Sunday, August 12, 2012

Dore uku wakora umutobe wa Beterave


Beterave ni ikimera cyo mu bwoko bw’ibinyabijumba kikaba gifitiye ikiremwa muntu akamaro kanini nko kongerera amaraso abarwayi bayabuze, kongera isukari mu mubiri, ifasha kandi no mu igogora. Umutobe wa Beterave ukaba na wo ufite akamaro nk’aka Beterave itetse cyangwa ihekenywe.
Uko wategura umutobe wa Beterave:

1. Ronga beterave ukoresheje amazi asukuye,
2 .Rapira beterave mu isafuriya ifite isuku,
3. Suka amazi meza muri iyo safuriya maze ucanire bibire,
4. Biyungurure,
5. Fata wa mutobe wongeremo isukari, maze ukoroge byongere bibire,
6. Fata indimu uyikamure neza, maze umutobe wayo uwusuke muri wa mutobe wa Beterave, (akamaro kayo ni ukugabanya impumuro ya beterave kuko ipika cyane).
7. Kubitereka ahantu hakonje  bigahora,
8. Kunywa umutobe ,

Igipimo: Ushaka nka litiro eshatu z’umutobe  wakoresha Beterave imwe n’indimu ebyiri n’aho isukari yo wumva ko yakoze uko ubishaka.