IBISAKUZO

 IBISAKUZO
Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ibibazo n’ibisubizo bihimbaza abakuru n’abato kandi birimo ubuhanga. Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, ibisakuzo nabyo byagiraga abahimbyi b’inzobere muri byo, bahoraga bacukumbura ijoro n’umunsi, kugirango barusheho kunoza no gukungahaza uwo mukino. Dore zimwe mu ngero z’ibisakuzo. Sakwe, Sakwe ______ Soma
1. Nagutera icyambuka amazi kitagira amaguru “IJWI ‘’
2. Nagutera icyo utazi utabonye “UBUTO BWA SO NA NYOKO “
3. Hagarara hakuno,mpagarare hakurya turate abeza ‘’AMENYO “
4. Hakurya ni umukoki,hakuno ni umukoki “IKIBUNO “
5. Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi “IBARIZO “
6. Ngeze mu ishyamba rirahungabana “INZARA Y’UMUSORE “
7. Nshinze umwe ndasakara “ICYOBO “
8. Nyirabakangaza ngo mutahe “IMBEHO KU RUGI “
9. Inka yanjye nyikama igaramye “UMUVURE “
10. Twavamo umwe ntitwarya ‘’ISHYIGA “
11. Mpagaze mu mpinga mpenera ab’epfo “UMUBAGAZI “
12.Mutamu irabyina mu gatabire “IMBWA MU MASINDE ‘’
13.Uwagaca yaba ari umugabo ‘’KUBUZA UMURYI KURYA ‘’
14. Ngeze mu rutoki abasirikare baramfata “IBISHOKORO “
15. Nkubise urushyi rurumira “IBARA RY’INKA “
16. Hakurya urwererane ,hakuno urwererane “URURABO RW’AMASHAZA “
17. Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya bakaryama “IMYUGARIRO “
18.Hakurya mu bihuku “IBIZU BITAGIRA ABANTU “
19.Nahuye na cya matimbatimba cya maguru umunani kigiye kugura umunyu kwa mirongwitanu’’IGITAGANGURIRWA ‘’
20.Mutumbajuru wa rujugira ‘’UMWUMBA W’INSINA’’
21.Sogokuru aryoha aboze ‘’ UMUNEKE ‘’
22.Ruganzu araguye n’ingabo ze ‘’ IGITOKI ‘’
23. Karavugira ibuhanika ‘’ INGASIRE’’
24.Ayi napfa nakira ,simbizi ‘’AKANYONI KARITSE KU NZIRA’’
25.Inka yanjye nyizirika ku nzira uyinyuzeho wese akayishitura ‘’URUTORYI ‘’
26. Rukara aratema umuvumba “ URWEMBE MU MUSATSI”
27. Rukara rw’umwami yicarira abagabo batatu “INKONO “
28. Faraziya aceza yicaye “AKAYUNGURUZO “
29. Abakobwa banjye bikwije impindu bose “IMIRIZO Y’IMBEBA “
30. Nkiza ibyo bitoki bya so binsaba inyama “IBABI BY’IBIBONOBONO “
31. Mpiritse indobo ikwira hose “AMAGAMBO YO KU RUREMBO “
32. Mpagaze mu gahinga nyarira ab ‘epfo “IMVURA”
33. Icyo nsasira ntikirame “IKAWA “
34. Nshukuye urwina sinatara “IGIHANDURE “
35. Havuyemo umwe ntitwabimenya “UBWATSI BUSAKAYE INZU “
36.Nagutera ruganwa iganira n’abantu “TEREFONI “
37.Abana b’Umwami bicaye ku ntebe imwe ‘’INTOKI KU BIGANZA ‘’
38. Ko undora ndaguha ‘’IMYENGE Y’INZU ‘’
39. Sakuza n’uwo muri kumwe ‘’URURIMI RWA WE ‘’
40. Ndi kagufi nahina so “ICYANZU “
41. Aka kariza so “AKANYARIRAJISHO “
42. Karatembashyashya “AMAZI KU ITEKE “
43. Abakobwa banjye banagana amajosi “URUGOYI RWIBISHYIMBO “
44. Hari agate utakurira “UMUNYERERI “
45. Hakurya duuuuuu,hakuno duuuuuu “IBIRADIYO BITEGANYE “
46. Kamanutse kibarangura no hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data “AKABABI K’UMUVUMU “
47. Zenguruka duhure “UMUKANDARA “
48. Nicaye iwacu murika isi “IZUBA “
49. So na nyoko bapfaga iki “AKAYUZI KO MU RUBIBI “
50. Iyo umugabo ageze mu rutopki abanza iki “IKIVUGIRIZO “
51. Iyo umugore ageze mu rutoki abanza iki “INYAMUNYO “
52. Iki gikunda inshyi “AKAYUNGURUZO “
53.Ariya mabuye ya rubarabara wayabara ukayarangiza “INYENYERI “
54. Nta kujya mu bajiji utari umujiji “UMUGINA MU RUFUNZO “
55. Mpagaze inaha ndasa kwa myasiro I Burundi ‘’UMURABYO “
56. Dore aho so arenga n’ibikote bibi “IKIVUMVURI “
57. Inka yanjye yimira mu kinono ,ikabyarira mu ihembe “IGITOKI “
58. Gakore bakwice “:AGAKONO K’INZARA “
59. Nagutera nakwiteguye “GUSITARA “
60. Ngiye mu rutoki nsimbuka abapfumu bapfuye “IMITUMBA “
61. Ni iki cyatanze umuzungu kwambara karuvati “ICYIYONI “
62. Nagiye I Kigali ndi umusenzi ngaruka ndi umuzungu “IGITOKI CYA KAMARA “
63. Dombidori “INTORE MU RWABYA “
64. Dore abakobwa berekana amabere “AMAPAPAYI “
65. Mira isupu nkasiga inyama “IBIKONGORWA BY’IBISHEKE “
66. Ngiye guhamba so agaruka ankurikiye “IVU “
67. Ko twagendanye wambwiye iki “IGICUCUCUCU “
68. Ndya nkurye “URUSENDA “
69. Ishime nyoko aratwite “URWINA “
70. Nikoreye isi ntengata ijuru “INZARA N’INYOTA “
71. Dore mukara yateye ku irembo “AMASE “
72. Akari inyuma ya Ndiza urakazi “AKANYANA MU NDA YA NYINA”
73. Mama arusha nyoko kwambarira ubukwe ”IKIGORI “
74. Intara za nyirabangana zingana zose “ISI N’IJURU “
75.Njya mu nzu kagasigara hanze “AGATSINSINO’’
76.Mvuye aha nta iminopfu ndinda ngera aho nshaka ‘’ISAKAMBURIRA RY’INZU’’
77. Umwana wanjye yirirwa agenda akarara agenda ‘’ UMUGEZI’’
78. Biteganya bitazahura “INKOMBE Z’URUZI “
79. Nagutera akazibaziba ka ntibazirikana rubanda bashishwa nabi”GUSABA UWO WIMYE “
80. Inka yanjye nyikama igenda “URUYUZI “
81. Fata utwangushye tujye kuvoma iriba ridakama “ISHURI “
82. Abambari b’I Rurinda bambarira inzogera ikuzimu “UBUNYOBWA “
83. Mpinga mu gahinga nkasarura mu gapfunsi “UMUSATSI “
84. Inyana y’ishyanga iratema ishyamba “AGAHINDA K’UMUTIMA “
85. Icwende ryange iyo riba bugufi mba ngukoreyemo “UKWEZI ‘‘
86.Mfite inka yanjye nyiragira ku manga ntitembe “AMATWI “
87. Nyirandarindari ‘’ INDA MU RUHARA ‘’
88. Abasore b’i Gisaka barasa n’abakiri bato ’’ISUSA ‘’
89. Akababaje umugabo kamurenza impinga ‘’IFARANGA ‘’
90. Zisa zitagira isano “INKOKO N’INKWARE ‘’
91. Ni iki cyatanze umuzungu kwicara mu ifuteyi ‘’IMBARAGASA ‘’
92. Umuzungu atwara imodoka umusatsi uri hanze “IKIGORI ‘’
93. Nteye agapira kagera I Roma ‘’IBARUWA ‘’
94. Magurijana arajajaba I Janjagiro ‘’UMUKONDO W’INYANA ‘’
95. Imana y’I Burundi irashoka ntitahe “AGAHINDA K’INKUMI “
96. Inka yanjye irishiriza mu mishito igataha mu mishito “URURIMI “
97. Inkuba ikubita ikwerekejeho umugongo “UMUHETO “
98. Ino karahari na Kongo karahari “IFARANGA “
99. Inzu yanjye nayisakariye ku nkingi imwe “ICYOBO ‘’
100. Karisimbi irahongotse “IGISATE CY’UMUTSIMA “
100.Karisimbi irahongotse =“IGISATE CY’UMUTSIMA “ 101. Kamanutse kibarangura no hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data “AGATONYANGA K’IMVURA “
102. Karaguza indwi katagira n’imwe “AGASUZI “
103. Kera imbere ,kakirabura inyuma,kagatona I Bwami “IGITOKI “
104. Kirisha amazuru “UMUVUBA “
105. Ndaguteruye ndakwesa,urahindukira urandeba ‘’UBUNYERERI “
107. Ngatake, ngatature ,ngashimire ubwiza kameze “INYENYERI ‘
108. Ngira imbehe nyinshi ariko nkabura iyo ndiraho “IBIGANZA “
109. Ngira inka nyisasira amahina nkayorosa andi “URURIMI “
110. Ninjye muzindutsi wa cyane nasanze umuzimu yicariye ukuguru “INKWARE ‘’
111. Nubatse urugo hejuru y’urupfu “UBWATO HEJURU Y’IKIYAGA “
112. Ruvudukana imbaraga ,rukavumera rutagira amahembe “IMODOKA “
113. Zishotse zitendeje,zikuka ziteye hejuru “ABAVOMYI “
114. Mfite abakobwa benshi ,ariko uwapfuye ijisho muri bo yabatanze gusabwa ‘INOPFO “
115. Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yiyunamiriye “UMUTEGO “
116. Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yikoreye inyama “ISAKE IFITE IBIROKOROKO “
117. Ko So na Nyoko bameze uruhara ,inzoga z’I Bwami zizikorera nde “IGIHAZA “
118. Byumve uhore “UMUSUZI WA SO ’
119. Nyoko si ukunnya arahurutura ‘’AKAYUNGURUZO “
120. Nyabugenge n’ubugenge bwayo “INKA GUCURIKA ICEBE NTIMENE AMATA”
121. Nyabugenge n’ubugenge bwayo “INKOKO GUCUTSA ITAGIRA AMABERE’’
122. Nyabugenge n’ubugenge bwayo “INZOKA KUGENDA ITAGIRA AMAGURU”
123. Nyabugenge n’ubugenge bwayo “INKA KUBA UMUKARA IGAKAMWA AYERA”
124. Karadundaraye “AKABYINDI K’UMUSHUMBA “
125. Cyasamye kitaryana “IKIRYANGO CY’INZU “
126.Mfite inka 12,iyo inyota inyishe mfata imwe nkayica umutwe nkayinywa amaraso “IKAZIYA YA PRIMUS “
127.Ndi mugufi nahina So “ICYANZU “
128.Icwende ryanjye ribaye kure mba ngukoreyemo “UKWEZI “
129.Mugongo mugari mpekera abana “UBURIRI “
130.Nijye muzindutsi wa cyane nasanze aho umukecuru yunamye “UMWUMBA W’INSINA “
131.Mpagaze mu Rwanda ndeba mu mahanga “TELEVIZIYO “
132. Nagutera inyamaswa igendesha amaguru 4 mu gitondo,amaguru 2 saa sita n’amaguru 3 nimugoroba “UMUNTU “
133.Nkubise urushyi rurumira “IBARA RY’INKA “
134.Nyangufi arasekura uburo “IFUNDI MU MURAMA “
135.Inka yanjye nyikama igaramye “UMUVURE “
136.Abana b’umwami bicaye ku ntebe imwe “INTOKI KU KIGANZA “
137.Mfite inka yimira mu ibondo ikabyarira mu rubavu “IKIGORI “
138.Nyuze mu rutoki abasirikare baramfata “IBISHOKORO “
139.Abana banjye bambaye ibisa by’ibitambaro “IMYAMBI Y’IKIBIRITI”
140.Mpagaze inyuma nibonamo imbere “KWIREBERA MU KIRAHURI”
141.Abana banjye bikwije impindu bose “IMIRIZO Y’IMBEBA “
142.Kirabyataraye “IKIBYINDI CY’UMUSHUMBA”
43Kirabyataraye“ICYUBAHIRO CY’UMUCUZI”ahandi bavuga “AMABYA Y’UMUCUZI”
144.Nkiza ibyo bitoki bya so binsaba inyama “IBIBABI BY’IKIBONOBONO”
145.Mama shenge “UMWANA W’URUHINJA”
46.Ibuguti,ibuguti “IMPYISI IBUGUTIRA UMUPFU “
147.Ibuguti,ibuguti “IHENE IBUGUTIRA AMATOVU “
