AMAKURU

AMAKURU

Nyuma ya MTN na TIGO,Bharti airtel nayo iraje   


Mu gihe hashize amezi make sosiyete ya Rwandatel yambuwe uburenganzira yari yarahawe ndetse urukiko rugategeka ko iseswa kubera imyenda yari ifite, Mu Rwanda hagiye gukorera indi sosiyete y’itumanaho yo mu gihugu cy’Ubuhinde, yitwa Bharti airtel.
Iyi sosiyete Bharti airtel ya gatanu ku isi mu zikora ubucuruzi bw’itumanaho rya telefoni zigendanwa; ikaba ifite abakiriya barenga miliyoni 46 ku mugabane wa Aziya na Afurika aho isanzwe ikorera. iravuga ko nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda, iteganya gushora miliyoni 100 z’amadolari mu Rwanda mu myaka itatu iri imbere.
Umuyobozi w’iyi sosiyete, Sunil Mittal, yatangaje ko yishimiye gukorera mu Rwanda bityo bizatuma bafasha igihugu kugera ku ntego y’iterambere mu itumanaho cyihaye
Sosiyete Bharti Airtel iri bugufi bwo gutangira mu Rwanda, isanzwe ikorera mu bihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika birimo bitatu byo mu karere k’Uburasirazuba bwa Afurika. Kenya Uganda RDC

 Inzoka y’ubwoko bwa python birman ihanzwe amaso n’abashakashatsi ku ndwara y’umutima
Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bizeye kuzabona umuti mwiza wo kuvura zimwe mu ndwara z’umutima bahereye ku nzoka yo mu bwoko bwa python birman (Python molurus bivittatus ).
Iyi nzoka ya python birman ni kimwe mu bwoko bw’ibikururanda binini kuko ishobora kureshya na metero icyenda ndetse ikaba ishobora kugira ibiro mirongo icyenda ; ubu yafashwe nk’urufunguzo rukomeye mu gushaka imiti ndetse n’inkingo za zimwe mu ndwara zinyuranye zifata umutima w’umuntu.
Aba bashakashatsi basanze iyo iyi nzoka iyo imaze kurya, umutima wayo wiyongeraho impuzandengo igera kuri 40% by’uko wanganaga mbere yaho, ubu bwiyongere ikaba ibugira hagati y’amasaha 24 na 72.
Abahanga muri siyansi bo muri Kaminuza ya Colorado i Boulder basanze iyi nzoka ifite ikinyabutabire cya triglycérides kigizwe n’ibinure ndetse n’ibinyamavuta karemano (des graisses et huiles naturelles) ku bwinshi cyane, hagaragayemo kandi ubwiyongere bw’ikinyabutabire kigaragara mu ngirangingo z’ibinyabutabire cyo mu bwoko bwa enzyme cyitwa superoxide dismutase kigira uruhare rukomeye mu kurinda imikaya (muscles) y’umutima irimo n’umutima w’umuntu.
Nyuma yo gusuzuma neza ibinyabutabire bigize amazi yo mu maraso (plasma) y’iyo nzoka, bafashe python imaze kurya umuhigo wayo, bayivomamo ayo mazi bayatera mu mbeba. Nyuma yo kubikora basanze aya magerageza yaratanze ibisubizo byiza ku mikorere y’umutima w’izo mbeba, kuko wongereye ingano n’ububasha bwo kohereza amaraso mu mubiri.
Mu bantu, abakora imikino ngororamubiri nibo bamenyereweho ubwo bushobozi kuko umutima wabo ushobora kubyimba ukakira amaraso menshi kandi ukanagira ububasha bwo kuyayungurura vuba no kuyasubiza mu mubiri.
Cecilia Riquelme, umwe mu bayoboye ikorwa ry’ubu bushakashatsi yatangaje ko byagaragaye ko python itanga icyizere cyo kuzabona imiti ya nyinshi mu ndwara zinyuranye zajyaga zifata umutima w’umuntu.