kwiyahura. Posted by MUDAKENESHAat 9:27 AM 0 comments
Karyamyenda.
Habayeho umuntu agakunda kurya imyenda. Umunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati ” jyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, na njye nzakwishyura. “ Ingwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose. Undi munsi ajya mu rufunzo hafi y'uruzi guhambira imiganda y'inkorogoto, ahageze ahasanga ingona yishe inka. Nuko abwira iyo ngona ati “reka dusangire iyi nka, na njye nzakwishyura.” Ya ngona iremera baragabana. Hashize iminsi ya ngwe iza kumwishyuza, ayibwira ko izagaruka hanyuma. Ngo asubire ku ruzi, ya ngona na yo iramufata iti ” nyishyura “. Arayibwira ati ” ejo uzaryame ahangaha, nzayizana, na we uyigire uko ushaka.” Iramureka aragenda. Ngo agere imuhira, asanga ya ngwe yaruhagazemo, iti “jyewe rero, sinsiga ntakwishe.” Wa muntu na we, ati « oya, ndeka irya none, ejo uzagaruke. » Ngo bucye, igaruka kumwishyuza. Arayibwira, ati « jya hariya hafi y'uruzi, ni ho nayishyize narangije kuyica. Naho arayereka aho yari yasize ya ngona. Ya ngwe iramanuka no ku ruzi. Igeze aho yagombaga gusanga ihene, ingona yari yihishe mu byatsi iba yayibonye nk' ejo, irasimbuka irayifata, irayica iti ” birarangiye wa mugabo ntiyambeshye. ” Imaze kubaga, uruhu iruha wa mugabo, na we arugura inka ebyiri zose. Akira ya myenda ye atyo. «Akaryamyenda gashima kishyuye. » Posted by MUDAKENESHAat 9:27 AM 0 comments
Izuba n'umuyaga 
Umuyaga n'izuba byajyaga bitongana iminsi yose, kimwe kikabwira ikindi ko kikirusha amaboko. Bukeye bibona umuntu wihitira. Umuyaga uti « ngiye kumwambura iriya kanzu ye, nandusha imbaraga wowe ugashobora kuyimwambura, ndemera ko na we uzindusha. » Izuba riremera. Umuyaga urahuha cyane, ugerageza kuyimwambura. Wa muntu aherako arayikomeza n'amaboko yombi, yanga kuyirekura. Hanyuma izuba riracana cyane; ubushyuhe buramwica, aherako yikuramo ikanzu, ashaka aho igicucu kiri agira ngo yikingemo. Izuba riti «nturuzi rero ko koroshya biruta gukoresha kiboko ? » « Akagabo gahimba akandi kataraza. » Posted by MUDAKENESHA at 9:26 AM 0 comments
Ishyari n'ubuhemu
Umugabo Yuli yabanaga neza n'umugore we, nta ntonganya, nta mwiryane. Umunsi umwe Yuli arazinduka, asiga umugore we imuhira wenyine. Bamwe mu baturanyi be ariko bakamugirira ishyari. Ntibukeye kabiri, baraza babwira muka Yuli bati « intambara yaciye ibintu, abantu baraterwa ntibasahure, keretse amafaranga bihambiriyeho. None rero zana iyo farasi yanyu, tuyibagurishirize, mwibonere udufaranga.» Undi ngo abyumve akuka umutima, ati « ngaho nimuyijyane, nta kundi byagenda; mubanguke.» Barayijyana barayigurisha, amafaranga bayakubira mu mifuka, muka Yuli ntiyongera kubaca iryera. Haciye iminsi itanu, Yuli aza gutahuka. Umugore amutekerereza uko abo bahemu bamubeshye; arumirwa. Arahaguruka akurikirana bya bisambo. Hashize icyumweru, arabifata, abishyikiriza ubucamanza. Baraburana Yuli nanone arabatsinda. Bamusubiza amafaranga aguze ifarasi nziza, bamwongereraho n'indishyi y'akababaro kandi bafungwa amezi atandatu. Ibyo bisambo byahaniwe ukuri: byarabeshye, biriba, bikura na muka Yuli umutima, ndetse wenda hari n'abandi bantu byariganyije. ” Ikinyoma gihira bake !” Posted byMUDAKENESHAat 9:26 AM 0 comments 
Isha n'inzovu
Umunsi umwe isha yaganiraga n'izindi nyamaswa, nuko iza kuzibwira, iti « aho mwari muzi ko naguze ya nzovu nini muzi, none ikaba inkorera ? » Impongo yumvise ayo magambo iratangara cyane, iti ” ni uko uvuze? Sigaho kutubeshya ! Ndetse ejo kare tuzayibariza !” Ntibyatinze mu museso wa kare, impongo irazinduka no kwa Nzovu iti « ejo isha yatubwiye ko yakuguze, ngo none urayikorera, biradutangaza cyane. Twari tuzi ko inyamaswa twese tugomba kukubaha no kugutinya, none ni ibyo? Ikibabaje kandi yabivuze hari amasatura, ingurube, ibinyogote n'izindi nyamaswa ziciye bugufi. » Inzovu yumvise ayo magambo birayitangaza, irarakara, bituma yiyemeza kubaza isha icyayiteye kuvuga ayo magambo ateye isoni. Irahurura na yo. Isha ikirabukwa inzovu itangira kwirwaza. Iraniha cyane, ivuga nk'iyarembye. Iti« ikirenge we! Imbavu we! Umutwe we! Ayi data we I » Ubwo niko yigaragura hasi. Inzovu ibonye isha imerewe nabi igira impuhwe, ariko ntibyayibuza kuyibaza icyatumye itinyuka kuyisebya mu ruhame rw'izindi nyamaswa. Iti « niko sha ngo waranguze ungira umugaragu wawe ? Ngaho se nikavuge ! » Isha irasubiza iti « Nyagasani ni nde wanteranyije atya?» Inzovu irayisubiza iti « inyamaswa mwari kumwe ejo ni zo zabimbwiye kandi urazibuka. » Nuko isha irayibwira iti « dore uko meze ubu nararembye, kandi maze iminsi ntaho njya. Ibyo se si ibikwereka ko ari abanzi bashaka kunteranya na we?Nkurahire, sinigeze nabirota mu nzozi ! » Inzovu yumva igize impuhwe, ariko ntiyashirwa. Iti « ngwino nguheke tujyane kubaza impongo, na yo mwari hamwe ejo, menye uvuga ukuri. » Inzovu irayiheka. Mu nzira byahura n'izindi nyamaswa, isha ikagamika, kugira ngo izereke ko ihatse inzovu. Inyamaswa zibibonye ziti « ni koko isha yahatse inzovu, dore irayihetse ! » Inyamaswa yahura n'indi ikabiyitekerereza, maze iyo nkuru ikwira hose. Inyamaswa zirashika na zo ngo zihere amaso, zishire amatsiko. Inzovu ikomeza urugendo ihetse ya sha, bitaragera aho impongo ituye isha yibaza uko iri buhindure ibyo yavugiye ku mugaragaro. Isanze bitaza. gshoboka yigira inama yo gucika. Uko yakicaye ku mugongo w'inzovu iritunatuna irazimiza igwa mu ishyamba irihisha. Inzovu ntiyamenya ibyabaye, ikomeza kugenda. Igeze aho impongo iri, ngo yururutse umurwayi, isanga yagiye nk'ejo. Irumirwa kandi ikorwa n'isoni, kuko nta nyamaswa n'imwe yali isigaye itaramenya iyo nkuru. Isha yari yayirushije ubwenge. « Ubugabo si ubutumbi. » Posted by MUDAKENESHAat 9:25 AM 0 comments
Isega n'umuntu. 
Umunsi umwe, umuhari wahuye n'isega, urayibwira uti ” umuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge.» Isega iti ” iyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira.” Umuhari uti ” ejo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha.” Nuko ngo bucye mu gitondo, isega n'umuhari bijya kwicara ku nzira, aho umuhigi yajyaga anyura iminsi yose. Ubwa mbere hanyura umusirikari ushaje. Isega ibaza wa muhari iti ” uyu ni we muntu ?” Umuhari uti ” oya, uyu yahoze ari we kera.” Inyuma ya wa musaza haturuka umwana, aza amukurikiye. Isega iti ” umuntu ni uyu ?” Umuhari uti ” uyu azaba umuntu kera, ubu ntaraba we.” Hashize akanya, umuhigi ahinguka hirya afite imbunda ku rutugu n'inkota mu hitugu. Umuhari uti ” dore noneho umuntu araje, genda umufate, jyewe nigiriye mu mwobo wanjye. » Nuko isega igenda igira ngo ifate wa muntu; imugeze iruhande wa muhigi ntiyatinya, ayikubita isasu hagati y' amaso, isega ntiyabyitaho, izinga umunya ikomeza kumusatira. Umuhigi arongera ayikubita irindi sasu. Isega irihangana iramwegera cyane. Imaze kumwegera, akura inkota ye, ayitemagura hose. Isega igenda ivirirana, isanga umuhari itaka cyane. Umuhari urayibaza uti ” mbega mwana wa da ! Aho ntiwanesheje wa muntu ! ” Isega iti ” ceceka sinarinzi intege z'umuntu, ni we ugira intege z'ukuli. Ubwa mbere yenze inkoni yari ku rutugu, ayishyiramo umwuka, ayinturikiriza mu maso birantokoza rwose; arongera ubwa kabiri abinturikiriza ku mazuru, numva bimeze nk'unteyeho amabuye; arongera yikuramo urubavu rumwe, ararunkubita. Nari ngiye gupfa rwose.” Umuhari uti ” erega umenya wahashye! Ntuzongere kwirata ukundi rero.” ” Uguhiga ubutwari muratabarana.” ” Ubwenge busumba ubugabo.” Posted by MUDAKENESHA at 9:24 AM 0 comments Labels: umugani  
Isega n'inzigo.  
Kera isega yinjiye mu nzu mu gicuku, igwa mu ngunguru irimo inzigo y'umukara. Mu gitondo nyir'iyo nzigo araza, ngo akubite amaso iyo sega akeka ko yapfuye, ayikuramo ayijugunya ahantu mu rubingo, isega yifatira iy'ishyamba. Izindi nyamaswa zayibona zikayitangarira, ziti « ako kabara keza wagahahiye he?» Iti « ntimwahamenya. Ubu ndi umwami wanyu, ntabwo ndi isega nka mwe.» Sibwo zitangiye kuyihakwaho! Biratinda, izo sega zisanga ifite imyifatire nk'iyazo. Zibijyamo impaka, ziti « muri iri joro turayigenzura, turebe ko atari isega koko.» Ijoro ririmbanyije, zirayishagara. Zirasakuza, zirataka cyane, ya yindi na yo yumvise urwo rusaku, iriyibagirwa na yo irasakuza. Isega zose ziyumvise, ziraseka, ziratembagara. Ziti « turakumenye rero ntukiri umwami wacu, uri isega nkatwe.» Ikimwaro kirayica, ariko ntiyazihishurira aho yakuye iryo bara. Posted by MUDAKENESHA at 9:24 AM 0 comments Labels: imigani
Isega n'imbwa. 
Isega inanutse yabonye imbwa ibyibushye irayibaza, iti « ko nduzi ubyibushye wabyibuhijwe niki, ko jyewe nabuze ikintunga ? » Imbwa irayisubiza iti « aho mba haba ibyo kurya byinshi, umurimo wanjye ni ukurinda ibisambo, kandi databuja arankunda cyane; nunkurikira ndajya kugusabira ibiryo. » Bigenda biganira. Isega iza kubona ikintu mu ijosi ry'imbwa, irayibaza iti .« icyo ni iki wambaye mu ijosi ? » Imbwa irayisubiza iti « ahari ni umunyururu wanjye ubonye. » Isega iti « simbizi. Ese wo umara iki ? » Imbwa irayisubiza iti ” iyo bashaka ko ntirukana abantu, banshumika ukwanjye, bakanzanira inyama n'ibindi biryo byiza.” Isega irayisubiza iti ” mugenzi wanjye, nkunda ibiryo cyane, ariko kubirira ku nkomo nsanze ntabishobora. Urabeho. ” Kwishyira ukizana biruta kure ubukungu buboshye nyirabwo. “ Posted by MUDAKENESHA at 9:23 AM 0 comments Labels: umugani  
Isazi n'uruyuki. 
Umunsi umwe, uruyuki rwarabutswe isazi ku muzinga warwo, maze ruyibwirana uburakari ruti « uje kwenda iki hano ? Uyobewe ko muri udusimba tubi, mutagomba kwivanga n'abamikazi bo mu kirere?» Isazi yumvise ayo magambo arayirakaza, maze igira ipfunwe, ariko ipfa kwihangana na yo, irasubiza iti « ni koko, ntawahakana ko ari icyaha kwegerana n'inkubaganyi nka mwe ! » Uruyuki rurihandagaza maze rubwira isazi ruti « mu miryango yose ntabwo wabona utunganye kandi ufite amategeko ukurikiza nk'uwacu. Ibiryo byacu tubihova mu ndabyo zihumura neza; umurimo wacu ni ugukora ubuki buryoha cyane wabugeraho ukaba utabuvirira .» Ubwo rwungamo ruti « mva imbere wa kanyamwanda we, gatunzwe no guhora kaduhira, gashaka ibigatunga mu myanda kabonye yose kandi kagatera abantu indwara.» Isazi isubiza uruyuki iti « twebwe data tugerageza kwitunga uko dushoboye, ariko kandi ujye wibuka ko umukeno ari akavurwa kagakira, naho uburakari n'ubwirasi bikaba ingeso ipfa nyirayo yapfuye. Muritonda mugakurikiza amategeko y'umuryango wanyu, ariko imigenzereze yanyu ni mibi. Uburakari bwanyu butuma mupfa kuruma abo mwita abanzi banyu, kandi umenye ko ukora neza ashoboye, kandi agacisha make, aruta uwiratana imigenzereze myiza myinshi, ariko ivanze n'ubugome.» ” Nyamwirukira gushimwa yasanze umuyaga wamutanze imbere. “ Posted by MUDAKENESHA at 9:22 AM 0 comments Labels: imigani 
Inzozi z'umuntu w'umukene.
