Sunday, August 12, 2012

Byenda gusetsa

Umukecuru yagiye kubitsa amafaranga muri banki agezeyo asaba kubonana na gerant wa bank babanza ku mwangira ariko arahatiriza avuga ko we afite amafranga menshi adashobora kuyabitsa atabonaye na gerant wa bank . Umukozi aremera amujyana mu biro bya gerant, Gerant aramubaza ati Mukecuru ayo mafaranga uvuga ko ari menshi ni angahe ? Akurayo ishakoshi ati ngaya ni millioni 2 zamadorari(2.000.000$).
Gerant aratangara ati : ubwo ukora iki ku buryo waba ubona amafranga menshi gutya ? Umukecuru ati ni ayo ntsindira abantu tuba twateze, tugapinga ayo mbatsindiye nkayatwara. Gerant biramutangaza ati ubwo se muba mwategeye nk'iki ? Wampa urugero ? Umukecuru ati : urugero nk'ubu dushobora gutega nemeza ko amabya yawe akozwe mu ibumba tugashyiraho 20.000 by'amadorari utsinze undi akayatwara. Gerant araseka cyane ati ubwo se ko uba upingiye ibitari ukuri utsinda ute ? Umukecuru ati niba wumva wantsinda tubitegere ?gerant aremera baratega yizeye ko azatsinda kuko yabonaga ko amabya ye adakozwe mu ibumba. Bahana gahunda ko ejo saa yine buri wese azazana umuhagarariye bakareba utsindira ayo madorari 20000$. Iryo joro gerant ntiyasinziriye yaraye yisura ngo arebe neza koko ko amabya ye ataba akozwe mu ibumba. Akayahindura impande zose asanga nta kibazo. Bucyeye nkuko bari bumvikanye umukecuru aza saa yine azanye n'umuhagarariye abaza gerant niba atisubiyeho ;gerant ati : gahunda ni yayindi. Umukecuru ati : ngaho iyambure. Gerant n'icyizere kinshi amanura ipantaro kuko icyari kimushishikaje byari ibyo bidorari. Nuko umukecuru aregera ati ubu rero ubu ngiye gukorakora numve ko atari ibumba. Gerant ati kora aho ushaka hose icya ngomwa ni uko intsinzi nyitahana. Umukecuru arayakorakora buhoro buhoro akayaterura ayahindagura impande zose yitonze. Akiri muri ibyo ariko Gerant abona wa muntu wazanye n'uwo mukecuru arira yihonda ku nzu. gerant abaza uwo mukecuru ati :wa mugabo mwazanye ko ndeba arira ? Umukecuru ati buriya ararizwa n'uko mutsindiye amadorari ibihumbi ijana ; twari twategeye ko uyu munsi saa yine ziri bugere mfashe mu ntoki zanjye imboro n'amabya bya gerant wa banki