148.Ndagiye ku manga Imana nibishaka nzacyura “UMUGORE UTWITE “
149.Nagutera urupfu duseka “KUKWANDUZA SIDA “
150.Igira hino ncuti “IKIRINGITI"
151.Hakurya ni urwererane ,hakuno ni urwererane “URURABO RW’IKAWA”
152. Hakurya ni urwererane ,hakuno ni urwererane “URURABO RW’AMASHAZA”
152.Ko Data na So bameze uruhara,inzoga z’I bwami zizikorera nde “IGIHAZA “
153.Kwigerezaho yikoreye ibyo atazi umubare “UMUSATSI KU MUTWE “
154.Akabaje umugabo kamurenza impinge “IFARANGA “
155.Kati parararara, kati pa “IFARANGA KU MEZA “
156.Nshinze umwe ndasakara “ICYOBO “
157.Zagarika amahembe ntiwamenya izo nyoko yakowe” “IMIGARA Y’ MINYINYA
158.Zagarika amahembe ntiwamenya izo nyoko yakowe “IBITI BY’IKAWA”
159.Narazindutse mbona inzira y’umukara”KABURIMBO “
160.Ni iki cyatanze umuzungu kwambara karuvati “IKIYONI “
161.Cyasamye kitaryana “IKIRYANGO CY’INZU“
162.Ko tuvuka ku muntu ukwe ntiduse “UMUZUNGU N’UMWIRABURA “
163.Ujya kurasa inkuba arabandarara “KWATSA MU ZIKO “
164.Nabonye umugenzi urara agenda “UMUGEZI “
165.Mutumbajuru wa rujugira “UMWUMBA W’INSINA “
166.Nteye agapira kagera I Roma “IBARUWA “
167.Nicaye iwanjye nzengururka isi yose “TELEVIZIYO “
168.Mfite inkwi zanjye zumye,ariko nazicana ntizake “AMAHEMBE Y’INKA “
169.Ayiiiiii,ayiiiiiiii ,”UMUKOBWA UBONYE IWABO HASHYA “
170.Nteye igiti gikwira isi yose “IJAMBO RYA PEREZIDA “
171.Tabara Sogokuru bamutaye ku munigo “IGIKATSI “
172.Nyuze mu nsi y’urugo bamfunda ibirozi “IBIBOGA BYAGAZE “
173.Nyiramikuku arakukuza mu mikuku ya Shyorongi “IGIHERI MU RUHARA ‘’
174.Bihu byumye arenze urugo “IKIYONI “
175.Nyiramakaraza imana y’I Karagwe ,aragiriye ku ishyamba “IKIRUNGURIRA “
176.Mpagaze ku ruhiza nyara I Buriza nti Bahinzi nimuhingure “ICYUMWERU “
177.Kambaye inkonya katazi iyo zavuye “URUHINJA “
178.Nzamutse umusozi ndizihirwa “UMUGORE UJYA IWABO “
179.Jugujugu matenbe “INYUNDO “
180.Nkubise intobo mu mazi igenda ivuga amanjyanjya “UMUPIRA”
181.Nyiramariza ari mu mpinga “INDABO Z’AMASHAZA ‘’
182.Maguru mane ahagaze kuri maguru mane ashaka maguru mane “ INJANGWE IHAGAZE KU MEZA ISHAKA IMBEBA “
183.Bwenge bwa none bwagutana “KUDASHYIRA INGASIRE MU MASAKA NGO IYASYE “
184.Fata akebo mfate akandi tujhye gitara intagwira “UBWOYA BW’INKA “
185.Kacira bucece “ICEBE RY’INKA ‘’
186.Ni iki cyatanze umuzungu kugenda mu ivatiri “AKANYAMASYO “
187.Nyirabyuma ndashya umugongo “INKONO KU ZIKO “
188.Mugongo mugari mpekera abana “URUTARA ‘’
189.Urira rubariro ubone ishyano “UBURIRI BW’UMWAMI ‘’
190.Mpagaze ku rutare mpamagara Majigo nti amata y’abashumba yabuze ‘UMUGONO W’ISHASHI “
191.Ndakubise ndirahira nijye mutware wa Mburamatare “GUSITARA “
192.Natumba naturika ni ibuye rya Kagbayi “ISHAPURE N’AMASENGESHO “
193.Mukore ubone “UMWANA W’ UMWAMI ‘’
194.Kanjengereje karakanyagwa “IMVUNJA MU KIRENGE “
195.Rutinduka yitabiriye guhamba umuturanyi we ‘GUTARA IBITOKI “
196.Nyamara naza nkaguha amahoro “IBITOTSI BYA MU GITONDO ‘’
197.Yankamiye mu kitoze ,angaburira ibiryoshye “ IBIRYO BIRI MU NKONO IFITE IMBYIRO “
198.Mpa umweru wanjye ngabire abana “AMATA “
199.Inyundo za bene Ntwari bazikubita hasi ntizimene isi ‘IBINONO BY’ INKA “
200. Inkera y’ I Busasamana bayirara ku manywa “ISOKO ‘
201. Nagutera uruhehe rudatokorwa « SIDA  »
202. Ijisho ryanjye rimurika hose « IZUBA»
203. Rutuku mu gitebo « UMUZUNGU MU MODOKA»
204. Hari ikintu ,uretse wowe n’abandi baragikoresha : « IZINA RYAWE»
205. Nabonye umugenzi ku nziga ebyiri « IGARE  »
206. Ngeze mu nzira mfunga feri : « GUSITARA»
207. Ninjye muzindutsi wa cyane nabonye imodoka y’amaguru abiri«IBIRENGE BY’UMUNTU»
208. Ninjye muzindutsi wa cyane nabonye inyamaswa y’amano 10 « AMANO Y’UMUNTU»
209. Nagenze amahanga, Simbona igiti gikora idosiye « IKARAMU »
210. Fata umuhoro mfate undi tujye gutema ibidatemeka «  AMAZI»
211. Fata Intorezo mfate indi tujye kwasa ibitaswa «URUTARE »
212. Karibarangura ku rutare « INDA MU RUHARA »
213. Ntiwigore ndaje « IPIKIPIKI»
214. Nkubuze sinabaho « UMUTWE»
215. Ndumwe nkatunga benshi « IMANA»
216. Kirarumbaraye « IGISOZI KIREKIRE»
217. Nkeje Umwami wo mu kirere ,angabira ibiryoshye « INZUKI »
218. Ngeze iw’abandi bampa induru « SONE YO KU IREMBO »
219.Ibiti byanjye byaka bidacika « BUJI »
220. Mutamu irabyina mu gatabire « IMBWA MU MASINDE»
221. Dore sogokuru arenze urugo n’ibikote bye « IKIVUMVURI »
222. Aho Mutara na Mutaga barwaniye,nta cyatsi kizahamera « URUHARA »
223.Akamanimbanimba,ingoma zo kwa Magagi zivuga zinihira « INYUNDO MU RUGANDA »
224. Namutumye iyo atazi ansohoreza ubutumwa « IBARUWA »
225. Mfite icyumba gihora gikonje « FIRIGO »
226. Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama «IMYUGARIRO»
227. Ngwino unkize igisebs cy’umufunzo « UMUTURANYI MUBI »
228. Kiribwa kidahingwa « INYAMA »
229. Rwakajwiga arira ku nkomo « IMBWA ISHUMITSE»
230. Mfite ibuye rimena irindi « INYUNDO »
231. Karatemba shyashyari « AMAZI KU ITEKE  »
232. Karatemba shyashyari « AMAZI K’URUKOMA»
233. Karatemba shyashyari « AGASAZA KU CYAHI »
234. Dore isoko idakama amazi « AMARIRA MU MASO»
235. Nagenze henshi mbura incuti « URUPFU »
236. Mpagaze hasi umutwe nywukoza ku ijuru « IGISENGE »
237. Ndyama heza nkarusha abami « IMVUNJA MU KIRENGE »
238. Barahinga nkabarusha ihirwe « INYONI »
239. Barahinga nkabarusha ihirwe « IMBEBA»
240. Barahinga nkabarusha ihirwe « IMUNGU »
241. Aho ndaye n’aho ngeze mpasiga umwanda « AMASE Y’INKA »
242. Inkoni yanjye nyibyaza amazi ,nashaka nkyibyaza amabuye « IGISHEKE »
243. Nyangufi arasekura uburo « IFUNDI MU MAMERA »
244. Icyanzu cyanjye ngicamo nkafunga « INTOBORO W’IGIPESU »
245. Icyanzu cyanjye ngicamo nkafunga « INDUMANE »
246. Nyirakamana akera inkera atatumiwemo « UMUVUMBYI »
247. Nahuye n’uwiruka atagira iyo ajya « UMUSAZI »
248. Ngenda gahoro ariko nzagerayo « IGIKERI» 249. Mvuka mbagwa ,nkakura mbagwa ,nkazapfa mbazwe « INSINA »
250. Agenda neza nuko yanga abanjye « INTARE »
251. Twavukiye rimwe ariko ntitureshya « IMISOZI »
252. Nteye igiti nsarura amabuye « ITEKE »
253. Imyuko yo kwa Mahanga iruka umuriro « IMBUNDA »
254. Ntoye ibyondo nsiga maenyo arabengerana « COROGATI »
255. Yanze kuza turi bujyane « IMODOKA YABUZE LISANSI »
256. Mpeka nanjye naguhetse « IGARE RIGEZE AHAZAMUKA »
257. Naraguhetse ntiwampemba « INDOGOBE ISHAJE»
258. Akana kanjye kabyina neza « INYANA Y’UMUTAVU »
259. Twaraye ihinga isuka iramungwa « ISAHANI YAGUYE INGESE »
260. Wanga wemera ndakujyana « AKAGURU GACUMBAGIRA»
261. Nshoye imwe nkura ibihumbi « IMPEKE Y’ISHAKA »
262. Nshoye imwe nkura ibihumbi « IMPEKE Y’INGANO »
263. Nshoye imwe nkura ibihumbi « IMPEKE Y’UBURO »
264. Mpambye umwe nzura benshi « IGISHYIMBO »
265. Mpambye umwe nzura benshi « AMASHAZA»
266. Mpambye umwe nzura benshi « SOYA »
267. Mpambye umwe nzura benshi « INKORI»
268. Kirihura nk’ikitagira amaso « IMODOKA YABUZE FERI »
269. Kinyuka inabi, cyanyuka ineza nkizihirwa « IMVURA Y’ITUMBA »
270. Kinyuka inabi, cyanyuka ineza nkizihirwa « IZUBA RY ‘IMPESHYI»
271. Ntuye heza njye ngira Imana « UMUGINA WO MU GISHANGA »
272. Kigenda cyane kitagira amaguru « UMUYAGA »
273. Kamana iteka yambara neza « URURABO»
274. Nahuye na Rugondo arebesha amaso ane « UMUZUNGU WAMBAYE AMADARUBINDI »
275. Hunga gahinda ataguca umurundi « INZOKA »
276. Ngenda bwangu nkogoga amahanga « INDEGE »
277. Gitare n’iyayo birakina « IJURU N’UKWEZI »
278. Gatitiba hejuru ya kabutindi « UBWATO MU RUZI »
279. Giteye isusumira « URUZI »
280. Mutamu irarembera mu bisi n’iyayo « UMUYAGA MU MUYANGE »
281. Gaju irashubera mu mukenke «UMUYAGA »
282. Gahete umugongo gahetse abana umunani « UMUHETO N’UMWAMBI »
283. Gahanitse ari keza « INYEGAMO Y’UMUSORE WARONGOYE »
284. Dusetse tuzanduranya « UMUPORISI »
285. Ndundu hejuru ya ndunduguru « INGUFURI HEJURU Y’ISANDUKA »
286. Dore iryo shyamba ritabona « UMUSATSI W’INTABWA »
287. Kana kanjye ngwino nguhe impamba « UMUNYESHURI »
288. Wambazaga ibyo uzi kubera iki ? « UMWARIMU »
289. Iryo mvuze rihama mu gihugu « IJAMBO RYA PEREZIDA »
290. Inkongoro ya Dede ayinyweraho wenyine « UMWOBO W’INZOKA»
291. Inkongoro ya Dede ayinyweraho wenyine « UMWOBO W’ICYUGU»
292. Inkongoro ya Dede ayinyweraho wenyine « UMWOBO W’UMUCAMANO»
293 .Kabutindi yantuye intango atari busomeho « UMUROZI »
294. Nyagiwe n’imvura imbuza guhinga « AMACANDWE Y’INCIRA »
295. Njugunye igihaza gihinguranya amarembo « UMUPIRA MU IZAMU »
296. Kora aha « UMUKINNYI UTSINZE IGITEGO »
297. Kora aha « UMUNYESHURI WABAYE UWA MBERE»
298. Nciye inkanda mpirika n’inkingi « URUKOMA N’INSINA »
299. Amazi yacu arusha ay’ahandi kuryoha « AMATA »
300. Ubutaka bw’iwacu turabuteka « IFU »


Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryamaImyugariro
Abagwabiro bashinze intekoUmucaca
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyongaInsina; amateke.