Hari umugabo wari umukene, atunzwe no kwikorera imizigo bakamwita umudeyideyi. Umunsi umwe, ari mu nzira yikoreye aza kunanirwa, aratura, maze aricara ngo aruhuke. Uko yakicaye, asinzirirako maze ararota. Mu nzozi ze, asubira mu by'imibereho ye: ukuntu yakoraga ataruhuka kandi ntagire ikimutunga gihagije. Muri uwo mwanya hagoboka umwana w'umusore, maze aramubwira ati «numvise amaganya yawe, nsanga ubabaye cyane, none unsabe icyo ushaka cyose. » Umugabo, kubera ubutindi yari afiteamusubiza atabanje gutekereza, ati « Nyagasani ndagusaba ngo ikintu nzajya nkoraho cyose kijye gihinduka zahabu.» Umusore aramusubiza ati «nagize ngo uransaba ikintu gifite akamaro; none ni icyo unsabye ! Cyakora kuko ari cyo ushaka, ngaho bibe uko ubyifuza.» Amaze kuvuga atyo arazimira. Nuko umugabo ashaka kureba ko ibyo wa musore amaze kumubwira ari byo, afata ingata ngo yikorere umutwaro, ingata ihinduka zahabu. Agiye kureba asanga n'ibyo yari yikoreye byose byahindutse zahabu nsa! Mbega ibyishimo! Umugabo asimbukira hejuru, maze ati «ahandi he no kuzongera kwirirwa nkora! Kuva ubu nzajya ndya icyo nshaka cyose, nywe inzoga nshatse yose, ariko cyane cyane ubuki. Hehe n'ubutindi kandi! Nzongere kunywa amazi ukundi!» Hashize akanya, afata impamba yari yitwaje ngo asezere ku butindi. Agifata ikijumba ngo atamire abona gihindutse zahabu. Yitabaza amazi ngo asome, yasoma amazi ntaze, kuko na yo yari yahindutse zahabu. Umugabo biramushobera, niko kuvuga ati «ndabigenza nte? Umuntu ashobora kubeshwaho n'amabuye? Ko nduzi ndya ngasanga ari amabuye? Nanywa amazi ngasanga ni kwa kundi?» Ntabwo nikoreye irya Kabara! Iyaba nari mbonye uwo nihera iyi zahabu yose akanyisubiriza ibijumba n'amazi byanjye nagayaga. Mbaye nka wa wundi ngo wabonye isha itamba agata n'urwo yari yambaye! Nagatangaye data uwo muntu wangiriye impuhwe! Ntiwari umugisha wari rugurumira!» Nuko akiri muri ibyo, ariko atarabona umusubiza, arakanguka maze asanga yarotaga, ati «mbega amahirwe, bya bindi byose ni inzozi! Imana irakarama! Sinzongera kurarikira ibyo ntashoboye kubona, ahubwo nzatungwa na duke twanjye.» Posted by MUDAKENESHA at 9:21 AM 0 comments Labels: umugani 
Inzoka n'uruyongoyongo 
Kera habayeho inzoka n'uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n'aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti «mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.» Inzoka iti «ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?» Ruti« ndagira ngo ndebe ko hatarimo akangononwa.» Inzoka iti« ibyo na byo, ngaho nasame uroremo uko ushaka. » Uruyongoyongo ruroramo, rurashishoza rugeza mu murizo. Inzoka iraruhindukirana irarubaza iti «ese hari ako ubonye?» Ruti «rwose ubanza karimo, mbonye hacuze umwijima!» Inzoka ni ko kurusubiza iti « nushaka ushire agahinda nta bwo ari akangononwa ubonye, ahubwo ni ukugira inda ndende!» Uruyongoyongo ruriyumvira, hashize akanya ruti «ngaho dupfe kunywana, ariko sindagushira amakenga!» Nuko biherako biranywana, bibana mudendezo, bigatumirana bigasangira amayoga. Uruyongoyongo rwituriraga mu misozi miremire, naho inzoka ikibera mu kibaya cy'ishyamba ry'ingati. Ngo hace imyaka, ishyamba ryo kwa Nzoka bararitwika, ryose rishya ururimbi. Inzoka ihutaho ituma ku ruyongoyongo ikitaraganya iti «gira bwangu, hurura ay'Uruniga, usume ay'Ururumanza uhute ay'imbogo, ugende ay'inyaga, uze unteturure ndacikirijwe!» Uruyongoyongo rukibyumva ntirwatindiganya, rusya rutanzitse, rwiruka amakubaruhu rutabara umunywanyi warwo. Ngo rugere ku kibaya rusanga ibyo rwabwiwe ari impamo, rubwira inzoka yizinguriza ku ijosi ryarwo bwangu ruherako rurayigurukana, rurenura mu bicu. Kera kabaye, rurananirwa, ruratentebukwa, rubwira inzoka, ruti «ngiye kugushyira hasi nduhuke nibura akanya gato,» Inzoka iti« ibyo wirota ubikinisha, dore inyuma yacu inkongi ni yose yabaye inkorashyano, ni akanya gato ngashya wese ngakongoka, ahubwo ongera umurego dukundure.» Nuko uruyongoyongo ruriyandayanda; nyamara ay'ubusa, rugeza aho kugusha ubuconsho. Ngo rujye kwarara kugwa hasi, inzoka iti «nugwa hasi nanone nta cyo uri bube ukimariye, ihangane dore ibintu byakomeye.» Uruyongoyongo ngo rukora iyo bwabaga ariko intege ziranga zirabura, rwihonda hasi ntirwasamba. Inzoka irarureba iti «genda shahu n'ubwo upfuye bwose ariko upfuye unyumvishije ikinyenga cyo mu kirere!» Nguko uko ka kangononwa uruyongoyongo rwavugaga mbere yo kunywana. kagaragaye. Nyuma y'ibyo, bene Ruyongoyongo basera i Gahanga bahiga ya nzoka n'urubyaro rwayo. Iyo ni yo soko y'inzika yabyaye inzigo y'uruyongoyongo n'urubyaro rw'inzoka. Guca ku nda n'indyarya ni ugusigira abana impyisi ugasinzira. Posted by MUDAKENESHA at 9:20 AM 0 comments Labels: umugani 
Inzoka n'igikeri.  
Umunsi umwe, inzoka yagiye gushaka icyo irya iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba. Irakibwira iti «nzanira amazi yo kunywa.» Igikeri kirayisubiza kiti «simfite ikibindi cyo kuvomesha.» Inzoka iti «pfa kuzamukayo akuri mu nda aramara inyota. » Igikeri kiratekereza, hashize akanya gato, kirayisubiza kiti «nabera sindabona inzoka inywa amazi yo mu nda y'igikeri, ahari urashaka inyama yanjye!» Inzoka yumvise ayo magambo, ibura icyo isubiza, irasimbuka no mu iriba, ngo dumbuli! Iribira. Igikeri na cyo cyogera hejuru. Inzoka yuburutse igikeri kiribira. Umukino ukomeje utyo, igikeri kiratagangara. Hanyuma giturumbuka mu mazi, gifata agasozi, cyiroha mu mwobo w'intozi, ziracyanjama; na wo kiwuturumbukamo, kijya kwicukurira uwacyo. Inzoka ije igikurikiye, yiroha muri wa mwobo w'intozi. Igikeri kibonye ko imaze guhenengeramo, kirahindukira, wa mwobo w'intozi kiwegekaho ibuye rinini, kirahomera. Intozi zidwinze ya nzoka, icika isohoka, ariko ibura aho inyura. Intozi zirayirumagura, zigera aho ziyica, zirayirya; igikeri gikira gityo. ” Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.” Posted by MUDAKENESHA at 9:19 AM 0 comments Labels: imigani  
Inuma n'imbeba. 
Umunsi umwe, umuntu wategaga inyoni yateze umutego we mu byatsi, hejuru yawo ahamisha amasaka menshi. Inuma zije zirayahasanga. Umutware wazo arazibaza ati « aya masaka yamenwe n'iki aha? Nimube muretse kuyatora tubanze tujye inama. » Izindi numa ziranga. Zihera ko ziramanuka; zikigera hasi zifatwa zose. Umutware wazo arazibwira, ati « sinababujije mukanga ? Nimugerageze kugurukira rimwe ahari muravamo. » Zigurukira icyarimwe, ziterura wa mutego, zirawutahana. Zigeze imuhira, ziti « tugize dute se kandi, ko tutabasha kuwikuramo ? » Umutware wazo ati « nimuze dusange umutware w'imbeba, ahari yashobora kudukiza. » Ziragenda zisanga umutware w'imbeba yicaye ku ntebe y'ubutware. Ziramubwira ziti « twagize ibyago, none tuje kugusaba ngo urebe uko wadukiza. » Umutware w'imbeba abwira ingabo ze ati « nimuce uyu mutego vuba. » Nuko ziwahuramo amenyo, zirawucagagura, inuma zikira ubwo. Maze zibwira imbeba ziti « mubaye inshuti z' amagara. » Nuko ziherako zirataha. Na twe rero twirinde gukorakora no gutwara ibitatugenewe. Dukurikize inama z' abaturuta, kandi tujye twibuka gushimira abatugirira neza, baturinda kugwa mu mutego w'ibidutera amatsiko ashobora kudukururira ibyago. Posted by MUDAKENESHA at 9:18 AM 0 comments Labels: imigani  
Umugani muganika
Ngucire umugani nkubambuze umugano n'uzava i Kantarange azasange ubukombe bw'umugani bumanitse kumuganda w'inzu. Ubusa bwaritse ku manga, Uruvu ruravugiriza, Agaca karacuranga, Nyiramusambi isabagirira inanga. Harabaye NTIHAKABE, Harapfuye NTIHAGAPFE, Hapfuye IMBWA N'IMBEBA Hasigaye INKA n' INGOMA. Posted by MUDAKENESHAat 9:17 AM 0 comments Labels: umugani
Intare n'urukwavu.
Kera intare yabwaguriye mu ishyamba, irangije ibyana ibisasira mu isenga, ikajya ibigaburirira aho. Muzi rero ko intare irya byinshi, ndetse n'ibyana byayo bivuka bizi kurya cyane. Ni yo mpamvu iyo ntare yagombaga kwica inyamaswa nyinshi, kugira ngo ibone ibiyihaza yo n'ibyana byayo. Umunsi umwe isigira ibyana byayo ibyo biri burye, ijya guhiga maze itinda kugaruka. Urukwavu rwihitiraga, ruza kubona ibyo byana by'intare maze rurabibwira ruti «muraho bavandimwe? Bambwiye ko mwasigaye mwenyine kandi murwaye niyo mpamvu nje hano, kugira ngo mbakorere ibyo mwifuza.» Ibyana birarusubiza bitangara biti «bishoboka bite ko waba uva inda imwe na twe?» Urukwavu ruti « Yoo ! Se ubwo ntimwari muzi ko ndi mukuru wanyu? Ariko ntibitangaje, muracyari bato cyane!» Rurakomeza ruti «ibyo mbabwira ni ukuli, ndi mukuru wanyu rwose.» Rumaze kuvuga ayo magambo, rutangira kubiguyaguya rugeza igihe ruza kubisanga muri ya senga byabagamo. Rumaze kugeramo, rurabibwira ruti « ubu rero, ngiye kubashakira ibyo murya, mutaza kwicwa n'inzara.» Nuko rugira inyama rushyira ku ziko, ruracanira. Zimaze gushya, aho kwarura ngo ruhe bya byana, rwarura rwirira, ibyana byasamye gusa, ntirwagira icyo rusigaza. Intare iza kuza ivuye guhiga, maze ihamagara ibyana byayo, ngo irebe uko bimeze. Biyigeze imbere isanga byashonje cyane maze irabibaza iti «ko nabasigiye ibiryo, none nkaba mbona mushonje cyane byagenze bite?» Ibyana bivugira icyarimwe biti «ni urukwavu rwaje rurabyirira! Burya wamaze kugenda ruraza rutubwira ko ruva inda imwe na twe, turwereka ibyo rudutekera, bihiye ruririra. Intare ihindukirana agakwavu aha kari kabunze muri ya senga, maze ikabwirana umujinya mwinshi isa n'ikarora rwose (sinzi icyari cyayibwiye ko kihishe hafi aho mu muheno) iti «niko wa kagome we, urabona ngo uranyamburira abana ibiryo, ukabyirira? Ntubona ko wabishije inzara? Sohoka muri uwo mwobo; nudasohoka kandi ndakwereka. Sohoka se bitaraba nabi.» Agakwavu rero aho kari gashya ubwoba kati «nimumfashe aya macumu yanjye muyanshyirire hanze mbone uko nsohoka.» (Naho amacumu yari amatwi y'agakwavu.) Intare yarayajugunye, kajyana na yo kabandagara hirya iyo gahaguruka kanduruka. Nuko intare ibonye ko urukwavu rutongeye gukoma kandi rukaba rutasohotse, ibaza ibyana byayo iti « rwa rukwavu rurigitiye he? » Ibyana biyisubiriza icyarimwe, biseka biti «ntureba hiryaaa. . . ruragenda rutaruka.» Intare irurabutswe, irarubwira iti «genda shahu wampenze ubwenge kare! Nta n'ubwo nirirwa ngukurikirana, uri inyaryenge koko !» Nuko urukwavu ruhikura rutyo. Posted by MUDAKENESHA at 9:17 AM 0 comments Labels:  
umugani Intare n'imbeba 
Intare yarihoreye yiryamira mu ndiri yayo. Imbeba ziraza zigumya kuyikina iruhande. Imwe muri zo yurira ibuye ryari hejuru y'intare, irihanuka hejuru yitura hasi, ikangura intare. Intare ikangutse ifata akaguru k'imbeba. Imbeba yumvise ko intare iyifashe, irayibwira iti « ndagusaba imbabazi. Singukanguye mbishaka, ni ibyago nigiriye.Mbese ubundi agatumbi kanjye kakumarira iki ? Ndekura nzagushimira iyo neza ungiriye. » Intare irayirekura iragenda. Isigara iseka, iti « ndifuza kubona aha imbeba ishimira intare. » Hashize iminsi mike, imbeba ijya mu ishyamba gushaka yo ibyo irya. Yumva umutontomo w'intare. Ya mbeba iribwira iti « ngiye kureba icyo kintu ahari kiri mu makuba». Imbeba ijya kureba aho yumvise icyo kintu gitakira. Ihageze isanga ari ya ntare yayigiriye neza yaguye mu mutego. Imbeba ngo iyikubite amaso, irayibwira iti « hinga nze mugenzi wanjye, ngerageze kugukiza. » Imbeba icagagura imigozi yari yafashe intare mu maboko no mu ijosi. Ni uko intare na yo ibona ubuca ya migozi yari yayifashe amaguru, ibona intege noneho zishwanyaguza wa mutego, ku neza y'imbeba kandi ari yo ntoya. « Giraso yiturwa indi. » « Inuma y'i Burundi yatumye ku yRwanda ngo ha uguha. » Posted by MUDAKENESHAat 9:16 AM 0 comments Labels: umugani  
Inshuti nyanshuti.
Kera habayeho umugabo Ndebe, akaba umukungu kandi akagira inshuti eshatu yitaga iz'amagara. Umunsi umwe yenga inzoga, atumira abe bose na za nshuti ze, baranywa, baranezerwa. Bamaze kwizihirwa, umwe muri bo witwaga Nzamurambaho arahaguruka, ati «ndagukunda, none nguhaye inka.» Abari aho bose bamukurira ubwatsi. Bukeye wa mugabo ashaka kugerageza za nshuti ze. Yica ihene, ayihambira mu kirago. Bugorobye yikorera ya ntumbi, aragenda no ku nshuti ye Nzamurambaho. Ati «ngize ibyago nishe umuntu; none ndagira ngo umperekeze tujye kumuta mu ruzi cyangwa mu gihuru butaracya, kuko bimenyekanye na njye napfa. » Nzamurambaho ngo abyumve ariyumvira, ntiyibuka ibyo yavuze, ni ko kumusubiza, ati «umugore wanjye ntahari none rero ntabwo nakwisigira urugo n'abana. Genda urebe undi waguherekeza, jye simbonetse.» Ndebe arita mu gutwi. Araboneza no kwa Mudatenguha, amutekerereza ibyamubayeho byose. Mudatenguha agira ubwoba, ahinda umushyitsi, ati « nibadufata, bazatwica twembi nta kubaza kandi jye ndengana. None mugenzi wanjye umugore wanjye ari ku nda, none sinamusiga wenyine, umbabarire.» Ndebe akomeza urugendo, no kwa Mutunamuka, atizeraga nk' uko yizeraga ba bandi bombi; babaniraga ko yamutumaga ntiyange. Amaze kumutekerereza ibyamugwiririye, undi abyumva vuba, aramusubiza ati «hogi tugende, sinsubira no mu nzu, umugore atambaza ibyo ari byo. Bashyira nzira baragenda, bikoreye ya ntumbi. Bageze mu ishyamba ry'inzitane, Mutunamuka ati « reka tumujugunye aha, nta muntu uzamubona; nanamubona ntazamenya uwamwishe.» Undi ati komeza gato. «Bigira imbere, baratura, Ndebe atekerereza Mutunamuka ukuri kose. Amwereka ya ntumbi, undi asanga koko ari ihene. Aho bahindukiriye banezerewe, Ndebe akoranya bene wabo, maze ababwira ukuntu yagerageje inshuti ze, agasanga inshuti nyanshuti ari Mutunamuka. Amugororera inka, baribanira. Atandukana na ba bandi bamukundaga urumamo. Posted by MUDAKENESHA at 9:14 AM 0 comments Labels: imigani  
Inkomoko y'urupfu 
Inkuba, umwami, Imana n'urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani; inkuba ihabwa umunani mu ijuru, umwami ahabwa umunani mu nsi, Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru. Imana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa amaraso. Urupfu ruba aho. Imana irinda ibyayo biva amaraso, inkuba irinda ibyayo umwami arinda ibye. Urupfu rubura amaraso, rwicwa n'inzara. Inzara yarurembeje, rugiye kurunguruka uruhehe rugwa mu jisho rirapfa. Urupfu ruba aho, bukeye rubaza se wabibyaye, ruti:” Mbaye nte ko umwami andinda ibye, Imana ikandinda ibyayo, inkuba ikandinda ibyayo, nkaba ntakibona amaraso !?” Rurema iti:” Ni jye wabibahaga nanone ujye utegereza, ntuzaheba n'igisigaye inyuma!” Urupfu rukomeza kureba igisigaye inyuma. Umuvomyi ugiye ku iriba, yakwikorera ingata ikagwa abandi bakamusiga, urupfu ruti:” uyu usigaye aho si we wanjye!?” Inka zakuka, iciye iyayo nzira, isigaye se inyuma, ruti:” Iyi si yo yanjye?!” Umwami, Imana n'inkuba biti:” Murabona iriya mbwa yatumariye ibintu! Ese yakwiriye ko wumva yashatse amaraso, aho kutumarira ibintu!” Inkuba iti:” Muhore tuze tujye inama, tujye kuraguza, hanyuma tuzagashyikire tukice.” Uko urupfu rwakarebesheje ijisho rimwe, ni ko kujya guhiga rwabuze ikindi rwarya, rushaka utunyamaswa n'udukoko mu ishyamba. Imana iti:” Ese ibyo bikoko byo si ibyanjye? Ruramarira amatungo kubera iki?” Imana ikora ku nkoni yayo, umwami akora ku muheto, inkuba iti: ” Jyewe nzagakubita urushyi, ntabwo kazansimbukana, siniriwe ntwara izo ntwaro zose.” Bahuriye mu nzira n'urupfu, inkuba irabandabanda, umwami ati :”Ntantanga, ngira imbaraga nke ntiduhwanyije na we.” Umwami akubitira impiri mu itako, urupfu rurabandagara, rwikubita hasi, rugize ngo rurabyuka, inkuba irukubita urushyi, rusubira hasi! Rwiruka rujya mu mubyuko. Umwami aba yahatanze, arubuza gusohoka mu mubyuko. Inkuba irarushaka irarubura. Urupfu rwirukiye mu nzuzi ngo rwihishemo rusanga umukecuru arasoroma ibisusa. Ruti:” Ese wa mukecuru we wampishe ko ureba nkubwe!” Umukecuru ati:” Ese ndaguhisha he ko ureba ntari mu rugo ngo ndaguhisha mu gikari, ndagushyira he wa kantu we kakutse umutima?” Urupfu ruti:” Ese ko wunamye, nikinze imbere y'iyo hururu yawe, sinayobya umuvu bariya bampiga bagahita?” Umukecuru ati:” Niba wabishobora, uzi ko wahakwirwa, igire muri iyi hururu, maze ujye mu gikondorero wihishemo.” Rumaze kugeramo, Imana iba igeze aho iti:” Mbonye aho rugiye.” Inkuba iti:” Rugiye aha. Ariko se ko ruhungiye mu muntu, ndamwica? Nirugende noneho ruraducitse!” Imana iti:” Ko turusiga aha se rukazaturimbura?” Inkuba iti:” Waretse se noneho aka gakecuru nkagakubita?” Imana iti:” Ko nabereyeho kurema no kugirango ibintu bigwire, aka gakecuru turakaziza iki?” Birigendera, biti:”Ruzateba, ruzasohoka.” Agakecuru kararubana, ruratura, rusanga rutanyagirwa, rusanga ndetse n'umukecuru afite amaraso. Ruti:” Mbonye n'ikigega kintunga.” Uwo mukecuru ararubana, bukeye arushyikiriza abuzukuru n'abuzukuruza be. Bararufatanya, kugeza igihe rusakara mu isi yose. Nguko uko urupfu rwaje mu bantu. Posted by MUDAKENESHA at 9:14 AM 0 comments Labels: 
Urupfu Injangwe yacitse umurizo. 
Injangwe yagiye gufata inkoko, ifatwa n'umutego uyica umurizo Ihura n'izindi zigenda ziyiseka. Iza guhagarara irazibwira iti « mfite ijambo rimwe mbabwira.» Izindi ziti « tuguteze amatwi. » Na yo iti « imirizo yacu iraturushya rwose. Kandi n'iyo dushatse kwihisha mu mwobo ntitume twihisha rwose ngo turangiliremo. Twagenda kandi tukayikurura inyuma yacu cyangwa tukayishinga; ntabwo dushobora kuyihisha ngo idukundire. Ndetse n'iyo dushatse gufata imbeba, turayizunguza, zikatwumva zigahunga. Ikindi kandi mutayobewe, ni uko dukunda gufatwa n'umutego ku murizo. Jyewe rero, nanze ko wazongera kundushya ukundi ndawuca. Ni cyo gituma mbagira inama yo kuyica mwese. » Zisekera icyarimwe biratinda. Inkuru muri zo irayibaza iti « muri twe hari uwakuganyiye ko imirizo yacu iturushya ? Igituma utubwira utyo, ahari ni uko wawucitse. Ahubwo urashaka ko natwe tumera nka we, ngo we kubura umurizo wenyine. Igendere twakumenye. » Ngo yumve ayo magambo, ihita yirukanka yikura ityo mu isoni. Posted by MUDAKENESHA at 9:13 AM 0 comments Labels: imigani
Ingwe n'abagaragu bayo
Ingwe yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n'igitagangurirwa, bukeye ishaka kujya kwa sebukwe. Igufatira abana b'impongo n'ab'igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira. Ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe. Ikwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara itabi rya shebuja, impongo itwara umuheto wayo bishyira nzira. Ingwe iza kubwira Bakame iti « jya kuntekerera itabi.» Bakame irayisubiza iti « mu bantu haba imbwa kandi zikanzira, ngiyeyo zanyica.» Ibwira impongo iti « igireyo ureke aka kanyabwoba.» Impongo iti « databuja, abantu bakunda uruhu rwanjye, ngiyeyo sinabakira.» Ingwe yigirayo, yitekerera itabi. Ngo itirimuke, Bakame ibwira bagenzi bayo iti « nta kwikorera icyo utazi, nimuze turebe ikirimo. » Zitura igikeri, zipfundura uruhago, zisanga ari abana bazo! Hagenda impongo ibasubiza imuhira; igira ab'ingwe ibakubita muri cya gihago, banze kurwuzura ishyiramo ibisinde. Igitagangurirwa kirarukanira, bigaruka ako kanya. Nuko ingwe iba iraje, bikomeza urugendo. Biza guhura n'indi ngwe, biraramukanya. Ya ngwe igeze kuri Bakame, Bakame irayibwira iti « ubwenge bw'umwe burayobera.» Igeze ku mpongo, impongo iti «nteye intambwe ebyiri, ntera abana imuhira!» Iramukije igitagangurirwa kiti «nkanira uruhago nkarusha uwarukaniye ejo.» Iramukije igikeri kiti «barima ibisinde bakankorera. » Nuko iyo ngwe ibihatse, irishima ngo ifite abagaragu bazi kuvuga neza. Bikomeza urugendo. Bigezeyo, igikeri kiratura kirihungira ngo kiriheje, hasigara Bakame. Ingwe ihamagaza uruhago rwayo, birarupfundura, birajyana birarya naho Bakame yisubirira ku muryango, haciye akanya iranduruka. Bimaze guhashwa, sinzi uko ya ngwe yarabutswe agahanga k'icyana cyayo irakitegereza isanga koko ari akacyo. Ikimwaro n'umujinya birayica, irazenga, ibura aha ikwirwa, igaruka igana mu muryango, ibura Bakame; irakubirana isubira imuhira itanasezeye! Igeze mu ndiri yayo ibura ibyana, ibura n'abagaragu, yicoka mu ishyamba ngo ihorere urubyaro rwayo, ariko iraheba. Ngiyo ingaruka y'ubugome! Posted byMUDAKENESHAat 9:12 AM 0 comments Labels: imigani,  
Umuntu n'indogobe 
Umuntu yajyanye indogobe ye kugura umunyu. Hanyuma agaruka awuhekesha iyo umugani Indogobe n'umuntu. Indogobe. Yumva umutwaro urayishengura, ndetse igiye kwambuka umugezi igwamo. Umunyu wikubise mu mazi urashonga, maze noneho umutwaro worohera indogobe. Irishima rwose, ikomeza kugenda; ngo yigire imbere, yitura hasi yigiza nkana, umunyu wose ushirira hasi. Nyirayo abonye ko yamwangirije umunyu nkana, na we agerageza kuyihana. Ashaka umusenyi, arawupfunyika, arayikorera. Igiye kwambuka undi mugezi, yongera kwituramo igira ngo biramera nka mbere. Ikubita rwa ruboho mu mazi. Igize ngo irikorera yumva wa muzigo warushijeho kuremera, yicuza icyo yabikoreye. Shebuja abonye irembye, umuzigo uyinaniye, arayitura, umusenyi awukuraho, ati « ngira ngo noneho wumvise. » Ayisubiranye guhaha umunyu, agira ngo ayigerageze, ntiyasubira kubigira kwa kundi, kuko yatinyaga kuvunika nka mbere. Nguko uko ibyago bijya byigisha ubwenge. Posted by MUDAKENESHA at 9:11 AM 0 comments Labels: imigani, umugani  
Impyisi n'Imana 
Impyisi yari hamwe n'izindi nyamaswa, maze irebye umulizo wayo isanga utameze nk'uw'izindi. Ako kanya ifata umugambi wo kuzajya kubaza Imana icyatumye iyiha umulizo mubi kandi udasa n'uw'izindi nyamaswa. Iryo joro ntiyasinzira; bucya yageze ku Mana. Irayibwira, iti « Nyagasani, ntiwambwira impamvu yatumye umpa umulizo utameze nk'iyindi ? Ese wabitewe n'iki ? » Imana irayisubiza iti « nyamara, ndasanga naraguhaye umulizo ugukwiriye. Ariko rero ubwo utawishimiye, ukaba ushaka urutaho, ndabanza nguhe icyo ukora maze nugaruka wagishoboye nguhindurire umulizo nguhe uwo wifuza. » Impyisi iremera. Maze Imana ishaka igisembe cy'intama, iragifata ikizirika ku gahanga k'jyo mpyisi. Iti « ngaho genda, ntukore kuri iki gisembe uze kukinzanira nimugoroba. » Impyisi iragenda. Impumuro y'icyo gisembe iyitera ipfa. Irenze umusozi wa mbere amerwe aba arayishe. Ariko irihangana irakomeza. Igeze ku musozi wa kabiri, iba itangiye kukirigata. Ku musozi wa gatatu, amerwe aba arayirembeje itagishoboye kwihangana; iti:”hoshi! Izina ry' ubupyisi rirakampama! Urubwa ruruta ububwa. ” Ako kanya cya gisembe ikimira bunguri. Nimugoroba igaruka ku Mana isoni zayishe, yabuze uko yifata. Imana iyibonye iti:” cya gisembe kiri he ? ” Impyisi irasubiza iti:” amerwe n'inzara byanyishe, ngiye gupfa ndakilya ! ” Imana iti:” nuko rero ! Ubwo wakiriye, ntushobore kwihangana ngo ukigarure, wowe n'izindi mpyisi zose muzahorana iteka umulizo nk'uwo. ” Impyisi itaha ityo, ntiyongera kubaza Imana iby'umulizo wayo; igumana uwo yari isanganywe. ” Iraguha ntimugura.” Posted by MUDAKENESHAat 9:09 AM 0 comments Labels:
Kera amapfa yarateye,