Abakobwa banjye baranaga amajosiUrugoyi rw'ibishyimbo
Abakobwa banjye baraturanye aliko ntibaramukanyaInkombe z'uruzi
Abakobwa banjye bose bikwije impinduImirizo y'imbeba
Abakobwa beza baranaga amajosiUrugoyi rw'ibishyimbo
Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritseImirizo y'inka
Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimuImigozi y'ibijumba; inkwana z'amateke
Abana b'abarundi barasana bakiri batoIfurwe
Abana ba mukeba bambaye imigoma boseIbigori
Abana banjye bangana boseIfundi
Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenyaAkatsi ko ku nzu
Abana banjye bicaye boseIbirundiro
Abana banjye ndabasasira ntibaryameIkawa
Abarebare baje ubuImihanda, uruzi, inzira
Abasore b'i Gisaka barasana bakiri batoIsusa
Abazungu bazanye byinshi n'ibizatuzuraIfaranga
Abazungu b'i Bujumbura baca urubanza bicayeImigomdoro yibishyimbo
Agacwende kanjye kambaye kure mba ngukoreyemoUkwezi
Agakecuru ka;anutse i Nyarushurushuru kiteye imirwa munaniIntete zibigori
Aho Mutara na Mutaga barasaniraga n'ubu haracyatorwa inkurweUruhara rw'umusaza
Aho Mutara na Mutaga barwaniye ntiharamera utwatsiAgatsinsino
Aho Mutara na Mutaga barasaniraga hacitse ubkumbaUrwogerezo
Aho wabereye wari waterera MuhangiroIkirunga
Aho wakabona kagutera gusekaIkigori
Aka kayira kasiba twashiraAkayira kajya mu kigega
Akababaje umugabo kamurenza impingaIfaranga
Akabindi ka Mbindigiti gatetse amara y'inkubaUmwobo w'impiri
Aka kagabo kahina soIcyanzu, ubunyereri
Aka kariza soAkanyarirajisho
Aka katega so agacaca
Aka Manimbanimba aka Macikakingoma zo kwa MakombeInyundo mu ruganda
Akamarimari kamanutse i Burayi kaje kamara abantuIfaranga
Amasaka y'i Burundi atukura atezeAmaguru y'inkware
Akana kanjye ni maguru ya SarwayaIbaruwa
Akamatana k'amatanage kiyereka mu mpinga ya BwanakweriAkanyugunyugu
Akariba rwamidende kasibwe n'imicacainzonnyo z'umusaza
Akavumu k'iwacu ni imbungiramuhigoAgakono k'amanywa
Akayuriyuri kwa Ntibazirikana inshuti y'urupfu Ibitotsi
Amabuye ya Nyrubuyenge wayabara ntiwayashoboraUkwezi n'inyenyeri
Amaherere yamennye Bukungu umutweIgihepfu ku mugina
Ayii     Umukecuru wataye ikijigo cye
Ayiiii, icyamha nkagera iwacuUmukecuru wurira ikigega
Ayi mama hiyaInuma ku rukoma
Bacuye dutanguranweIfaranga
Bagatake bagasamaze bakabihise ubwiza bwakoImanzi mu maribori
Bagiteye icumu gicumba umwotsiIkinyugunyugu
Baguhaga akabando urwaye iki?Igikoro
Bakobwa ntimukanseke nabuze aho mpishaInnyo y'ihene
Banterere anyuze ahaUmugore utwite
Baragata bakagatanaga ubwiza bwakoIgitiritiri
Barugerageze imigozi barushyire hagati y'abagaboUmutsima
Basenye ibikingi by'amarembo Rutamu yanze gukwirwamoNyiramaningiri
Bateze ibisage boseImisatsi y'ibigori
Bicinyira bya bikangaga bikonda byacuzwe n'abantuIbirago
Bihindira ikuzimuInkono y'amapfa
Bikumburanye bibanaAmabere
Birafora ntibiraseIngoto y'umugabo
BiratinyanaUmwijima n'urumuri
Bisa bidasaIkawa n'umumenamabuye
Ca  bugufi uce nyokobukwe indiba y'innyoigikoro, igihaza
Cyakora hirya cyakora hino cya muganga wa nzovuIkibya cy'umu
Cya matambatamba cya maguru munaniUruyuzi
Cyamatimbatimba cyamaguru umunani umwana w'umushoferi akandagiye iburayi.Igitagangurirwa.
Cyasamye cyitaryanaIkiryango cy'inzu
Fata agafuni nanjye mfate akandi tujye gushaka icyabuzeUmuzi w'urutare
Fata akebo nanjye mfate akandi tujye kwahira intagwiraUbwoya bw'inka
Fata rutendera ntagwe mu maziAmabya
Fata so nkunkumure nyokoUrwiri
Gakore bakwiceUmuvugirizo wa ninjoro
Hakurya mu gihukuInzu itagira abantu
Hano ngo shi na hano ngo shi Igisheke
Hepfo aha hanyuze akabindi gasenze amatitoUmugore utwite
Hepfo ngo pi, hirya ngo piImvura
Ibuye ry'umusozi ryimuye umugaboIfaranga
Icwende ryanjye rimbaye kure mba ngukoreyemo Ukwezi
Imbehe za Nyirabangana zingana zoseIsi n'ijuru
Inka yanjye nyikama igaramyeUmuvure
Ino karahari n'i Kongo karahariIfaranga
Intara za nyirabangana zingana zoseIsi ni Juru
Inyabutatu yagiye kwenda inyabutanu kwa mirongo itanuIgitagangurirwa
Inyama y'urusaku mu rugo rw'imiseke imbere nyamagana. Ururimi n'amenyo
Kaba gato kaba kanini kataye umugabo inyuma y'inziraIfaranga
Kamanutse ijuru kaza gukora ishyano mu RwandaIfaranga
Kamanutse kibaranga kati: nkazasubirayo mba ndoga dataAkababi k'umuvumu
KaradundarayeAkabyindi k'umushumba
Karakurizaga karakurutaga wa duri we?Akanyarirajisho
KarihutaIgare
Karuhura mukuru w'urupfuIbitotsi
Kati hii kati huu Agakecuru kocyejwe n'igikoma
Kati papari kati pa!Akarere ku nsina
Kirabyataraye ku ntebe y'ikinyarwanda Ikibya cy'umusaza
Kiva kivitseImboro mu gituba
Ko undeba ndaguhaImyenge y'inzu
Kuba ahirengeye siko kwumvaAgasongero k'inzu
Kubita ibitoki bya so byo kunsaba inyama Ibibabi by'ikibonobono
Kujya mu bajiji wari umujiji
Mama arusha nyoko amabuno maniniIgisabo
Mama nanjye nararushyeAkarago ko mu irebe
Mama nshutiIkirago
Mfite igihugu cy'abagaboImisatsi y'ibigori
Mfite umugabo unganzaIbitotsi
Mfite umukobwa wanjye uje wese adumbamoIsekuru
Mpagaze ku gasozi nsama ifuro ry'amataUruyange rw'amashaza
Mugongo mugari mpekera abanaUrusenge, uburiri
Mutumbagira wa RujugiraUmwumba w'insina
Mvuye aha nshyutswe ngera iyo nshakaAmabere y'inkumi
Mvuye ikuzimu bampa akabandoIgikoro
Mvuye guhamba nyogokuru aza ankurikiyeIvu
Nabyaye abakobwa benshi uwapfuye ijisho muri bo abatanga gusabwaInopfu
Nagutera akabaribari kamanutse mu ijuru kaje gushashura abagaboIfaranga
Nagutera icyatumye umugabo ataryamaIfaranga
Nagutera icyo utazi utabonyeUbukumi (ubuto, ubukwe) bwa so na nyoko
Nagutera ikibyutsa umugabo mu gicukuIfaranga
Nahinze mu mpinga nsarura mu gapfunsiUmusatsi
Ndimugufi nahinaso Icyanzu
Ni nde watanze umuzungu kwicara mu ifoteyi?Ivunja
Njugunye akabuye ku karubanda baragatanguranwaIfaranga
Nkandagiye itafari rimena itegura risakaza inkuru i BurayiRadiyo
Nkubise ikimuga mbura urujyoUmusuzi
Nkubise umupira ugera i NgoziIbaruwa
Nkubise urushyi rurumiraIbara ry'inka
Nkuruye umugozi ishyamba rirahubanganaUmusore wishwe n'inzara
Nturutse hanze mbona umuntu ninjiye ndamubureAgasongero k'inzu
Nyirabugenge n'ubugenge bwayo   - Inka kuba umukara igakamwa ayera,
- Inzoka mu kugenda nta maguru,
- Inkoko mu gucutsa nta mabere
Nyirakaruhura intumwa y'urupfuIbitotsi
Nyiramakangaza ngo mutaheImbeho ku rugi
Nyiramutarataje abagaboIfaranga
Nyirabyuma ndashya umugongo Urusenge
NyirandarindariInda mu ruhara
Sakuza n'uwo muri kumweUrurimi rwawe
So na Nyoko bapfaga iki?Akayuzi mu rubibi, udukoni tw'abana
Sogokuru aryoha abozeUmuneke
Tuvuye mo umwe ntitwaryaAmashyiga (y'inyuma)
Nyiramahenagurwa-Urutare rwo ku nzira. Mugongo mugari umpekera abana.-Urutara (uburiri)
Wambukije umwami utagira amaguru-Urusyo.
Nagutera Rutare rwa Sebayanda rwasa ingimagihumbi-Urusyo.
Mweru n'iyayo-Urusyo n'ingasire.
Kwa Bukoco barakocagurana-Urusyo n'ingasire.
Igira inyuma y'inzu uce inkoni y'umuze n'umunzenzi-Urusogo n'urusogi.
Ubugeni bw'ino burampuha-Wabaza ubuhiri mu muhini !
Ibuka hakurya-Utuzu tw'abashumba.
Turatemba shyashyari-Utuzi ku rutare.
Katemba igogo-Uturaso ku murundi.
Turadundaraye-Utubyi tw'umushumba.
Gacika gasubiraho-Urwara.
Ndica simporwe-Uruzi.
Nahinze umurima utagira ikiyorero-Uruzi.
Nagutera uruyongoyongo rwa Nyirabaha rwimiye i Nduga rukabyarira i Nduga-Uruzi - Ishami ry'uruzi.
Ngira umwana akabyara umugenda-Uruyuzi.
Nuriye umugongo nnya ibuye-Uruyuzi.
Nsimbutse umugande nnya ibuye-Uruyuzi.
Ngira inka nkayirya igenda-Uruyuzi.
Kajugujugu ka Kamatankoni mu kugukubita yarakuneshaga-Uruyuki.
Karusha umuntu kurunga-Uruyuki.
Buhiri bwa Kamango yakubitaga so amuruta ?-Uruyuki.
Aka kagabo ni gato ariko kakwirukana so-Uruyuki - Ivubi.
Nkurira umuhoro mu rutoki-Uruyongoyongo.
Rukondakonda umuhoro wo mu Kinyaga-Uruyongoyongo.
Ngiye inyuma y'inzu ntoragura umuhoro-Uruyongoyongo.
Mfite imfizi yihariye ishyanga yonyine
Mfite imfizi yihariye ishyanga yonyine-Agahinda ku mutima.
Imana y'i Burundi irashoka ntikuka-Agahinda ku mutima.
Ndara mpiga bugacya-Agahinda ku mutima.
Nagutera inka irisha mu ishyamba ryayo rya yonyine-Agahinda ku mutima.
Nagutera Imana y'ishyanga ibagira mu ishyamba-Agahinda ku mutima.
Kayogoyogo mushiki wa Ntare-Agaheha mu gacuma.
Nyoko na mama bapfuye iki ?-Agahaza ko mu rubibi.
Akatagira inka ntikagire umugeni kagura iki ?-Agahanga k'ihene.
Kati mbagira butimbo-Agahanga k'ifumberi.
Kenyera tubyine urumasha.-Agafuni mu mushike.
Gakubise ngaru gaca mu masaka gasama Kigeri.-Agafuni kabagara amasaka.
Karahunda ingabo ya Rujende.-Agafundi.
Kwumva menshi kagahishira.-Agafundi ko ku nzira.
Kati pararararara kati pa !-Agafaranga ku meza.
Nyiranshoreke.-Agacurama.
Nyirabigiribigingiri.-Agacurama.
Kashira amanga karakanyagwa.-Agacumu kica inkurikirane.
Kacira bucece.-Agacebe k'ihene
Kati kaci. kati hwi !-Agaca mu nkoko.
Rukabyamurimbo rwa Muririma ntagikoza ibirenge hasi.-Abashi b'inkingi.
Mpagaze ku gasozi nti behu !-Abarinzi b'inyoni.
Hakurya ngo dondi no hakuno ngo dondi.-Abakomyi b'insyo.
Imisozi irashika ibikanu.-Abahinzi.
Hepfo aha hanyuze impehe.-Abagore batagira abagabo.
Imisozi irahiye hasigaye rukumbi rwa Shaza.Umugina - Inzira.
Ngira umwana akarara agenda.-Umugezi.
Kanyonyomba.-Umugezi utemba.
Rupfupfu yarapfuye asiga undi Rupfupfu.-Umugezi utemba ugasiga amabuye.
Abana banjye barara bagenda, bakirirwa bagenda.-Umugezi
Iwacu duteze ingori twese.-Umugengararo w'amasaka.
Shirika amazinda ngutume ikuzimu.-Umuganda w'inzu.
Ndumiwe ndakavuna umuheto.-Umugaho unnya mu ruhira akabura icyo yihehesha.
Mpagaze mu mpinga ubutogore buramvuna.Umugabo wambaye umwenda mushya.
Shyuuuuuuu !!!!!!!-Umugabo uneye mu ruhira akabura icyo yihehesha
Kwishongora cyane si ko kujya ibwami.-Umudwedwe.
Nyamunini umugwampinga.-Umuduha.
Nyiramukuru umuturirwa.-Umucundura.
Vuga jye nahoze.-Umuce wo mu irebe.
Kibamba imennye urugo.-Umucaca.
Igiti kinini ruhumbanyoni.-Inkono ivugirwamo umutsima. Mpagaze mu gahinga mbona Rusengo mu maraka.-Inkono itogota.
Nyoko na mama bapfuye iki ?-Inkongoro z'abana.
Mfite abakobwa kuva ku ngoma ya Gahindiro n'ubu ntibararamukanya.-Inkombe z'uruzi.
So na data ko bava inda imwe batanijwe n'iki ?-Inkombe z'uruzi.
Ngira abana bagaturana ntibaramukanye.-Inkombe z'uruzi.
Nagutera igicutsa kitagira amabere.-Inkoko.
Nyirancurucumba aracura inkweto.Inkoko mu rutoki.
Kati papari kati pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi.-Inkoko mu kigega kirimo ubusa.
I Mabara zirarabagirana.-Impururu z'umutindi.
Zimanutse i Mageri zabagira.-Impururu z'ababi.
Byagwa impubi-Impiru n'inuma.
Hepfo rurakururana.-Impatwe z'umusaza.
Mu mucyamo biradogera.-Impatwe z'umusaza.
Nyirancubakirimo.-Imondo mu gihu.
Nyirabuki irabyina impa.-Imondo mu gihu.
Nyiramwiza mu mpinga.-Imondo - Impongo.
Ruvudukana imbaraga ruvumera rutagira amabere.-Imodoka.
Rukara rw'amacece aturutse hirya nyoko arayacekwa.-Imodoka.
Nyirampirima umwami w'i Ndorwa.-Imodoka.
Rambagira Bugondo.-Imodoka mu muhanda.
Ihirike naraguharuriye.-Imodoka mu muhanda.
Nyamwitera agashyarara mu ishyamba.-Imodoka mu gihu.
Shaka agafuni nshake akandi tujye kurima imizi ya Ruhozozo ikuzimu.-Imizi y'urutare.
Tora agahini ntore akandi tujye gushaka icyo tutazabona.-Imizi y'urutare.
Kiza abayumbu mu rugo.-Imiyenzi.
Sogokuru Sebarame yapfuye apfuna ivu.-Imivuba.
Nirirwa ntambuka bukira nkibatambuka.-Imitumba.
Rukandagiramabere rwa Magurumunani Rukara iryamiye umukumba.-Imisoto y'ikigega.
Rwamacugi iracugita nyoko.-Inda mu nkanda.
Karisha gapfukamye.-Inda mu mutwe.
Rukara iracumita Rutare yanga.-Inda mu musatsi.
Inyabutatu ya butanu ku ngoyi imwe.-Imyungu ku ruyuzi.
Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama.-Imyugariro.
Ruvumba rwa Rugeyo nta musore uyisakarira.-Imyotsi.
Inzira ijya i Burundi igenda amagorigondi.-Imyobo y'ifuku.
Uransaba ndaguha ?-Imyenge y'inzu.
Izo ntoki zinsaba ugirango ndaziha ?Imyenge y'inzu.
Ko undora ndaguha ?-Imyenge y'inzu
Negetse umuzinga ku ngoma ya Gahindiro n'ubu nturinjirwa.-Imyenge y'amazuru.
Fata sogokuru atagwa mu ruzi-Umucaca.
Tabara umwana w'umwami agiye kugwa mu iriba-Umucaca.
Abagwabiro bashinze inteko-Umucaca.
Ko urusurumbira urarwambuka ?-Umucaca mu ruzi.
Shirika amazinda ngutume ikuzimu-Umucaca mu iriba.
Karekare Mukakarema-Umuheha mu buki.
Mu gikombe ngo gi !-Umuhazi ugwanye umuguta.
Nagutera Muremure waje none-Umuhanda.
Nambutse uruzi ndangaje innyo-Umuguta.
Ca bugufi turase Bigungira-Umugunguzi.
Urambaza wampaye iki ?-Umugozi w'ibijumba.
Fata ubwato mfate ubundi tujye kwambutsa ibitayega-Umugore utwite.
Tora akato ntore akandi tujye kwambutsa akanyarumina-Umugore utwite.
Bantetere anyuze aha-Umugore utwite.
Kibwete ahise hariya-Umugore utwite.
Fata agakoni mfate akandi tujye guherekeza Nyamuhirimanga-Umugore utwite.
Mpagaze ku manga Imana izaba impa-Umugore utwite.
Nagutera inkangara ya Makaci batera icumu igakinga ikibaba-Umugore unnya ku gihuru.
Nagutera indishyi y'urupfu-Umugore uhetse.
Ibuguti ibuguti-Umugore ubuguta mu nkanda.
Nyirabigirigita mu murombero-Umugore ujya kuzimura.
Hapfuye Senkopfu hasigara Semfunda-Umugondoro w'igishyimbo.
Navutse mpinnye urutoki-Umugondoro w'ibishyimbo.
Mvuye ikuzimu mpinnye agatoki-Umugondoro w'ibishyimbo.
Ujya mu bajiji, wari umujiji?-Umugina mu rufunzo.
Ayiii !!!!-Umukobwa ureba iwabo hashya.
Ayiii !!!-Umukobwa ureba agacumu kishe musaza we.
Segikwekwe umukwe wa Mukono-Umuko mu mukokwe.
Gaju iriruka nkirenga-Umukenke. Ayiii !!!!-Umukecuru wabuze injigo ye.
Vunjavunja Nkungu iryame-Umukecuru unnya ku gihuru.
Mu gikombe ngo hobeka-Umujugujugu mu ihene.
Bijugujugu bya ati po !!!!-Umujugujugu mu ihene.
Ngiye nca amayogi ngera iyo nshaka-Umuhunda.
Karashonda inzira-Umuhunda.
Mvuye aha nshumbagira ngera iyo nshaka-Umuhunda n'icumu.
Karenze impinga kannya ibuye-Umuhumetso.
Akigize umugozi kakigira umuganda kagashyira umwami ku murwa-Umuhotora - Umuhoro.
Nagutera ikikakika-Umuhoro.
Karazigurira-Umuhiro ku ntango.
Gihe umunzeri-Umuhinzi umwe mu murima.
Inkuba ikubita ikwerekeje umugongo. Umuheto.
Imparakajosi ya Nyamujyana impara ironsa batanu-Umuheto n'imyambi.
Umwana wanjye yavutse afite inda-Umuheha.
Inkongoro iratemba ikijyaruguru-Umuheha.
Kiti tiku kiti dumburi kiti databuja nkumbuye i Rwanda-Umusemburo mu kibindi.
Urarenga mpinguka-Umusaza n'umwana.
Karatemba shyashyari-Umusaza ku cyahi.
Hepfo aha rurakubana-Umusaza cyangwa umukecuru n'agashyitsi.
Nabyaye umwana, ariko mu bandi bana niwe mpora njya guta-Umusatsi.
Gacika kabaho-Umusatsi.