izuba riracana, ibyatsi n'ibiti biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga. Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti « nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura; turishe ubwatsi. Amapfa nashira, tuzagaruka.» Ihene zose ziti «ni uko, ejo tuzagenda.» Ruhaya iti « nyabuna murakomeze umugambi ejo muzizindure.» Buracya ihene zose zirakorana, ziragenda; ishyamba zirarimena. Bigejeje nimunsi imvura iragwa. Ihene zijya gushaka aho zugama. Zibona isenga, ari rwo rutare impyisi yabagamo, ariko ihene ntizibimenye. Ruhaya izijya imbere. Impyisi izibonye iti « murakaza neza mboga zizanye!» Ihene zose zirugama ariko zifite ubwoba. Impyisi ibonye Ruhaya yuza, irayibaza iti «ese urarya uduki?» Ruhaya iti « ndarya utunkucenge.» Impyisi iti « mpa na njye numve.» Ruhaya iti « henga ngutumirize bakuzanire.» Nuko Ruhaya ireba amashashi y'ihene iti « bana banjye mwumve icyo ngiye kubatuma. Ndashaka ko mujya guca umuti wa mperezayo.» Ziragenda zirahera. Haca umwanya munini. Ruhaya ibwira impyisi iti «urabizi, natumye abana b'ibizeze. Henga nohereze izindi zijye kukuzanira utunkucenge.» Ikurebera ihene z'amariza irazibwira iti « nimugende mujye kunzanira umuti wa mperezayo» Ziragenda nazo ziherayo. Impyisi irategereza, ihebye ibwira Ruhaya iti «ohereza izindi, za zindi zatinze.» Ruhaya yari izi ko impyisi ishaka kurya abana bayo na za nyina. Niko kuyibwira iti.« henga nohereze izari zisigaye ndore, ubanza izagiye mbere imvura yazishe.» Ibwira ihene z'arnajigija iti «nimuze mbatume.» Ihane ziza zose. Irazibwira iti «nimugende na mwe munshire umuti wa mperezayo.» Ziragenda, zigumayo. Ruhaya imara umwanya iti «ewe, ngiye kurora aho imvura igeze maze nzihamagare zize, zatinze.» Impyisi iti «genda uzihamagare, ariko nuzibura ndakurya nta kabuza.» Ruhaya iragenda, yihamagaza ubusa ibura icyayitaba. Yigira hirya, irahamagara. Irakomeza iragenda. Aho bigeze irashibura, iriruka. Impyisi biyanga mu nda, ihubuka mu isenga, ibona Ruhaya irashubera hakulya. Impyisi ishyira nzira, amaguru iyabangira ingata! Reka si ukwiruka, iraca ibiti n'amabuye! Ruhaya iza gukebuka inyuma. Uko yakabikenze, ibona Warupyisi irabutabuta mu nyuma zayo! Ikuramo na yo. Impyisi irayibwira iti ntunsiga, uranjwa!» Biriruka bimara imisozi, iti«genda shahu umpenze ubwo ntuzongera kumpenda ubundi ! Habe ku manywa nkurye, habe' mu gitondo nkurye. Turi kumwe na burya bwa ryari.» Ruhaya na yo iti «tyaza amenyo ngo uzarya Ruhaya.» Impyisi irataha, igenda ifite umujinya, irakariye Ruhaya. Uko yibutse ibya Ruhaya, igakubita agatoki ku kandi! Itinda mu isenga ryayo, igeze aho iti «ngiye kureba Ruhaya.» Iza mu gitondo cya kare, igera ku ngo z'abantu igihe agasusuruko kamaze gukwira, maze isanga Ruhaya iziritse ku misoto y'ikigega iravuga iti «si jye wagushyikira. Mbega noneho Ruhaya, ko nkwifatiye, urankizwa n'iki ? Urambeshya iki kandi? Urabigenza ute?» Ruhaya iti « uramaze undye uko ushaka, nta 'mbabazi ngusaba.» Impyisi iti « ongera umpende ubwenge nka mbere shahu we!» Ruhaya iti «noneho wanyishyikiriye, sinjya kureba ngo mbeshye. Uranyica nta kabuza, ibyo ndabiruzi. Ariko rero wanyica wagira, ureke tubanze twivuge, ni ko abashaka kwicana bose babigenza.» Impyisi iti «ibyo na byo, ngaho ivuge, nurangiza nkwice.» Ruhaya iti «nimara kwivuga, wowe ntiwivuga se?» Impyisi iti «wakwivuga ugiye gupfa, nkanswe jyewe ugiye kukwica!» Maze Ruhaya irivuga! Pfuuuuu Meeee Meeee ! Impyisi iti «reka na njye nivuge rero : huuu… huuu… huuu. . » Abahinzi barumva, baza biruka, basanga itararangiza no kwivuga. Bayita hagati, bayivuza amahiri n'imihoro, impyisi ipfa ityo. ” Si jye wahera hahera umugani “ Posted by MUDAKENESHAat 9:08 AM 0 comments Labels: imigani 
Imbwa n'intama  


Imbwa n'intama byarabanaga, bikaba inshuti cyane, kandi byari bihuje umuruho. Umunsi umwe byicara ahantu hiherereye, biganira iby'imibereho yabyo. Intama iterura ivuga iti« iyo ntekereje amaherezo yacu muri iyi si, nsanga nta gisimba na kimwe duhwanyije umubabaro, ibyo bikantera agahinda kanini, ndetse nkumva byazamviraho kwiyahura. Tekereza mbese ibyiza ugirira abantu: ubumvira iteka, ukabararira, ntubahemukire. Ingororano ikaba iyihe? Nta yindi itari ugukubitwa, ndetse rimwe na rimwe bakakwica! Ngiyo ingororano yawe hano mu nsi, ntutegereze indi ! Naho jye rero, nkabambika ngaheka n'urubyaro rwabo. Imirima yabo ni jyewe uyifumbira, ntibashirwe batanyishe ngo bandye! Bakabaga inyama bakarya, impu bakagura amafaranga. Tuzira iki? Cya he? Mbese ni ukubakorera, amaherezo bakatwica uko bishakiye. Ngiyo inyiturano yacu hano mu nsi.» Imbwa na yo, ubwo yari iteze amatwi inshuti yayo, kuko yumvaga ibyo ibwirwa ari byo ihora ikorerwa na shebuja. Nuko ibwira intama iti «ibyo uvuga ni ukuri, ariko ntitwakwigerera abantu ngo tubiture ibyo batugirira. Tuzajye ducisha make yenda amaherezo bazabona ko na twe dufite umubiri.» Posted by MUDAKENESHA at 9:07 AM 0 comments Labels: imigani
Imbwa n'igisambo 