Nagutera amakara y'umuntu-Umusatsi.
Dore iryo shyamba ritabona-Umusatsi w'intabwa.
Njugunya njugunya nupfa tuzajyana-Umusatsi - Inzara.
Mpinze ku gahinga nsarura mu gapfunsi-Umusatsi
Agakecuru Nyarudindiri kamanutse i Gacu na Mpanga kikoreye imigoma itanu-Umusambi.
Rusimbukamumasaka umwami w'abaderevu-Umusambi.
Nagutera Rutambukakibaya rwa Semugeshi-Umusambi.
Kuba mu gisiza ntuhinge uburo ni iki ?-Umusambi.
Rukinamugasiza rwa Senyakazana twigabe-Umusambi.
Guhora mu murima si ko guhunika ibigega-Umusambi.
Rutikanga yamaze ubwatsi-Umusambi.
Rukabyamurimbo rwa Muririma ntagikoza ibirenge hasi-Umusambi.
Tujye kwimira Rutimirwa-Umusambi.
Tora agakoni ntore akandi tujye gukubita Ruyiyenza yamaze ubwatsi-Umusambi.
Nuriye umubanga inyo ituma-Umutare w'inyama.
Tarataza tujye i Mataza-Umutanga ku rutare.
Gishyuha kitotsa-Umusuzi.
Nyiramparagatabivemo umukwe wa Minani-Umusure mu ngugu.
Nyirabwineneka-Umusundi ku ntebe
Ndashe akambi mu Rwanda abagabo bose barakangarana-Umusoro.
Hirya y'ishyamba hari agashahurabagabo- Umusoro.
Agatiritiri kaje kaduruza, kaje kuzatina umugabo-Umusoro.
Kavuye aha kabatinatina kagera mu gahinga kakibatinaguza-Umusoro.
Nshagawe ntawi umwami-Umusore warongoye.
Akavumu k'iwacu ni Mbimburamahina-Umusore ubungira inkumi.
Ibuguti ibuguti-Umusore ubugutana ingabo.
Shirika amazinda ngutume ikuzimu-Umusomyo mu mazi.
Rukara rw'amacece aturutse hirya wayacekwa-Umusirikare.
Fata inkoni ngufi turagiye ku manga-Umusigati.
Nyamunsi aragendera hejuru y'urupfu-Umushoferi w'indege.
Tora inkoni ntore indi tujye guhonda intanoga-Umusenyi.
Fata agahini mfate akandi tujye gusekura umutanoga. Umusenyi.
Mfukumfuku yatura so ku mucaca-Umusemburo.
Nagutera Mukara ikamwa ayera murumuna wa Muhoro. Umuyenzi.
Inka zanjye zaragiye zigarukira mu mpinga y'abankunda-Umuyaga.
Nagutera ikigira izina ntikigire ibara-Umuyaga.
Kubira so hepfo mukubire haruguru tumwite Rwabuzutu-Umuyaga.
Mutamu iriruka ntirenga-Umuyaga.
Nagutera ikigira izina ntikigire ibara-Umuyaga - Umusuzi - Amazi
Ngira inka igakamwa igaramye bwira ikubama-Umuvure.
Ngira inka nkayivanaho uruhu igasigara ihagaze-Umuvumu.
Kavumbutse kavuga amangenge-Umuvumbuko w'intare.
Ntereye akabuye mu gihuru kagaruka kavuga amanzenzi-Umuvumbuko w'intare.
Kirisha amazuruUmuvuba.
Nyoko ko ari munini yakwambara inkanda ya Rugondo ?-Umutwe w'imbaragasa.
Ndamutemye ndamutaruka.-Umutumba w'insina.
Nagutera ibumbabumba-Umutsima.
Bwira rugango, uti Rugahura aragusize-Umutsima n'inyama.
Mugina ni uwa Muko-Umutsi wo ku kibuno.
Nagutera Nyamuniga wa Nyamuko-Umutsi w'innyo.
Nyamunimba wa Muko-Umutsi ku nda.
Nkubise igiti umwami anyumva neza-Umutozo.
Sogokuru w'ibihigi byinshi-Umutobotobo.
Ujya mu bajiji wari umujiji ?-Umwishywa mu isusa.
Jya ruguru tujye mataza.-Umwishywa ku rutare.
Nyamukubura umutindi-Umwisheke.
Behu behu !!!-Umwironge.
Nagutera Rwakimanuka rutaribwa n'inyoni-Umwijima.
Tora inkoni ntore indi tujye gutsimbura Rukara ku gicaniro-Umwijima.
Nyamwiza mu ibanga-Umwangange.
Nyirakamuga mu mpinga ya Kamonyi-Umwangange.
Gatukura katokeje-Umwana w'ifundi.
Karazigurira-Umwana uzigurira ku mugina.
Ngeze munsi y'urugo nkuka itako-Umwana usanze se na nyina batariyo.
Nagutera akambuka uruzi katarubonye kandi katarukandagiyemo-Umwana uri mu nda ya nyina.
Ndateka imirire niyo yanyobeye-Umwana ugaburirwa na nyina w'undi.
Ngira umwana nkamutega amasunzu nkamutuma mu ishyamba-Umwambi.
Ngira umwana nkamutega ibanganga nkamutega isunzu rimwe nkamutera mu ibanga ry'umusozi-Umwambi.
Impfumbatizabutoki ya Sebutama ironsa batatu-Umwambi mu ruge.
Nagutera igisogo nyamutentema-Umuziha w'inzovu.
Fata umuhoro mfate undi tujye gutema ikidatemeka-Umuzi w'urutare.
Mukara ikamwa ayera ni inka ya Dogo-Umuyenzi.
Mugarikayera ni Sebatongo-Umuyenzi.
Zigeze mu marembo y'abampata zirarima-Uruheri mu gihata.
Ntereye Ndiza ngeze mu mpinga nibuka umugenzi nsize inyuma-Uruheri mu gihata.
Hagati ya Gacu na Mpanga hazi bake-Uruheri mu gihata.
Nyabukongoro yamaze inka i Murera-Uruhabuzo.
Rukondakonda yamaze inka i Murera-Uruhabuzo.
Umututsi muremure yamaze imigondoro mu murima-Uruhabuzo mu ntoke.
Abakobwa beza baranaga amajosi-Urugoyi rw'igishyimbo.
Inyuma y'inzu zirabyina inkora-Urugoyi rw'ibishyimbo.
Hepfo zirabyina urungora-Urugoyi rw'ibishyimbo.
Ngeze mu irembo ndasitara-Urugo udasangamo nyoko.
Nyiramwiza mu mpinga-Urugo rw'umwami.
Igiharamagara kitubereye mu ruharo-Urugi.
Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze agasaza n'agakecuru batanye ku munigo-Urugi ku muryango.
Musatsi murende umukobwa utagira inenge-Urufunzo.
Nyamutukura umutindi-Urubwija.
Igira hakurya nanjye nigire hakuno duterane injuguto z'imiseke-Urubura.
Hakurya no hakuno ngo barubaru-Urubura mu masaka.
Ku ngoma ya Bidiri ngo di !-Urubura mu makoma.
Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze aho urupfu ruteze urugori. Urubumbiro.
Mvuye aha nshyutswe ngera iyo nshaka-Uruboho.
Kuki ujundika inyama ntuzimire ?-Ururimi mu kanwa.
Hirya umuhanda no hino umuhanda-Ururimi hagati y'amenyo.
Yatangiye kubaho ari umwe kugeza na n'ubu akiriho ari umwe. Urupfu.
Nagutera Cyurweru cyambaye umwenda kwa Rwamenyo rwa Makombe. Urume ku musororo.
Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze aho urupfu rutunga inigi. Urume ku musororo.
Ndi Rutebuka ku iteme ndi Rutebuka ku iteke nti mbe mwiriwe Rezida-Urukwavu.
Kamennye urutare gataha i Mpushi-Urukwavu.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Kati diri diri, dore umuhamirizo nakuye kwa Mukore-Urukwavu. Nagutera Nyabishishi i Nyabitare-Urukumbi mu menyo.
Nagutera Rukara aho igaramye mu bitare bya Mashyiga-Urukumbi mu menyo.
Nyabwumira mu ijana-Urukorogoto.
Nshibwa nshibuka-Urukangaga.
Bombori bombori-Urujyo ku nkono.
Mama arusha nyoko kwambarira abakwe-Uruhu rw'intama.
Bwiza bupfuye ubusa-Uruhu rw'imbwa.
Nagutera igongo ikeba amazi-Uruho.
Mama arusha nyoko ibikinga-Uruhiza.
Inshyimbo y'iminsi yegekwa mu mfuruka-Uruhindu rw'indushyi.
Mu gikombe ngo hobe hobe !-Uruheri mu gihata.
I
nyuma ya Gacu barahima intebu-Uruheri mu gihata.
Ingurukira y'umuvumu yameze mu kivure-Urusogo mu mukokwe.
Kamanutse kavuga amangara-Urusisiro.
Rwegamanangabo rwa Ngabo rwegamanye ingabo mu nkike ya ruguru-Urushishi rufite ishaka.
Rukara irajegeza umudende-Urushishi ku igufa.
Wanzitse mu ruzi ndasya-Urusenge.
Mugongo mugari umpekera abana-Urusenge.
Ingabo yanjye yuma ihagaze-Urusenge. Nyirabyuma ndashya umugongo-Urusenge.
Fata Kagina tuyirase-Ururo.
Bisa bitagira isano-Ururo n'urumamfu.
Nagutera igisumba ngari-Ururo mu mateke.
Inyama y'urusaku mu rugo rw'imiseke imbere i Nyamagana-Ururimi.
Kagaga iri hagati y'urugano-Ururimi.
Ngira inka nkayisasira amahwa nkayorosa andi-Ururimi.
Inka yanjye irishiriza mu mishito igataha mu mishito-Ururimi.
Sakuza n'uwo muri kumwe-Ururimi rwawe.
Umwana w'umwami hagati y'ababisha-Ururimi mu menyo.
Nagutera Rugaju mu rugo rw'imigano-Ururimi mu menyo.
Mu rugo rw'imiseke hagati nyamagana-Ururimi mu menyo.
Ndagiye gitare mu makoro ntiyakomereka-Ururimi mu menyo.
Jya mu mubande ubandwe Kagoro-Uruyongoyongo.
Nagutera urujeje uruhumbirajana-Uruyange.
Mpagaze ku gasozi nzana ifuro ry'amata-Uruyange rw'amashaza.
Mpagaze ku gasozi mbona abagore bambaye impeta bose-Uruyange rw'amashaza.
Nduzi abamikazi bateze inigi-Uruyange rw'amashaza.
Nagutera umututsi rudigadiga-Urutumbwe.
Urudigidigi uruvuza mudiho-Urutumbwe.
Serudigadiga wa Rututsi rutura ku nzira. Urutumbwe.
Rushinyika rushaje Rugina rw'uwapfuye ejo-Urutozi.
Bisa bitagira isano-Urutoki n'amatembetembe.
Nyamunombanomba wa Munombano uwakwenda rwakwendana-Urutoki mu nkono y'itabi.
Nyiramangiringiri nyiri amaso munani-Urutete.
Imisozi irashya Rukaba yo ntishya-Urutare.
Mfite abana nkabasiga nkabanogereza nkabasubiza mu nda-Imyambi mu mutana.
Ngeze mu mpinga mpinguza abahinzi-Imvura.
Nagutera Rudakambirwa rwa mugabo udafungura akebo kamwe-Imvura.
Abatutsi barebare baturutse i Ruganda-Imvura.
Bibiri ngo piii !!!!!-Imvura ku iteke.
Rugugura yaguye inyuma ya Ngiga-Imvura igwa ku gitikatika.
Ruvuzo ikwirukana mu nka-Imvi zikuye umusatsi w'ubuto.