Nijoro mu gicuku, igisambo cyaje ku nzu kigira ngo cyibe ibintu biyirimo, imbwa irakibona iramoka. Nyir 'urugo arabyuka, arareba ntiyagira icyo abona, maze akangara ya mbwa ngo iceceke, arongera ajya kulyama. . Igisambo kibonye ko asubiye kuryama, kiragaruka,. kigerageza gukingura umuryango ngo cyinjire, ya mbwa irataka cyane. Nyir' urugo yongera kubyuka; igisambo na cyo kimwumvise kirihisha. Araza arareba yumva nta gikoma, akangara ya mbwa, asubira kwiryamira. Igisambo kirongera kiragaruka; imbwa na yo irongera iramoka. Shebuja arongera arayikangara, ariko ntiyabyuka. Nuko mu gitondo abyutse, asanga igisambo cyamwibye ibintu byinshi. Yibuka uburyo yagiye akangara imbwa ye, maze ati « iyo umuntu atuka inshuti ye, abanzi be barishima. » « Nyamwanga kumva ntiyanze kubona. » Posted by MUDAKENESHAat 9:06 AM 0 comments Labels: imigani
Imbeba y'inyamerwe 


Imbeba yakuviriye mu mwobo itangira kuzerera ishaka icyo yarya. Iribwira iti ” nzi ubwenge, no kunshuka biragoye, kuko nizera bake. Nta we ushobora kumfata. “ Yikoza hirya, yikoza hino; izerera inzu yose ariko iheba icyo yicira isari. Inyarukira mu kigega, ihingukira kuri rwagakoco. Irahagarara irashishoza, yitegereza uwo mutego, irawuzenguruka. Iratekereza iti ” nta kabuza, ubu ni ubucakura abantu bahimbiye gufata imbeba.
Umugani wa Mafumba