Ibuguti ibuguti-Impyisi ibugutira umupfu.
Ubugeni bw'ino burampuha-Wabaza ubuhiri mu muhini !
Ibuka hakurya-Utuzu tw'abashumba.
Turatemba shyashyari-Utuzi ku rutare.
Katemba igogo-Uturaso ku murundi.
Turadundaraye-Utubyi tw'umushumba.
Gacika gasubiraho-Urwara.
Ndica simporwe-Uruzi.
Nahinze umurima utagira ikiyorero-Uruzi.
Nagutera uruyongoyongo rwa Nyirabaha rwimiye i Nduga rukabyarira i Nduga-Uruzi - Ishami ry'uruzi.
Ngira umwana akabyara umugenda-Uruyuzi.
Nuriye umugongo nnya ibuye-Uruyuzi.
Nsimbutse umugande nnya ibuye-Uruyuzi.
Ngira inka nkayirya igenda-Uruyuzi.
Kajugujugu ka Kamatankoni mu kugukubita yarakuneshaga-Uruyuki.
Karusha umuntu kurunga-Uruyuki.
Buhiri bwa Kamango yakubitaga so amuruta ?-Uruyuki.
Aka kagabo ni gato ariko kakwirukana so-Uruyuki - Ivubi.
Nkurira umuhoro mu rutoki-Uruyongoyongo.
Rukondakonda umuhoro wo mu Kinyaga-Uruyongoyongo.
Ngiye inyuma y'inzu ntoragura umuhoro-Uruyongoyongo.
Nahuranye inkoni nyinshi ncyurana imwe gusa-Imisigati.
Urace inkoni ngufi turagiye mu ishyamba-Imisigati.
Abakobwa banjye babyina bose-Imirya y'inanga.
Inyabune ya butanu yagiye kwenda inani kwa mirongo inani-Imirya y'inanga.
Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse-Imirizo y'inka.
Nagutera ba Manzi bitwaza amacumu bayacuritse-Imirizo y'inka.
Iwacu twikwije impindu twese-Imirizo y'imbeba. Abana banjye bikwije impindu bose-Imirizo y'imbeba.
Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu-Imigozi y'ibijumba.
Igira inyuma y'inzu ukube ino-Imigondoro y'ibishyimbo.
Abazungu b'i Bujumbura baca urubanza bunamye-Imigondoro y'ibishyimbo.
Kati papari kati pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi-Imigeri y'isha ku rutare.
Bihembyiheru imfizi ya Bigutu-Imiduha.
Zikutse zera inzara-Imfunzo.
Nteye intobo hakurya y'uruzi ntera indi hakuno zihuye ziraganira-Imfubyi.
Njya ati pii !-Imfubyi.
Byagira biti po !-Imfizi y'intama.
Nyiramaha hinda-Imende ku ruzi.
Birigita birigita-Imende ku mugezi.
Ngiye mu mpinga mbona abagenzi beza-Imegeri.
Mpuye na Mugara-Ikinyabwoya.
Umugabo urimbana impuzu ku mpinga ya Gihubuke.-Ikinyabwoya.
Nagutera uruzunguzungu uruzungurizamurizo rwagiye guhahira abana rukararirana-Ikinyabwoya.
Nyiramparagatabivemo umukwe wa Minani-Ikinya mu kwaha.
Isuka irokoye ni yo ihinga neza-Ikinwa cya Nyirabarazana.
Ngira umutabo ugahingwa n'isuka y'indoko-nyirabarazana.
Ifuni iracoca urukoro-Ikinwa cya Nyirabarazana.
Nateye agati kanjye ari igozi kamanuka ari igogo kirahira inyabihogo kandi katagira n'inkomarutaro-Ikijumba.
Indigitagitaka intahira y'urugo-Ikijumba.
Inkuba ikubita ku butaka ya Rukikabayimira-Ikijumba.
Inka yanjye ndayibaga igakwiza abagore banjye bose inkanda-Ikigorigori.
Ngiye nambaye ubusa ndi akana ngaruka narabyaye kandi nambaye-Ikigori.
Ngira inka nkayikamira mu rubavu-Ikigori.
Kibuguje ngaru kigaruye ingabo kigeze mu mpinga gishinga fene. Ikigori.
Igishorankwanzi cyamanutse gihora gikwiza ab'iwanyu bose imigoma. Ikigori.
Nagutera igitutsi kimanutse kwa Rwatangabo cyiteye imigoma itatu. Ikigori.
Cyimitse ingere gihetse Rwigema kigiye gusumba Tarasi umwami w'i Gisaka-Ikigori.
Nyirabambari bambaye impu munani-Ikigori.
Kigaruje ingogo kigaruje ingabo kirasharaje ku nyanja y'i Karagwe-Ikigori ku nzira.
Gikubise ingaru kibuguza ingabo-Ikigore kivuye mu mazu menshi.
Mama arusha nyoko kunogera inkanda-Umusambi - ikinyabwoya.
Ishenyi isenya urw'undi ihora mu rwugururiro-Umusambane.
Wavuka wari waterera cya mahangire ?-Umurunga.
Waterera Sebeya ntiwayiheza-Umurizo w'ihene. Nagutera ikiryabyose cyanywa amazi kigapfa-Umuriro.
Rutuku rwa Ndubaruba yari umugabo nuko yazize imbwa-Umuriro.
Ruhuga iratema imanga-Umuriro.
Ikiyongoyongo cya Nyirabayogoma kiruka ikijyepfo n'ikijyaruguru-Umuriro mu muyaga.
Aho wabereye iri waribonye he ?-Umurara w'uburo.
Mpagaze hano nkubita inkoni yanjye i Buzi-Umurabyo.
Mbonye umusore w'i Gisaka asomera igisate cy'umutsima-Umurabyo.
Nyiransibura i Burundi-Umurabyo.
Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze umupfu atsibagura inzira.-Umunyorogoto.
Mfite ihene aho iziritse ntawe uhita atayiseguye-Umunyinya.
Kabutimbatimba kabunumanuma ku ngama ya Gahindiro-Umununi ku itabi.
Kazikure irya, kazikure ino kati ni izanjye na Runana-Umununi ku gicumucumu.
Kadiridiri ka Ndirimba hejuru ya Sandarubeti-Umuntu uri ku ipikipiki.
Sarupfu yikoreye Sarupfu yindi-Umuntu uri ku ipikipiki.
Nkubitiye uruti mu nkike ya ruguru ruhinguka i Nyarugenge-Umuntu ubara inkuru cyane.
Sogokuru aryoha aboze-Umuneke.
Icyo nashinga ntiwagishingura-Umubyindi.
Igira inyuma y'urugo nkuvumburire impongo itagira umurizo-Umubuyenge w'intosho.
Rukara rwa Nzambe yaturuka mu marembo wayacekwa-Umubirigi.
Naguze ikote nkivuka na n'ubu ntirirasaza-Umubiri w'umuntu.
Icwende ryanjye ribaye kure mba ngukoreyemo-Ukwezi.
Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora-Ukwezi n'inyenyeri.
Ngira umurima w'ikibugabuga w'ikiyorero kimwe-Ukwezi ku ijuru.
Banga ingata mbange indi tujye kwikorera ka kaguru ka Dondi i Budaha-Ukuguru kw'imbaragasa.
Muzane akwuho mbahe agakoma-Ugutwi kw'imbeba.
Dupfunye tudupfunyike bene urugo bataraza-Udukongorwa tw'imisigati.
Nta kamwe nta akandi ngere iyo !!-Udukongorerwa.
Fata akebo mfate akandi tujye gusoroma intagwira-Ubwoya bw'inka.
Ingobyi ngari ni yo impekera abana-Ubwato.
Nyabwiza mu mpinga-Ubwato.
Umwana w'umwami hejuru y'urupfu-Ubwato mu ruzi.
Rukara ipfukamanye n'urupfu-Ubwato mu ruzi.
Nagutera Rukara hejuru y'urupfu-Ubwato mu mazi.
Sine irarisha hejuru y'urupfu-Ubwato mu kiyaga.
Nubatse urugo hejuru y'urupfu-Ubwato mu kiyaga (mu ruzi)
Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi-Ubwanwa.
Imbere ndi imanzi inyuma ndi imanzi-Icyansi.
Muze tumupfunye bene umupfu baraje-Icyagumbwa.
Kashira amanga karakanyagwa-Icumu ryogosha umwami.
Ko uri muremure wakama ibere rya Rwego ?-Icebe ry'imbaragasa.
Imikara y'i Gasangi irabira rikarenga-Ibyiyone.
Rukara rwa Nyabicuma yaturuka hariya wayacekwa-Ibyiyone.
Data aranyishe data wacu arankiza-Ibuye ryica isuka irindi rikayigorora.
Makasi ihuye n'indi-Ibuye n'umutarimba.
Buguza ubugumya mbuguze ubuguzi tujye kubuguza ibuguma y'ihene i Bugoyi-Ibuguma y'imbeba.
Tabara ibibuno bya nyoko birenze urugo-Ibivumvuri.
Ubwo twicaye hano haraza umuntu aduhamagare-Ibitotsi.
Karuhura mukuru w'urupfu-Ibitotsi.
Akayuriyuri ka ntibazirikana inshuti y'urupfu-Ibitotsi.
Nyirakaruhura intumwa y'urupfu-Ibitotsi
Nyiracyiri ntacyahirira inyana-Ibisya by'umutwakazi.
Mpuye na Ruganzu yikoreye igitebo cy'inyama-Ibisunzu bya rusake.
Mfite abana ntiwamenya uwavutse mbere-Ibishyinga.
Ngiye mu rutoki abasirikare baramfata-Ibishokoro.
Nagukubita Dara-Ibiryo ku mbehe.
Nagutera ivanjiri-Ibiryo bihiriye isasita.
Nyiranduguru ingoma y'abashi-Ibirayi.
Bicinyigiri bya Bikangaga Bikondo byacuzwe n'abantu-Ibirago. Hagarara hakurya mpagarare hakuno duterane ibidashyika-Ibipfunsi.
Nyiraburemo bamurengeje urugo-Ibipfuko.
Ko uri mukuru wa kera wari wabona umwami w'amenyo abiri ?-Ibikingi by'irembo.
Nagutera Nyirahanga amenyo abiri.-Ibikingi by'amarembo.
Amenyo abiri-Ibikingi by'amarembo.
Ngira abana bagaturana ntibaramukanye-Ibikingi by'amarembo.
Kimenyi w'amenyo abiri-Ibikingi by'amarembo.
Mpagaze aha mbona amenyo ya Ruganzu-Ibikingi by'amarembo.
Rutinda mu idadi rutebuka mu iteme bwakeye Dede !-Ibijumba.
Imisozi iriyorosa ibigondo-Ibihu - Inzuki - Intoki.
So na data ko bameze impara inzoga y'ibwami izikorera nde ?-Ibihaza.
Hakurya biraheneranye-Ibihaza.
Abana ba mukeba bambaye imigoma bose-Ibigori.
Mfite igihugu cy'abagabo gusa-Ibigori bifite imisatsi.
Ngira imbehe nyinshi ariko mbura iyo ndiraho-Ibiganza.
Biromongana mu mpinga ya Janja-Ibicuma ku nkangara.
Jya munsi y'urugo bagupfunde ibirozi-Ibiboga byagaze.
Nkiza ibyo biganza bya so binsaba inyama-Ibibabi by'ibibonobono
Iteze neza ntiyica-Ibere ry'inkumi.
Iriboneye ntiryica-Ibere ry'inkumi.
Nagutera umututu utigita-Ibere ry'inkumi.
Nshiye mu ishyamba rimpa umwezi-Ibarizo ry'ingoma
Nkubise urushyi rurumira-Ibara ry'inka
Tora ifumba ntore indi tujye kwibaza-Gutwika uruzi.
Ujya kukwica aragusekera-Gusitara ku ibuye.
Ndagukubita nkakwitaza nitwa umuhungu wa Mburamatare-Gusitara ku ibuye.
Rushiramazinda rwa Ntibazirikana rubanda mushishwa nabi-Gusaba uwo wimye.
Ndasera igahanga nkagosorera ikabondo-Guhekenya amasaka.
Nishe inkuba nyihambiriza indi-Guhambiriza igitoke ibirere.
Ngira inkongoro nkazogereza hejuru y'uruzi ntizigwemo-Amenyo.
I Gisaka ntibacinyira bangana amacinya-Amenyo.
Twagitse umuzinga ku ngoma ya Gahindiro na n'ubu nturinjira-Amazuru.
Nkubise inkoni hasi ndi mu gikari intanga ikambere-Amazimwe yo ku Rurembo.
Ntoye umuhoro ntema icyo ntari buce-Amazi.
Barateka ntibaminina-Amazi y'inyama.
Nagutera amazi ajya ruguru-Amazi mu muheha.
Sogokuru ajya mu birunga yanyuze he ?- Amazi mu gisura. Inyagarinyagari bana ba mama-Amazi ku rukangaga.
Icara nkubwire.-Amavunja.
Terura Mutamu uyitereke ku rutare uyikize ubutuna.-Amateke.
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga.-Amateke.
Bisa bitagira isano-Amata y'inka n'ay'intama.
Hagarara mu mpinga uhamagare wa mugabo w'ururangazi uti Minyaruko ya Nyamikenke aragusize-Amata n'umutsima.
Kati pyo, Rugambarara ati naje-Amata n'umutsima.
Nyirimbirima na Mwemanyi baciye aho bagomagira-Amata n'umutsima.
Rukuba ati pyo! Rugambarara ati ndinda tujyane- Amata n'umutsima
Nabusobeka ntiwabusobanura-Amata n'amatezano.
Nagutera amacumu yacuzwe n'intoki-Amasuka.
Ubutunguru bubiri bwambutse ingezi-Amaso.
Mfite ingungu ebyiri zinyambutsa uruzi iteka.-Amaso.
Ubutatu butagatifu bwakwiriye mu Rwanda hose-Amashyiga.
Igihugu cyose iya bitatu-Amashyiga.
Uko turi iwacu twese turi bagufi-Amashyiga.
U Rwanda rwose iya bitatu.-Amashyiga.
Nyirabujunjuri ubujunjuri-Amashaza ku rujyo.
Igira hino ngusekere-Amashaza akaranze.
Nagutera imiringa magana atanu bizira gutira-Amasaka.
Mpagaze ku gasozi nti bana banjye murizihiwe-Amasaka y'umuterero.
Bisa bitagira isano-Amasaka n'urukungu.
Sesera aha dushire-Amasaka ku rusyo.
Nyiraforongo-Amarira y'imbwa.
Nyirabyungwane-Amarira y'imbwa.
Nyamudugudu wa Bwungwane-Amarira y'imbwa.
Nyiramangange.- Amarira y'imbwa.
Zirashotse rutonde-Amaraso ku murundi.
Kanyonyomba-Amaraso ku murundi.
Byakora kurya, byakora kuno-Amara.
Hepfo isanane haruguru isanane-Amano y'inanga.
Nshoye mukara nkura mweru-Amamera n'ifu.
Haruguru ziraterana ay'imbogo-Amahururu y'ababi.
Intukutuku inyamubande.-Amahundo. Mpagaze ku mpinga nti bana banjye hubika-Amahindu mu mateke.
Mamahinda mamahi-Amahinda y'inkuba.
Mapfumfuramanyoni- Amahembe y'intama.
Nashinze urukiramende ku ngoma ya Gahindiro n'ubu sindarugendera ngo ndusimbuke-Amahembe y'inka.
Kurara ubusa ufite inkwi (imyase) ni iki ?-Amahembe y'inka.
Maguru aca inkanda nyirashyano.-Amaguru y'umusambi.
Amasaka y'iwacu atukura ateze-Amaguru y'inkware.
Ubumomo so ubuguru bw'isi.-Amaguru yanjye n'ayawe.
Ca bugufi tugeze mu manga-Amaguru y'abatwa.
Inyabubiri inyabutatu babara ntibayishobore-Amaguru ya muhuhirizi.
Tora uruho ntore urundi tujye kwiyumya-Amaganga y'isha.
Nagutera ibisakuzo bya Nyirasapfu-Amafuni mu rukoro.
Nabyaye abana ariko ntiwamenya imfura muri bo-Amafundi.
Byumiye mu gasozi-Amabyi y'umushumba.
Tangira Rutenderi itagwa mu ziko-Amabya y'umusaza.
Birata ntibitana-Amabondo y'ihene.
Hepfo macibiri haruguru macibiri-Amabondo y'ihene.
Hirya nakubira no hino nakubira.- Amabondo y'ihene.
Nagutera ububumbabumbe bubiri mu itaba ry'umusozi-Amabere.
Ibikaci bikaciraniye muri Nyagafunzo, ibisiga bizapfana umukomo-Amabere y'inkumi.
Bikumburanye bibana-Amabere - Ibikingi by'amarembo.
Kagema ijuru-Akumba k'urukoma.
Kati papari kati pa, mukuru wayo iti mpore-Akuho ku ntango.
Kati baaaa, kati bambari-Akuho ku kabindi.
Karashubera-Akotsi k'abatabazi.
Kahemema-Akotsi k'abatabazi.
Kashira amanga karakanyagwa-Akobo kavuna imbyeyi.
Karatemba shyoshyori-Akishywa mu rutoki.
Ndashe akambi ku Karubanda abami n'abamikazi baratanguranwa-Akazuba karashe.
Karazigurira-Akazizi k'amata.
Nyirabugazi arazigaramiye-Akazi mu nzira.
Ndenze akazigiro niteye agahaza-Akayuzi k'akungu.
Uragaramye i Buganza n'inkindi n'inkweto ntuzi ko bwakeye.-Akayuzi hejuru y'uruzi.
Kari n'inkindi karakina mu gikari-Akayuki.
Mfite akagore karusha nyoko kurunga-Akayuki.
Akavumu k'iwacu ni imbangiramihigo-Akayonga k'amanywa.
Aka kayira kasiba twahwera-Akayira kajya mu kigega.
Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya-Akatsi ko ku nzu.
Ngakariye-Akato mu kiyaga.
Shinga unegeze.-Akarizo k'ihene.
Ngeze mu gahinga mfunga feri-Akarizo k'ihene.
Karagonda isebeya-Akarizo k'ihene.
Kamuhanda ntiwayiterera-Akarizo k'ihene.
Gashinze i Gasebeya-Akarizo k'ihene.
Bakobwa nararushye-Akarago ko mu irebe.
Aka Matana aka Matananya karabwiriza inka mu gikombe-Akanyugunyugu.
Ak'imitana ak'imitari kararenze ku mpinga-Akanyugunyugu.
Nagutera agatsengenetse-Akanyoni karitse ku nzira.
Nzapfa nzakira simbizi-Akanyoni karitse ku nzira.
Inka yanjye irishiriza ku nkombe ntitembe-Akanyoni karitse ku nzira.
Kararima na Mwimanyi-Akanyoni gatwawe n'amazi.
Ngiye ndi imbere ngaruka ndi imbere-Akanyita k'uruhu.
Imbere ndi imanzi inyuma ndi imanzi-Akanyita k'uruhu.
Kakubagurira-Akanyita k'uruhu.
Nyirabukima arakima ubwa ruguru-Akanyarirajisho.
Karakurizaga karakurutaga wa duri we ?!-Akanyarirajisho.
Aka kagabo ni gato, ariko kariza so.-Akanyarirajisho.
Karimo muri ibyo.-Akanigi mu ijosi.
Gaturutse ikuzimu gashyushye-Akana k'insina.
Nagutera akakuriye mu murama-Akana kavutse kadashyitse.
Nyirandirima aratwite-Akamuga karimo ibishyimbo.
Karavuga ruhama-Akamangu mu muvumu.
Ako nateye i Mwonga ntikaravayo-Akajyo batereye munsi y'urugo.
Rutumba ruturitse rw'i Buganza irangana iki ? Akaguru k'urushishi.
Tora agakoni ntore akandi tujye guheka akaguru ka Dede-Akaguru k'urushishi.
Karatona ibwami-Akagorigori.
Karatona ibwami-Akagori.
Karashubera-Akageni kajya iwabo.
Kabatama i Bukoma-Akagata mu rwondo.
Karavugira i Bumpanika-Akagasire ku rushyo.
Karera de !!-Akaganza k'urujinja.
Kabudugu.-Akadiho k'imbwa.
Zirabunombanomba zirabukatakata inyambo za Mukeshimana-Akabwana mu gatabire.
Kati pooo ! kati paaa, mukuru wayo ati reka-Akabuye gahonze isuka akandi kakayigorora.
Ngiye ndi imbere ngaruka ndi imbere-Akabuno k'umwatiro.
Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze kwa Bucyucyu bacyugarite-Akabuno k'imfizi.
Gatinze kazaza-Akaboro k'uruhinja.
Akavumu k'iwacu ni Mbimburamahina-Akabehe baraguriraho.
Gihegege mushiki wa Ntare-Akabeba mu buki.
Kati papari kati pa !!-Akababi k'umuvumu. Kamanutse kibarangura-Akababi k'umuvumu.
Umwana w'umwami amanutse akubita agatoki ku kandi-Akababi k'umuvumu.
Karaga ati pfiiii !!!!-Agatwa mu ibumba.
Nyirakarekare Mukakarema-Agaturusu.
Gatinze kazaryoha-Agatuba k'uruhinja.
Nshyigikiye muruzi ndaswa-Agatsinsino.
Katurutse i Bujinja-Agatsinsino k'uruhinja.
Kamanutse kibarangura kati nkazasubirayo ndakambura data-Agatonyanga.
Kati bambari kati ba !-Agatonyanga ku kigega.
Karashubera-Agati mu ruzi.
Karavuga indwi katagira n'umwe-Agasuzi.
Nagutera akatagira ingingo-Agasuna.
Nteye ijuru umusonga-Agasongero.
Nturutse hanze mbona umuntu ngeze mu nzu ndamubura-Agasongero.
Kuba ahirengeye si ko kwumva-Agasongero k'inzu.
Karakeba karamasha-Agashyo mu nyama.
Karacunda ngwegwe-Agaseke mu ruzi.
Karashubera-Agaseke kajya iwabo w'umuntu.
Kashira amanga karakanyagwa-Agasazi kagwa mu ruhanga rw'umwami.
Karekare Mukakarema-Agasave mu rutoki.
Karashubera-Agakwavu.
Mvugirije ingoma ikuzimu abari imusozi barayumva-Agakono k'impengeri.
Gakubite ugakubiranye-Agakono k'amapfa.
Gakore bakwice-Agakono k'amapfa
Agakono k'iwacu ni imbungiramihigo-Agakono k'amanywa.
Nyiramakoberanya-Agakoni ko mu cyi.
Nyoko na mama bapfuye iki ?-Agakoni kawe n'akanjye.
Kagaramiye inzira-Agakongorerwa.
Ngiye mu ibarabara nsanga akagaramiye inzira-Agakongorerwa.
Fata ingata ngukorere sangara.-Agakenya k'imbaragasa.
Nakunombanomba nagukatakata ingabo yanjye rukatiriza-Agakatsi ku butanda.
Kakwica kakwigarika akambari ka Matene.-Agahwa mu rwondo.
Aka kagabo ni gato, ariko kahina so.-Agahwa mu rwondo.
Gatereye Shyashyari kamanuka Shyashyari gatuma ku bakobwa bo kwa Sangara ngo sakwe-Agahuru ku nzira.