Habayeho umugabo akitwa Mafumba, yari atunze inka nyinshi. Bukeye ajya kuzishora ku iriba rya Nyabyunyu, maze ahahurira n’ umugabo Ntakirande. Ntakirande abwira Mafumba ati : "Shahu, va mu iriba nuhire inka zanjye". Mafumba aranga, bararwana, Ntakirande amukubita ubuhiri aramwica. Amaze kumwica yuhira inka ze, zikutse arataha. Ageze iwe abwira abahungu be ati: "Muririnde gushora ku iriba rya Nyabyunyu, kandi ntimukajye no gutashya mu ishyamba rya Bugina, bene Mafumba nibahabasanga bazabica babamare kuko bazaba bahorera se Mafumba."

Ntakirande yari afite umukobwa witwa Nyakwezi. Abandi bakobwa baza kumubwira ngo bajye gutashya mu ishyamba rya Bugina. Iwabo babyumvise baramubuza, umwana ararorera. Bukeye abakobwa baragaruka ngo naze bajye gutashya; babwira n’ iwabo ko ari nta cyo ateze kuba. Iwabo baremera, abakobwa baragenda.

Bageze mu ishyamba rya Bugina, Nyakwezi atema umugano, umugano uvumbukamo akayoka Butugu, abwira abandi ati: "Nimuntabare biranyobeye!” Abakobwa baratashya barahambira, na we baramuhambirira barikorera barataha.

Mu nzira bagenda, bahura na Segihene Segitindi, akaba mwene Mafumba na Kayoyo mwene Nyirimbuga. Segihene ati: "Ngahorera data!" Kayoyo aramubuza, ati: "Ntawe uhora umukobwa, ahubwo reka mujyane mutunge naramuka abyaye umuhungu abe ari we uzahora!" Nuko umukobwa baramujyana, Kayoyo aramurongora.

Bukeye Kayoyo ati : "Ngiye kubwira kwa Ntakirande ko mbatungiye umukobwa." Agitirimuka aho, ku mugoroba, Segihene atera kwa Kayoyo ati : "Mugore we nyugururira niyotere nabaye ubutita." Umugore aranga. Nyirabukwe na we aba ageze aho, ati: "Mwiriwe?" Ahamagara umukazana we aramubwira ati : "Akira akayoga sinarara mpaze ngo na we wicwe n’ inyota." Umugore arakingura maze Segihene Segitindi, amutera icumu aramurambika, arangije amucamo kabiri, igice kimwe agishyira ku rusenge, ikindi agishyira kuburiri.

Kayoyo arashyira arataha, asanga umugore we yapfuye arumirwa. Yenda agapfunyika no kwa nyina ati: "Mubyeyi akira akanyama". Nyina agize ngo arasohoka kwakira, amutera icumu amurahira ku itaba!
Aragenda no kwa Segihene ati : "Sha! Ab' iwanjye biriwe?" Undi ngo biriwe. Ati: "Shahu se ko nikoreye akayoga wazana umuheha ugasogongeraho. Agize ngo arasohoka amutera icumu amurahira Bukonzo, aho barusha amakoma gukomera bashira batyo!

Kayoyo ahorera umugore we atyo, arabica arabamara.

Si jye wahera hahera umugani. 

Inuma n'imbeba.

Umunsi umwe, umuntu wategaga inyoni yateze umutego we mu byatsi, hejuru yawo ahamisha amasaka menshi. Inuma zije zirayahasanga.
Umutware wazo arazibaza ati « aya masaka yamenwe n'iki aha? Nimube muretse kuyatora tubanze tujye inama. » Izindi numa ziranga. Zihera ko ziramanuka; zikigera hasi zifatwa zose.

Umutware wazo arazibwira, ati « sinababujije mukanga ? Nimugerageze kugurukira rimwe ahari muravamo. » Zigurukira icyarimwe, ziterura wa mutego, zirawutahana. Zigeze imuhira, ziti « tugize dute se kandi, ko tutabasha kuwikuramo ? » Umutware wazo ati « nimuze dusange umutware w'imbeba, ahari yashobora kudukiza. »

Ziragenda zisanga umutware w'imbeba yicaye ku ntebe y'ubutware. Ziramubwira ziti « twagize ibyago, none tuje kugusaba ngo urebe uko wadukiza. » Umutware w'imbeba abwira ingabo ze ati « nimuce uyu mutego vuba. » Nuko ziwahuramo amenyo, zirawucagagura, inuma zikira ubwo.
Maze zibwira imbeba ziti « mubaye inshuti z' amagara. » Nuko ziherako zirataha.
Na twe rero twirinde gukorakora no gutwara ibitatugenewe. Dukurikize inama z' abaturuta, kandi tujye twibuka gushimira abatugirira neza, baturinda kugwa mu mutego w'ibidutera amatsiko ashobora kudukururira ibyago.
Umukobwa wo mu gisabo
Umugabo yashatse umugore, uko uwo mugore asamye,inda ikavamo. Abibonye atyo ajya kuraguza.Umupfumu ati «ubwo usama inda ikavamo, niwongera gusama inda uzajye uyuhagiza amata, uyisige amavuta, ntuzayikoze
amazi kandi uzayirinde izuba. Nubyara umwana, ntazajye ku zuba, kandi na we ntazakore amazi, azajye yiyuhagiza amata, yisige amavuta. » Umugore aragenda abigenza atyo. Bukeye abyara umukobwa. Umwana arakura aba mwiza, hagati aho ariko nyina arapfa.

Umunsi umwe, umukobwa yicara mu kirambi, afata intango araboha. Se yari yagiye guhiga. Haza abahungu babiri b'inkubaganyi bavuye gushora inka, bati «uriya mukobwa ko bavuga ko adakora amazi, uwagenda akayamutera tukareba uko bigenda? " Umwe azana amazi mu ruho, akoramo aramutera.
Umukobwa ata intango ajya ku gasozi, agenda avuga ati "yemwe bahigi bagiye mu Buha bwa ruguru, kera nari umuziramazi, nari mwene Ruringa agahiga i Bugesera.» Uko avuga akarigita buhoro buhoro.

Se aho ari mu ishyamba abwira abahigi bari kumwe ati «nimufate izo mbwa amayombo niyumvire.» Umukobwa arongera asubira muri ya magambo. Se ati « uwo ni umukobwa wanjye!» Baza biruka basanga hasigaye amasunzu, barayakurura arabananira, barikubura barataha.

Hashize igihe, ha handi wa mukobwa yatebereye hamera uruyuzi rweraho igisabo kinini cyane. Wa mukobwa akizamukiramo ariko yigumiramo. Haza abantu bareba icyo gisabo, bajya ibwami, bati «Nyagasani, hariya hari igisabo, nta wundi gikwiye uretse wowe nyir'u Rwanda.» Umwami yoherezayo abahutu ngo bajye kureba, bagaruka bavuga nk'aba mbere. Atuma abatutsi, bagaruka bavuga kwa kundi. Yohereza abatwa, baracyitegereza, bagaruka intero ari ya yindi. Abwira abahutu ati «mugende mugiterure." Bagiteruye kirabananira. Abatutsi nabo bagiteruye kirabananira, abatwa bagiye biba kwa kundi.
Bukeye haza umusore ati «Nyagasani, kiriya gisabo cyananiranye, ngiye nkagiterura wazampa iki?» Umwami ati «naguha icyo ushaka cyose.»
Umuhungu aragenda aragiterura, arakizana, bagishyira munsi y'ikigega, umwami aramugororera birambuye.

Uwo mwami ntiyagiraga umugore, yibaniraga na mushiki we. Bukeye ajya guhiga. Umukobwa ati «ubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo tubohe imitemeli cyokameneka! Ubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo twoze ibyansi cyokameneka!" Undi ati «kireke, harimo Rutoke rw'urutunda yaza yakurusha.» Ati «ngwino undushe. » Wa mukobwa ava mu gisabo, araza baboha ibyibo aramurusha, bacunda amata aramurusha, bariyuhagira aramurusha, birangiye yisubirira mu gisabo.

Wa mukobwa abwira umwami ati «muri kiriya gisabo harimo umukobwa mwiza, uzagume aha ngaha, wihishe mu kiraro, nzamuhamagara aze, nagera aha uzagende ugiterure ugihishe, azabura aho yihisha maze umufate umurongore. "

Bukeye umwami ajya mu kiraro yikingiranamo. Wa mukobwa aragenaa yicara iruhande rw'ikigega, asubira muri ya magambo ahamagara wa mukobwa ngo asohoke mu gisabo, undi na we asubiza kwa kundi, ndetse avamo araza, bafatanya ya mirimo, arongera aramurusha.

Umwami ava mu kiraro, aterura cya gisabo aragihisha. Umukobwa agarutse arakibura, umwami amufata ubwo aramurongora. Barabana, baratunga, baratunganirwa.
Si jye wahera, hahera umugani.
Ururimi rwoshywa n'urundi
Rimwe umunsi w'ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n'umugore bari bamaranye imyaka myinshi.
Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n'amahirwe menshi. Ariko se ugira ngo urwo rugwiro rwarawushoje? Byabara karihalya.Ikije guhungabanya icyo kiganiro cyari cyuje ituze kije kuba iki? Reka wiyumvire.

Henga imbeba bubeba igire itya... iti « tururururuuuu...,» ibace hagati, yanduruke. Batangira kuyiha urw'amenyo bariyamirira cyane karahava, baraseka, barakwenkwenura, sinakubwira! Aho bazanzamukiye umugore ati « iriya mbeba nahoze nyibona muri iriya mfuruka y'epfo» Umugabo ati « oya, imbeba iturumbutse mu mfuruka ya ruguru, ni ho nahoze nyirora isereganya. »
Umugore ati rwose iturutse hariya hepfo! Umugabo ati «rwose waroye nabi iturutse haruguru.» Umugore ati " Ubundi ndakuzi nta cyo ujya wemera, wakwemeye ko nayibonye neza!" Umugabo ati «n'ubundi ni uko abagore mwabaye mujya impaka za ngo turwane! ! ! » Undi ati « aha wenda ni ibyawe wava aho uhakana ko mvuga ukuri ngo » « ni ay'abagore!» Umugabo ati « ndakuzi. » Umugore ati « ndakuzi ali jye».

Si bwo umwe azirimukiwe! Si bwo undi afashe ubushungu Si bwo bashunguranye ubwo !! ye ngaho, ye nguko, ruri hasi hejuru! Umwe ati « urushyi nturuzira.» Undi ati « ngiyo inkoni, umva umugeri, umva igipfunsi !»
Nuko barakomeza baragundagurana, amaherezo baza gukizwa na mbuga!

Kuva uwo mugoroba barasirika ntihagira uwongera kuvugisha undi. Burira buracya, bakirakaranyije, burongera burira!

Bukeye umunsi w'ubunani uragera. Noneho umugabo iby'abagabo, agerageza kurura umugore we. Aratangira aramubwira ati « niko nyirana ... ko urora umwaka mushya watangiye, tukaba tutari dukwiye kuwutangirana uburakari, twakwirengagije ibyo twagiranye ejo tukabyihanganira, maze
umwaka tukawutangira neza !» Umugore ati « rwose nanjye ni ko mbyifuza!»
Nuko baraseka, bifurizanya umwaka mushya muhire, mbese biba nk'aho nta cyo bigeze bakorerana kibi. Baranywa, bararya bishimira umunsi w'ubunani.

Hashize umwanya, umugore arahimbarwa abwira umugabo we « erega n'ubundi twari twapfuye ubusa, wowe se ko nakubwiraga ko imbeba iturutse hariya ukanga kubyemera!» Umugabo ati « ibyo byo kabishywe ntabyemeye, si ho yaturutse, yari iturutse mu mfuruka ya ruguru!!» Umugore ati « waroye nabi.» Umugabo ati « waroye nabi wowe!» Umugore ati « nta cyo ujya wemera ndakuzi!» Umugabo ati « wowe wavutse nta cyo wemera!» Umugore ati « urasubiye kandi!» Ubwo ga nanone intambara iba irarose ! Baremveka barwana inkundura! Icyo gihe uwabakijije ngo ni Ntiburakibara. Jye sinari mpari, nari nigiriye i Bugibwa nidagadura na Bunani.
    
IMIGANI MIREMIE