Katunga ijuru-Agahundo.
Kati poo, kati borogosho.-Agahunda mu itaka.
Kahwekera.- Agahoro mu ntoki.
Kakubagurira.-Agahinzi kamwe mu murima.
Karaje n'inkonya n'inkweto ntikazi ko ryavuye.- Agahinja.
Kabaga arabagira mu ishyamba-Agahinda mu nda.
Inkota y'ishyari irahigimira mu ishyamba yonyine. -Agahinda ku mutima.
Aho umugabo ahinze ntasarura-Imbaragasa. Nyirankurugutamuheto-Imbeba mu muguta.
Hagarara mu mpinga uhagaritswe n'umugabo utakuruta.-Imbaragasa.
Naba aha nakugeta-Imbaragasa.
Jya mu kirambi wikorere isanduku-Imbaragasa mu kirenge.
Ni iki cyatanze umuzungu kwicara mu ifoteyi ?-Imbaragasa
Nk'aka kanya-Imashini idoda.(icyarahani)
Bagatake bagasamaze bakabikire ubwiza bwako-Imanzi mu maribori.
Bihogo bya Birahinda ntitanga iratiza.-Imana.
Gituku mu gitebo-Ikizungu mu modoka.
Mpuye na gatitiba ihetse gatindi-Ikizungu ku ipikipiki.
Nagutera Rugina igana intaho-Ikizubazuba.
Rutamu ni Mutanga urutanga ihene gutaha.-Ikizubazuba.
Hakurya ku gihuku-Ikizu kitabamo abantu.
Kagera iruje-Ikiziha cy'inzovu.
Nyirakigeri aganje mu mpinga ya Ntunga-Ikiziba mu mpinga.
Nagutera ikimenyimenyi mu biga bose-Ikizamini.
Cyamusamasama cyamunumanuma inka z'umwami zirasana zirahira-Ikiyiko ku mbehe.
Nyirandirima umugore munini yicariye icukiro-Ikiyege.
Ibitugu bya so birarenga urugo-Ikivumvuri.
Nyamweru mu matovu-Imegeri.
Nyirampyorongo-Imbyiro mu ruzi
Kabandabanda mu murima wa Marara-Imbwa.
Nyirampyorongo-Imbwa mu mibyuko.
Nyirampyorongo-Imbwa mu masinde.
Nagutera Nyiraforongo-Imbwa mu masinde.
Nyamudugudu wa Bwungwane-Imbwa mu masinde.
Kwa Bukoco barakocagurana-Imbwa mu magufwa.
Mbyutse kare mbona umuzimu wambaye intorezo-Imbwa ifite igufa.
Sebinagana n'ibisabo bye bibiri- Imboro n'amabya.
Umuserebanya wambaye uruhago.-Imboro n'amabya.
Ngira umwugariro umwe ukugarira irembo-imboro mu gituba.
Kubita rukara irasenya inzu-Imboro mugituba
Ndateye sinahusha-Imboro mu gituba Kiva kivitse-imboro mu gitubagituba
Rutare irarigata itari iyayo-Imboro ku ntebe.
Mfite inka ni Rusimbukamigina-Imboni.
Nkubise agahini hasi nti bazimu nimuzuke-Imbogeri.
Nyiramakangaza ngo mutahe-Imbeho ku rugi
Nyiramparagatabivemo umukwe wa Minani-Imbeba mu mwite.
Mfite abana bakicara ku ntebe imwe-Igitsina cy'amateke.
Nagutera igitutsi kirekire cyamanutse i Muramba-Igitonyanga.
Nagutera nyamuremure waje kera-Igitonyanga.
Kabindibirima nzagusanga ivomo-Igitonyanga.
Umututsi muremure yagutanze ku iriba-Igitonyanga.
Nagutera Mvuyekure wa Semutiku-Igitonyanga cy'imvura.
Kera imbere kakirabura inyuma kagatona ibwami-Igitoki.
Cyamutimbatimba cya ngoma y'abatindi-Igitoki n'amakoma.
Hirika i Kanombe-Igitoki mu rwina.
Cyunamiye i Ngozi-Igitoki cyunamiye amabyi.
Mennye inkuba nyihambiriza indi-Igitoke n'amakoma yacyo.
Sogokuru apfanye impatwe-Igiti gishigukanye n'imizi yacyo.
Nyoko arusha mama amabuno manini-Igitembatembe.
Cya mbirimbiriri cya mwiza wa so-Igiteke mu nkono.
Kirangamiye ijuru-Igitega.
Imisozi yarahiye isiga inkuba n'imiheto-Igitare.
Gitsimba igiheneko-Igitama cyaguye mu mukokwe.
Rutinda ku iteme ntirutebuke-Igitabo cy'umusoro.
Abasore b'i Gisaka barasana bakiri bato-Igisura.
Icyo nashinga ntiwagishingura-Umubyindi.
Igira inyuma y'urugo nkuvumburire impongo itagira umurizo-Umubuyenge w'intosho.
Rukara rwa Nzambe yaturuka mu marembo wayacekwa-Umubirigi.
Naguze ikote nkivuka na n'ubu ntirirasaza-Umubiri w'umuntu.
Icwende ryanjye ribaye kure mba ngukoreyemo-Ukwezi.
Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora-Ukwezi n'inyenyeri. Ngira umurima w'ikibugabuga w'ikiyorero kimwe-Ukwezi ku ijuru.
Banga ingata mbange indi tujye kwikorera ka kaguru ka Dondi i Budaha-Ukuguru kw'imbaragasa.
Muzane akwuho mbahe agakoma-Ugutwi kw'imbeba.
Dupfunye tudupfunyike bene urugo bataraza-Udukongorwa tw'imisigati.
Nta kamwe nta akandi ngere iyo !!-Udukongorerwa.
Fata akebo mfate akandi tujye gusoroma intagwira-Ubwoya bw'inka.
Ingobyi ngari ni yo impekera abana-Ubwato.
Nyabwiza mu mpinga-Ubwato.
Umwana w'umwami hejuru y'urupfu-Ubwato mu ruzi.
Rukara ipfukamanye n'urupfu-Ubwato mu ruzi.
Nagutera Rukara hejuru y'urupfu-Ubwato mu mazi.
Sine irarisha hejuru y'urupfu-Ubwato mu kiyaga.
Nubatse urugo hejuru y'urupfu-Ubwato mu kiyaga (mu ruzi)
Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi- Ubwanwa.
Gikubise ngaru kigaruza Ngaruye kiraza gishyatama aho-Ikigore cy'ikivanzu.
Igihondohondo cy'amaguru umunani-Ikigega.
Rutambamiramabare imfizi y'amaguru menshi-Ikigega.
Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu bihaha-Ikigega kitagira amasaka.
Mpagaze mu irembo mbona Bukoramungabo mu nda-Ikigega kirimo ubusa.
Aho ndi aha ndareba mu mahaha ya Nkoronko-Ikigega kirimo ubusa.
Ngira imbuga nayiharuye ku ngoma ya Gahindiro n'ubu ntiramera akatsi-Ikiganza.
Nagutera Rukinga rugana ikimpakamba cy'amaso munani-Ikigagara.
Rwerinyange rwa Nyenyeri inyana yo kuri Mwogo-Ikidasesa.
Inzovu rubunga itaha mu mwobo-Ikidasesa.
Kiravunja umukenke-Ikibyindi.
Vunjura Nkungu iryame-Ikibyindi cy'umusumbakazi.
Igiteye imbabazi-Ikibwana cy'imbwa.
Gatamu irabyina mu gatabire-Ikibwana cy'imbwa mu masinde.
Igitabo cya Mutara ntawe utagishengera-Ikibuguzo (Igisoro)
Nshoye inka nyitambitse nyikura nyihagaritse-Ikibindi.
Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze agasaza n'agakecuru batanye ku munigo-Ikibando n'urugi.
Dimba ikwege-Ikiba cy'ubwatsi.
Kidimbakweri-Ikiba cy'ubwatsi.
Gitimbe ucyegure-Ikiba cy'ubwatsi.
Intara za Nyirabangana zingana zose-Isi n'ijuru.
Twavamo umwe ntitwarya-Ishyiga ry'inyuma.
Akabingo nyamwishyigure-Ishyari ntiriba rito.
So arongora nyoko amucuritse-Ishoka mu rukwi.
Fata so ndongore nyoko-Ishoka mu giti. Ko uri mukuru wa kera wari wabona ishinya ya Dede ?-Ishinya y'urushishi.
Wikoze hasi wikoze hejuru ntuzabona ishinya ya Dede-Ishinya y'urushishi.
Wikoze hasi wikoze hejuru ntuzabona ishinya ya Dede-Ishinya y'urukwavu.
Nagutera ishongashonga nagutera ikikakika nagutera akantu kaba iwanyu wakamenya nkaguhemba-Ishenyi y'intorezo.
Imana y'ishyanga irabagira mu ishyamba-Ishavu.
Mutamu irarenze n'iyayo-Isha mu mukenke.
Inkuba irarenga-Isha mu ibanga.
Bigorogoro bya Nyirabigorogonzi, uwo Imana ihaye ntabura gutunga- Isekurume.
Bune bune yagiye kugura umwenda kwa mirongo itanu-Isekurume.
Nagutera Rutumba ruturitse rutare rw'iyapfuye ejo-Isekurume y'intama.
Nyoko ntaswerwa aradimbagurwa-Isekuru.
Aha hari agati kadacanwa-Isekuru - Intebe - Igisabo - Imbehe - Umuvure -Umwashi.
Karatambana inyama itukura.-Isake.
Rwamirenge i Bugoyi-Isake y'inkoko.
Nyamurenga i Buzi-Isake - Impanda.
Akari inyuma ya Ndiza urakazi ?-Inyana iri mu nda ya nyina.
Zabukatakata zabunombanomba-Inyambo z'umutindi.
Zirakutse zisiga mweru ku iriba-Inyamanza.
Nasanze nyamunsi yasa inkwi munsi y'inzira-Inyamanza.
Tora akebo ntore akandi tujye gutara intagwira-Inyabutongo.
Nyiranyanyagara inkumi nziza mu nzira-Inuma.
Nyamuragira na Nyiragongo bashinze akaburi-Inuma mu ntabire.
Kirahara dudu-Inuma mu kigega.
Umwami w'i Buhaya aratera ingoma araramye-Inuma ku ishaka.
Nyirampiri n'impiri yayo mu nyonga y'umusozi-Inturo mu rutare.
Sehene agiye iwabo- Inturo mu rutare.
Nyirambonyubwabo agiye iwabo-Inturo mu buvumo.
Rwigira inturike-Intumbi y'ihene.
Mpagaze ku gasozi nti bahinzi baho baho-Intuku z'amasaka.
Ziramuje mu nyarubande-Intuku z'amasaka.
Nyiramagarama ari n'inda-Intubu n'urutwe.
Nagutera ibumbabumba-Intosho.
Tora ubuhiri ntore ubundi tujye kuvumbura inyamaswa itagira umurizo-
Mvumbuye inyamaswa itagira umurizo-Intosho.
Karabuduriye karabuduritse mu mpinga ya Byimana-Intosho mu manga.
So na nyoko bapfaga iki ?-Inkono n'umwuko
Nteruye nyoko n'ubuhururu ndunda mu mbere-Inkono n'ibipfundikizo.
I Burundi n'i Bunyabungo unama ni imwe-Inkono ku ziko.
Mbe muganga aho wicariye nturuha akabuno ?-Inkono ku ziko.
Nyirabazaza ntaruha-Inkono ku mashyiga.
Jyewe Nyirankarago ntabwo nduha akabuno-Inkono ku mashyiga.
Nkurusha umukobwa urongorwa n'abagabo batatu-Inkono ku mashyiga.